Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru y’umukino w’intoki wa Volleyball iri kubarizwa i Nairobi muri Kenya ahari kubera imikino y’akarere ka Gatanu (Zone V) muri gahunda yo gushaka itike ya All African Games izabera muri Maroc.
U Rwanda
rwatsinze Kenya amaseti 3-0 mu (26-24,25-23 na 26-24) mukino wa kabiri
rwakinaga nyuma y'uko umukino ufungura irushanwa Paul Bitok n’ikipe ye y’u
Rwanda batsinzwe na Misiri.
Nyuma yo
gutsinda Kenya, igihugu avukamo anafitemo izina rikiomeye, Paul Bitok yabwiye
abanyamakuru ko hari kiri amahirwe ko yakomeza gutoza u Rwanda kuko ngo tariki
15 Kamena 2019 afitanye inama na Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda, Nyirasafari Esperence bityo bakareba ikizaba icyo gukora.
U Rwanda rwatsinze Kenya mvere yo guhura na Uganda
Mu nkuru
igaragara ku kinyamakuru cya Capital FM cyandikirwa i Nairobi muri Kenya, Bitok
yateruye agira ati”Muri iki Cyumweru ngomba kuvugana na Minisitiri wa Siporo n’umuco.
Ni ibintu biri aho kuko Minisitiri yansabye ko naba ndetse kugenda nkabanza
ngakora amezi macye. Ndacyategereje ariko byose bizarangirana n’impera z’uku
kwezi”. Bitok
Paul Bitok ni umutoza urambye mu Rwanda
Abajijwe
umwanzuro yiyumvamo nyuma y’imyaka icumi (10)amaze atoza u Rwanda, Bitok yavuze
ko atavuga umwanzuro mbere yuko avugana na Minisitiri w’umuco na siporo.
“Ntabwo
nafata umwanzuro aka kanya kuko ngomba kugirana inama na Misitiri w’umuco na
siporo tariki 15 Kamena 2019. Icyo gihe nibwo tuzafata umwanzuro w’ikizaba kijya imbere”. Bitok
Muri iki
kinyamakuru bakomeza bavuga ko bakurikije ikiganiro bagiranye na Paul Bitok
babona ko azaguma mu ikipe y’u Rwanda ya Volleyball kuko ngo muri gahunda afite
imbere harimo kuzayobora ikipe y’u Rwanda mu gikombe cy’isi cya
Beach Volleyball kizabera mu Budage.
Mu minsi ishize nibwo Paul Bitok yari yatangaje ko igihe cye mu Rwanda kigeze ku musozo bityo akaba yumva yasezera mu kazi ko gutoza ikipe y'igihugu bitewe n'uko ngo hari Abanyarwanda batamwifuza muri aka kazi bityo akaba ashaka kubaha umwanya.
Paul Bitok
ubu ari i Nairobi aho ari gufasha ikipe y’u Rwanda kubona itike ya All African
Games 2019, imikino izabera muri Maroc mu ukwezi k’Ukuboza 2019. Paul Bitok
yafashije u Rwanda kujya muri iyi mikino mu 2011 na 2015.
Ikipe y'u Rwanda iri guhatanira itike ya All African Games i Nairobi aho yahuriye n'abanya-Kenya bakinira REG VC (Omondi na Atama Savior/bambaye imikara)
Kuri ubu u
Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu inyuma ya Misiri iri ku mwanya
wa mbere n’amanota atandatu (6), Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri naho
Uganda ni iya nyuma n’inota rimwe.
Muri aka
karere, hazazamuka ikipe imwe izaba iya mbere muri iyi mikino. Kugira ngo u
Rwanda rubone itike n'uko rwatsinda Uganda hanyuma Kenya igatsinda Misiri.
Mu mikino ya
All African Games 2019 hazagenda amakipe umunani (8) akava kuri 12 kuko Maroc
izakira yavuze ko muri Volleyball izabashaka kwakira amakipe umunani (8) gusa.
TANGA IGITECYEREZO