Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019 ubwo habaga isiganwa ry’ingimbi n’abangavu bava mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Habimana Jean Eric na Nirere Xaverine nibo bafashe imidali ya Zahabu indi myanya ifatwa n’abakinnyi b’u Rwanda.
Habimana
Jean Eric yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje 1h38’29” mu ntera
ya kilometero 33,5 Km.
Rwari
urugendo rwatangiraga bazenguruka Rondpoint yo ku biro bya RRA inshuro eshanu
(5 laps) zari zihwanye na kilometero esheshatu (6 Km) mbere yuko batangira
kuzenguruka.
Habimana Jean Eric asoza urugendo
Muri uru
rugendo, Habimana Jean Eric yazengurutse inshuro ya mbere ari imbere arinda
asoza ari imbere kuko mu mizenguruko itatu ya nyuma yari yasize abandi intera y’amasegonda
30”.
Habimana Jean Eric yambwikwa umudali wa Zahabu
Umwanya wa
kabiri wafashwe na Muhoza Eric kuko yakoresheje 1h39’09” mbere yuko akurikirwa
na Nsabimana Jean Baptiste waje ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h39’29”.
Gahemba Bernabe yaje ku mwanya wa kane akoresheje 1h41’19” naho Hakizimana
Felicien aza ari uwa gatanu (5) akoresheje 1h43’30”.
Uva ibumoso: Nsabimana Jean Baptiste, Habimana Jean Eric na Muhoza Eric
Mu bakinnyi
39 batangiye isiganwa 14 gusa nibo bahawe ibihe byemewe n’amategeko, 23
bahagera ibihe fatizo byarenze mu gihe babiri (2) bavuye mu isiganwa
ritararangira.
Mu bihugu
byari byitabiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, wabonaga nta gihugu
kiri guteza u Rwanda igitutu mu muhanda kuko ikipe y’u Rwanda yatangiye iyoboye
irinda isoza iyoboye.
Mu cyiciro
cy’abangavu, Nirere Xaverine akaba mushiki wa Ndayisenga Valens niwe wabaye uwa
mbere mu ntera ya kilometero 36 (36 Km) akoresheje 1h13’28” ahabwa umudali wa
Zahabu.
Ishimwe
Diane yaje ku mwanya wa kabiri akoresha 1h14’51” mu gihe Irakoze Neza Viollette
yaje ari uwa gatatu akoresheje 1h17’25”.
Uva ibumoso: Irakoze Neza Viollette, Nirere Xaverine na Ishimwe Diane
Nyuma yo
guhabwa umudali wa Zahabu, Habimana Jean Eric wabaye uwa mbere mu ngimbi yavuze
ko yishimye kuba batwaye imidali yose kuko ngo ni ibintu bari bamaze iminsi
bitegura i Musanze babifashijwemo na Nathan Byukusenge.
Habimana Jean Eric aganira n'abanyamakuru
Kuba aba
basore batari bafite imbogamizi zo gutakaza umwanya bitewe n’ibihugu bari
bahanganye, Habimana yavuze ko ubwo bari batangiye isiganwa umutoza yababwiye
ko bagomba kubanza bagacunga neza bakareba niba abo bari kumwe batari bubagore
ku buryo byarangira u Rwanda rubuze mu bihugu bitatu bya mbere babona byoroshye
bakabona gukina bashaka umudali.
“Umutoza
yatubwiye ko dutangira dukina dushaka ko u Rwanda rutabura mu myanya itatu ya
mbere. Nyuma twabona tubyizeye tukabona gukina dushaka imidali y’umuntu ku giti
cye. Maze kubona ko amasegonda twari tumaze kubashyiramo ari menshi nibwo
nafashe umwanzuro wo kugenda nkabasiga cyane kuko nabonaga nta kindi gihugu cyaducaho”.
Habimana
Habimana Jean Eric yabaye uwa mbere mu ngimbi
Nathan Byukusenge (Ibumoso) n'abakinnyi batwaye imidali
Nirere
Xaverine usanzwe ari mushiki wa Ndayisenga Valens yavuze ko ashimishijwe no
kuba atwaye umudali we wa mbere wa Zahabu ku rwego rw’isiganwa mpuzamahanga.
Asobanura
amayeri bakoresheje nuko ngo umutoza Byukusenge Nathan yari yababwiye ko
bagomba gufashanya mu muhanda bakareba mugenzi wabo wagira imbaraga nke
bakamuzamura bagamije gushaka umudali.
“Ndishimye
kuba natwaye umudali wa Zahabu twakinnye n’abakinnyi bavuye mu bindi bihugu, ni
ubwa mbere bibaye. Umutoza yari yadusabye gukina nk’ikipe ku buryo mugenzi wacu
yagira ikibazo tukamufasha. Ibindi bihugu nabonaga badakomeye cyane ku buryo
badutsinda”. Nirere
Kuba iri
siganwa byagaragaye ko ibihugu byari bihanganye n’u Rwanda bitagaragaje imbaraga
ku buryo byabaye urugamba ku Rwanda, Bayingana Aimable umuyobozi w’impuzamashyirahamwe
y’umukino wo gusiganwa ku magare mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa
avuga ko icya mbere ari uko batatumiye ibihugu nka Algeria, Tunisia na Maroc
kuko ngo batumiye ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.
“Iri
rushanwa twarigeneye ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara niyo mpamvu
hatajemo ibihugu byo mu majyaruguru ya Afurika. Bariya usanga banafite
ubushobozi bwinshi bwo gukora amarushanwa y’abana. Twashatse kugira ngo bya
bihugu tutajya tubona mu marushanwa y’abana tubizane bityo tugire aho duhera”.
Bayingana
Aya
masiganwa yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu
bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) iyoborwa na
Bayingana Aimable usanzwe ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa
ku magare mu Rwanda (FERWACY).
Aya
masiganwa yitabiriwe n’amakipe y’abahungu n’abakobwa aturutse mu bihugu
bitandatu (6) byo muri Afurika aribyo Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire,
Niger, DR Congo n’u Rwanda.
Ishimwe Diane n'umudali w'umwanya wa kabiri mu bakobwa
...AMAFOTO YO MU MUHANDA....
Mbere yuko isiganwa ritangira
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO