RFL
Kigali

REG BBC yatwaye igikombe cya MTN Yolo Hoops yigaranzuye mucyeba Patriots BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/06/2019 10:35
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cy’umukino wari wateguwe na MTN Rwanda nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 70-53.



Nyuma yo gutwara iki gikombe, REG BBC yahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW), amafaranga yaje asanga indi miliyoni imwe yahawe buri kipe yakinnye uyu mukino (REG BBC 70-53 Patriots BBC) mu rwego rwo kwitegura uyu mukino.



REG BBC bishimira igikombe batwaye batsinze Patriots BBC


Kubwimana Kazingufu Ally kapiteni wa REG BBC ashyikirizwa igikombe na Mugwiza Desire Perezida wa FERWABA

Wari umukino ikipe ya REG BBC yari ifite impamvu nyinshi zo gutsinda kurusha uko Patriots BBC yari isanzwe izi ko yigaruriye REG BBC. Mu mikino ya shampiyona 2018-2019, ikipe ya Patriots BBC yatsinze REG BBC inshuro ebyiri bituma ikipe ya REG BBC iza yahinduye isura imbere ya Patriots BBC muri gahunda yo kuyereka ko nayo ikomeye nubwo imaze igihe gito ivutse.

Agace ka mbere REG BBC yatangiye yerekana ko ifite umujinya w’imikino iheruka kuko yahise itsinda amanota 22 mu gihe Patriots BBC yari ifite amanota 12.

Agace ka kabiri, REG BBC yongeye kwigaragaza nk’ikipe ifite ingufu itsinda amanota 19-11 bityo amakipe ajya kuruhuka REG BBV iri imbere n’amanota 41-23.

Bavuye kuruhuka, REG BBC yatsinze amanota 16 iyanganya na Patriots BBC nayo yari ifite amanota 16 bityo n’ubundi bikomeza gushyira REG BBC mu mwanya mwiza kuko ikinyuranyo yajyanye kuruhuka cyari kirimo.

Mu gace ka nyuma ubwo ikipe ya Patriots BBC wabonaga itangiye kwibuka gutsinda nibwo REG BBC bahise batangira kuzibira cyane bityo Patriots BBC ibona amanota 14 mu gihe REG BBC bari bafite amanota 13.

Nubwo Patriots BBC yatsinzwe, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne uyikinira ni we wasoje umukino arusha abandi amanota kuko yatsinze 18 mu gihe Ngandou Bienvenue (REG BBC) yamuje inyuma n’amanota 13.


Ndizeye Ndayisaba Dieudonne wa Patriots BBC yatsinze amanota 18 mu mukino 


Ngandou Bienvenue wa REG BBC yatsinze amanota 13



Patriots BBC bazonzwe n'imvune y'urutugu ya Hagumintwari Steve wari umaze ukina iminota icyenda (9.35)



Abakinnyi ba Patriots BBC bahise bacika intege 


Abakinnyi ba REG BBC bategereje ko Hagumintwari asohoka umukino ugakomeza 

Mukengerwa Benjamin (REG BBC) yatsinze amanota icumi (10), Ruzigande Ally (Patriots BBC) atsinda amanota 14, Sagamba Sedar (Patriots BBC) atsinda amanota arindwi (7) naho Kami Kabange wa REG BBC acyura amanota icyenda (9).

Ikipe ya REG BBC ahanini yungukiye mu kuba abakinnyi bayo barimo Kubwimana Kazingufu Ally, Nkurunziza Chris Walter na Ngandou Bienvenue bari batyaye cyane muri uyu mukino bitandukanye n’imikino ibiri iheruka kubahuza na Patriots BBC.


Nkurunziza Chris Walter areba uko yatera umupira mu nkangara

Nka Kubwimana Ally Kazingufu kapiteni wa REG BBC wari ufite imbaraga muri uyu mukino atanga imipira myinshi iva inyuma, yanabashije gukiza inkangara (Rebounds) inshuro zirindwi (7) abuza Patriots BBC gushyiramo amanota mu minota 23.4 yamaze mu kibuga. Ruzigande Ally wa Patriots BBC yabikoze inshuro 11. Kaje Elie (REG BBC) yabikoze inshuri icumi (10).

Ngandou Bienvenue (REG BBC) wari umaze igihe adafasha cyane ikipe ya REG BBC ikina na Patriots BBC, kuri uyu wa Gatanu ni we wari uhetse ikipe mu bijyanye no kuyizamurira amanota kuko uretse kuba yatsinze amanota 13 yaje no kubafasha mu kugarira kuko yabujije amanota umunani ya Patriots BBC kwinjira mu nkangara ya REG BBC. Ngandou Bienvenue (REG BBC) yakinnye iminota 26.4.

Umukinnyi wa REG BBC wakinnye iminota myinshi yabaye Kami Kabange kuko yakinnye iminota 28.05 akurikirwa na Ngandou Bienvenue wakinnye 26.41. Shyaka Olivier ntabwo yakinnye uyu mukino kuko afite ikibazo cy’imvune mu ivi.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne wa Patriots BBC ni we mukinnyi wakinnye iminota myinshi mu mukino wose muri rusange kuko yakinnye iminota 33,3 mu gihe Sagamba Sedar bakinana yakinnye iminota 31.52.


Sagamba Sedar hejuru y'abandi ashaka gutsinda                     


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ahana ikosa 


Kaje Elie afahe inzira imbere ya Sagamba Sedar


Riderman na Bruce Melody baririmbye muri uyu mukino  


Munyandamutsa Sunny umukinnyi wa Patriots BBC 





Ikipe y'igihugu y'abaterengeje imyaka 16 yabanje gutsinda APE Rugunga amanota 76-75


APE Rugunga yarushijwe inota rimwe


Ikipe y'igihugu U16 itozwa na Murenzi Yves usanzwe atoza UGB mu cyiciro cya mbere 



Magnifique Kelly yagerageje amahirwe yo gutera amanota atatu ashyiramo imipira ibiri muri itanu ahita ahabwa ibihumbi icumi (10,000 FRW)





Sitade nto ya Remera yari yakubise yuzuye 


MC Bryan yari afite akazi kenshi cyane kuri uyu wa Gatanu


MC Buryohe umwe mu barambye muri uyu mwuga


Kugira ngo umuntu yumvikane n'undi byasabaga kumwegera neza ukamwongorera kuko abantu bari benshi n'amajwi ari hejuru


Ntarengwa Aimable (Iburyo) umukozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya Isonga FA yari kuri uyu mukino


Sagamba Sedra ashaka inzira munsi ya Beleck Bell

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND