RFL
Kigali

Mushimiyimana Mohammed wa Police FC na Saddam Djuma Ibrahim abakinnyi babiri bari mu mibare ya Yanga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/05/2019 10:36
0


Mushimiyimana Mohammed umukinnyi wo hagati muri Police FC ari ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yifuza ko yajya mu bandi bakinnyi bashya izaba ifite mu mwaka w’imikino utaha.



Nk’uko amakuru ava muri Tanzania akomeza kubihamya, Mushimiyimana Mohammed ari mu bakinnyi b’abanyarwanda ikipe ya Yanga Africans igomba gusinyisha kugira ngo yiyubake izabone uko ihangana na Simba SC mu mwaka w’imikino utaha.

Mushimiyimana ni umwe mu bakinnyi bari gusoza amasezerano muri Police FC bityo bikaba byoroshye ko ikipe ya Yanga SC yahita imutwara akajya gukomerezayo umwuga wo gukina umupira w’amaguru.


Mushimiyimana Mohammed ni umukinnyi watanze umusaruro ugaragara muri Police FC muri uyu mwaka w'imikino

Mushimiyimana Mohammed yageze muri Police FC mu 2015 avuye muri Hongria mu ikipe ya Egyetértés Torna Osztály Futball Club Győr (Győri ETO).



Mushimiyimana yabaye muri SEC Academy na AS Kigali (2012-2015)

Nyuma yaje gusinya imyaka ibiri muri Police FC yamugejeje mu 2017 mbere yuko yongera amasezerano y’imyaka ibiri mu 2017 akaba ayasoje mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2018-2019 aho yafashije Police FC kuba iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona 2018-2019 ndetse ukaba ari nawo mwanya izasorezaho.


Mushimiyimana Mohammed yagize amahirwe yo gutsnda ibitego muri uyu mwaka w'imikino 2-18-2019 kuko amakipe nka Mukura VS na Gicumbi FC aramwibuka

Mushimiyimana Mohammed w’imyaka 24 arashakwa na Yanga SC kimwe nuko amakuru ari imbere mu gihugu cya Tanzania avuga ko iyi kipe ishaka cyane Saddam Djuma Ibrahim wa KCCA FC muri Uganda nawe imwifuza cyane. Saddam Djuma Ibrahim ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya KCCA FC muri Uganda ndetse n’ikipe y’igihugu yabo ya Uganda Cranes, akaba ari no mu bakinnyi bari mu myiteguro yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.


Saddam Djuma Ibrahim umukinnyi wo hahati muri KCCA mu bifuzwa na Yanga SC

Mushimiyimana aramutse yumvikanye na Yanga SC yaba umukinnyi wa kane Yanga SC yaba isinyishije muri iki gihe turimo imukuye mu Rwanda kuko Issa Bigirimana na Sibomana Patrick bamaze gusinya. Eric Rutanga Alba nawe yakabaye yarasinye nuko amakuru ahari ari uko urwandiko rw’inzira rwe rwarangije igihe akaba yari muri gahunda yo gushaka uko yaruvugurura none ubu bikaba byaragiye mu buryo ahubwo igisigaye bikaba ari ukuvugana ku ngingo zimwe na zimwe.

Kanda hano ukurikire ikiganiro ku buzima bwa Mushimiyimana Mohammed







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND