RFL
Kigali

Neymar ashobora kudakina Copa America

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2019 11:49
0


Umukinnyi Paris-Saint igenderaho akaba n'inkingi ya mwamba ya Samba Boys (Brazil), ari we Neymar, ashobora kudakina imikino ya Copa America izatangira taliki ya 15 Kamena uyu mwaka. Ni nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi ari mu myitozo.



Hari mu myitozo kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Gicurasi 2019, aho Neymar w’imyaka 27 y’amavuko yasohotse mu myitozo itarangiye nyuma yo kubwira abaganga ko yumva afite ikibazo mu ivi. Yahise asohoka mu kibuga ajya kuvurirwa hanze y'ikibuga.

Neymar ushobora kudakina imikino ya Copa America

Icyakora abaganga birinze kugira icyo batangaza kuri iyi mvune, ntibanatangaza igihe izamara niba koko Neymar ahita asimbuzwa undi mukinnyi cyangwa azagaruka vuba nk'uko tubikesha itangazamakuru ryo muri Brazil.

Neymar wagize imvune ubwo yarari mu myitozo

Uyu mukinnyi waciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi ku isi ava muri FC Barcelona ajya muri PSG, aho yaguzwe asaga Miliyoni 198 z’amayero, yageze muri iyi kipe ya Brazil ku wa Gatandatu. Nyuma yuko ahagera ubuyobozi bw'iyi kipe bwaricaye busanga bugomba kumwambura igitambaro cya kapiteni aho bamusimbuje Dani Alves w’imyaka 36.

Dani Alves wasimbuye Neymar ku mwanya wa Captain wa Brazil

Neymar yagize imvune isa n'iyi mu mpera za shampiyona mbere y'uko ahagarikwa imikino ibiri ya nyuma.

Neymar wasohotse mu myitozo atayirangije avugana nabaganga

Brazil ni yo izakina umukino ufungura iri rushanwa cya Copa America, taliki ya 15 Kamena 2019, aho izakina na Bolivia bagakinira i Sao Paulo.

Neymar Jr wifuzwa cyane na FC Barcelona

Nk'uko tubikesha ibitangazamakuru byo muri Esipanye, uyu mukinnyi wo muri Brazil, FC Barcelona irifuza kumugarura, aho yifuza kuba yatanga abakinnyi babiri ari bo: Philippe Coutinhno na Ousmane Dembele kugira ngo ibe yabasha kugarura Neymar wakomeje kwibasirwa n’imvune nyuma yuko avuye muri ino kipe.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND