Kigali

Abanyempano 30 batoranyijwe mu 167 bitabiriye irushanwa rya TECNO na The Mane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2019 8:21
0


Abanyempano 30 bamaze gutoranywa mu 167 bitabiriye irushanwa rya “Spark Your Talent” rya TECNO na The Mane rigamije guteza imbere mpano mu byiciro nk’ubuhanzi, siporo, ubugeni n’ibindi.



Ku wa 18 Mata 2019 nibwo Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, gifatanyije na Label yaThe Mane batangaje irushanwa rya “Spark Your Talent”, rizahemba Miliyoni 1 Frw ndetse no gusinya amasezerano y’imikoranire y’umwaka n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Mane.

Iri rushanwa ryateguwe kandi hagamijwe kumenyakanisha birushijeho telefoni TecnoSpark 3 n’iyigwa mu ntege Spark 3 Pro zashyizwe ku isoko. Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2019  akanama nkemurampaka kahisemo 30 bazavamo 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma ahazamenyekana utwaye irushanwa.  

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Niyonkuru Yves, Ushinzwe itangazamakuru muri Tecno, Nshimiye Joseph, Ushinzwe imishinga muri Tecno, Edwin Vitae, Ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Tecno, Rwema Denis, Umujyanama muri Label ya The Mane, David Bayingana, ambasaderi w’iri rushanwa [Asanzwe ari umunyamakuru wa Radio/TV10], ndetse n’umuhanzikazi Queen Cha, ambasaderi w’iri rushanwa.

Amashusho y’aba 30 bifashishije berekana impano azifashishwa mu gutoranya 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma ari nabo bazavamo utwaye irushanwa.  

TECNO yagejeje ku masoko yose yo mu Rwanda Spark 3 na Spark 3 pro 

Umunyamahirwe azatangazwa kuya 29 Kamena 2019, ahembwe Miliyoni 1 Frw anasinye amasezeranoy’imikoranire mu gihe cy’umwaka na The Mane yashinzwe na Mupenda Ramadan uzwinka Bad Rama.

Abahatanye mu irushanwa bifataga amashusho y’amasegonda 30’ ubundi bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bakayasangiza abandi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za TECNO na The Mane bifashishije Hashtag #SparkYourTalent, #TecnoSpark #TheMane.

Amashusho yagize ‘likes’,  ‘comments’ nyinshi na ‘shares’ biri mu byashingiwe hatoranywa aba 30 bageze mu kindi cyiciro. Kwiyandikisha muri iri rushanwa byarangiye, kuya 19 Gicurasi 2019.  

Kugeza ubu, Tecno Mobile yagejeje mu maduka yose yo mu Rwanda Tecno Spark 3 igura amafaranga 98,000 Frw na Tecno Spark 3 Pro igura amafaranga ibihumbi 10, 5000 Frw.

Spark3 n’iyigwa mu ntege Spark3 Pro zifite ikirahure kinini cya gifasha mu kwishimira ibyo ureba. Zifite umubyimba muto, byinshi bikenerwa muri telefoni birikora. Ikorwa hibanzwe kuri camera, iyo ufashe ifoto ntabwo bisaba ko uyihindura cyangwa se ibizwi nka ‘edit’ kuko bihita byikora. 

Ifite ubushobozi bwo gufata ifoto ikwereka mbere (before) na nyuma (after) kandi birikora.  Ushobora kuyifashisha ufata ifoto mu ijoro ikaza isa neza wifashishije ‘Night mode’ n’izindi ushobora kwifashisha kugira ngo ugire ifoto zisa neza. Ifoto ufashe hari izuba ryinshi, camera yayo iyindura neza ukayibona isa neza.

Ingano y’umubyimba wa ‘screen’ w’iyi telefoni ingana na 6.2”. Uburyo igaragara imbere urebeye kuri ‘screen’ ingana na 88%. Spark3 ifite camera ebyiri z’inyuma, imwe ifite megapixels 13 indi ikagira megapixels 2.   

Spark 3iIfite ROM ya 16 GB ( Ibika ibintu mu buryo bw’igihe kinini) , ikagira RAM ya 2GB (Ibika ibintu mu buryo budahoraho).

Spark 3 Pro ifite ROM ya 32GB  (Ububiko bw’Igihe kirekire), ikagira RAM ya 2G  (Ububiko bw’igihe gito). Mu rwego rw’umutekano w’amabanga yawe ushobora gushyiramo ijambo banga (password) wifashishije isura yawe.  

‘Flash’ y’imbere itanga urumuri  ufata amafoto ushobora kongera urumuri rwayo cyangwa se ukarugabanya mu gihe ubona ko uri gufata amafoto atari meza. Spark3 n’iyo byakoranywe Spark 3, zifite Android ingana 9.

Telefoni zashyizwe ku isoko harimo izifite amabara ry’umukara, ifite ibara risa na zahabu, iy’ibara ry’umutuku, ubururu…


Rwema Denis, Umujyanama wa The Mane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND