RFL
Kigali

Tecno na The Mane bashyizeho irushanwa, “Spark Your Talent” rizahemba Miliyoni 1 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2019 11:25
0


Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, gifatanyije n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi, The Mane bateguye irushanwa ryiswe “Spark Your Talent”, rizahemba umunyempano agera ku mafaranga Miliyoni imwe y’u Rwanda.



Ubwo Tecno Mobile yamurikaga ku mugaragaro Tecno Spark 3 n’iyigwa mu ntege Spark 3 Pro, kuri uyu wa 18 Mata 2019, baboneyeho no gutangaza irushanwa bashyizeho ryiswe “Spark Your Talent”.

Ni irushanwa bateguye bafatanyije n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi The Mane, isanzwe ibarizwamo Safi Madiba, Marina, Queen Cha ndetse na Jay Polly.

Iri rushanwa “Spark Your Talent” rizatangizwa ku mugaragaro ku itariki 01 Gicurasi 2019, abanyempano batangire guhatana. Umunyamahirwe azatangazwa kuya 29 Kamena 2019, ahembwe Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda anasinye amasezerano y’imikorani mu gihe cy’umwaka na The Mane yashinzwe na Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama. 

Spark 3 n'iyo byakoranywe Spark 3 Pro zashyizwe ku isoko zirihariye mu gufata amafoto.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Rwema Denis Umujyanama wa The Mane, yatangaje ko bagejeje umushinga muri Tecno Mobile bumvikana gutegura irushanwa “SparkYourTalent” rikajyanishwa no kumenyakanisha birushijeho Tecno Spark 3 n’iyo byakoranywe Tecno Spark 3 Pro.

Yagize ati “…The Mane isanzwe iri mu kibuga cy’imyidagaduro na Tecno ni kompanyi ikomeye twaraganiriye tubagezaho umushinga tubasaba ko byajyanishwa n’iyi ‘project’ bitangirire icyarimwe. Ni ibintu bitari ibyo kuvuga ngo waje ukoze iki? Ahubwo uzaze uhangane tugere ‘final’ tugihitemo umuntu uzatsinda tumuhereze Miliyoni imwe (1, 000, 000 Frw).”

Yavuze ko umunyempano uzatsinda azahabwa kontaro y’umwaka umwe akorana bya hafi na The Mane. Yongeraho ko uzatsinda bazamufasha gukora ibijyanye n’amajwi ndetse n’amashusho y’impano azaba yagaragaje, bamugire inama mu gihe cy’umwaka wose n’ibindi bizaba biri mu masezerano bazagirana.

Muri iri rushanwa “Spark Your Talent” nta mpano ni imwe ihejwe, icyo waba uzi gukora cyose uhawe ikaze. Ushaka guhatana asabwa kwifata amashusho y’amasegonda 30’ hanyuma akayashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha, agasaba abamukurikira gukora “Likes”, “Comments”, “Share”…

Aya mashusho y’amasegonda 30’ azaba agaragaza impano uhatana afite azayasangiza imbuga nkoranyambaga za Tecno na The Mane yifashishije Hashtag #SparkYourTalent, #TecnoSpark #TheMane.

Buri wese uhatanye muri iri rushanwa “SparkYourTalent” azajya ashyira ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho azajya abonwa n’ababiteguye.

Nyuma bazahita abagera kuri 30 bakurwemo abantu 10 ari nabo bazagera kuri ‘final’, aba bazakurwamo umuntu umwe uzahabwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu, Tecno Mobile yamaze gushyira ku isoko, Tecno Spark 3 igura amafaranga 98,000 Frw. Ni mu gihe Tecno Spark 3 Pro igura amafaranga ibihumbi 10, 5000 Frw.

Rwema Denis Umujyanama wa The Mane yavuze ko bagejeje umushinga kuri Tecno Mobile bemeranya gukorana.

Tecno na The Mane batangije irushanwa bise "SparkYourTalent".

Iri rushanwa rizahemba umunyempano agera kuri Miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda.

Andi mafoto kanda hano:

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND