Kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga shampiyona ya Sitball kuri sitade nto ya Remera, ikipe ya Gicumbi (Abagore) na Karongi (Abagabo) batwaye ibikombe bya shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo kuyobora intoned z’ibyiciro babrizwamo.
Gicumbi
(Abagore) batwaye iki gikombe batsinze nyuma yo gusoza imikino batsinze
Bugesera.Gicumbi yahise iyobora andi makipe muri Sitball kuko ifite amanota 12
mu gihe Musanze ari iya kabiri n’amanota icumi (10). Nyarugenge ni iya gatatu n’amanota
umunani (8) mu gihe Bugesera yasoje ku mwanya wa kane n’amanota atandatu (6).
Gicumbi Sitball Team bahabwa igikombe bakoreye
Mu cyiciro
cy’abagabo, ikipe ya Karongi yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Kicukiro bityo
iyi kipe yo mu burengerazuba bw’u Rwanda isoza ifite amanota icumi (10) ikaba
yizigamye ibitego icyenda (9) mu gihe Gisagara VC banganya amanota (10)
izigamye inota rimwe (1).
Gasabo
yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota umunani (8) cyo kimwe na Musanze banganya
amanota ikajya ku mwanya wa kane ikaba ifite umwenda w’amanota abiri (2).
Karongi batwaye igikombe mu bagabo
Mu isozwa ry’iyi
mikino mu ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), Murema
Jean Baptiste uyobora iri shyirahamwe yashimye uturere twitabiriye iyi
shampiyona kugeza ku musozo ndetse anenga uturere twaje ariko nyuma tukavamo
shampiyona igikomeje.
“Icyo
twavuga tutishimira ni uturere tumwe twitabiriye, twagera hagati bagahagarika
ku buryo dusaba ko akarere iyo kashyizeho ikipe kaba kagomba gukora ibishoboka
kugira ngo iyo kipe ikomeze kugeza mu gice gisoza”. Murema
Murema Jean Baptiste perezida wa NPC Rwanda
Murema kandi
yaje no kubwira abanyamakuru ko nka NPC Rwanda bishimira ko urwego rw’umukino
rwazamutse bitewe nuko hari uguhatana gukomeye hagati y’amakipe akina
shampiyona ya Sitball ndetse ko abatoza bamaze kuzamura urwego nubwo hagikenewe
amahugurwa. Gusa ngo abasifuzi bazongererwa ubushobozi n’umubare wabo.
Imikino isoza shampiyona ya Sitball yabereye muri sitade nto ya Remera
Shampiyona
ya Sitball yatangiranye n’uturere 21 haza kubamo uturere icyenda (9) twaje
gukina ariko bakavamo nyuma shampiyona itararangira. Gusa ngo mu mwaka w’imikino
utaha hazabaho gukangurira uturere kuba bose bagomba kugira ikipe
yabahagararira.
Ikipe ya Gasabo imwe muziba zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe
PHOTOS:IRADUKUNDA Desanjo (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO