Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 ikomeje imyiteguro y’imikino Nyafurika y’akarere ka Gatanu (Zone V) izabera mu Rwanda muri Kamena 2019. Iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na GS Ste Bernadette batsindwa amanota 64-32.
Imikino y’akarere
ka Gatanu ireba abana bari munsi y’imyaka (Abahungu n’abakowa) izakinwa kuva
tariki 10-16 Kamena 2019 ibere muri Kigali Arena, sitade nshya igezweho iri
kubakwa i Remera mu mujyi wa Kigali.
Ikipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 16 (Abakobwa) bari kwitegura imikino ya Zone V
Nyuma yo
gutakaza uyu mukino, Umugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu
y’abatarengeje imyaka 16 (Abakobwa) avuga ko aho ikipe igeze ari ahantu
hashimishije kuko ngo batangiye babigisha kudunda umupira ndetse banatangira bagiraga
ubwoba ko bitazatanga umusaruro ariko ubu akaba abona hari icyizere cyinshi cyo
kuzatanga umusaruro.
“Muri Zone V nizera ko tuzitwara neza. Kubera ko nkurikije indi kipe ya U16 twari dufite mu 2017, iyi dufite mbona ifite ukuntu iri hejuru. Abanyarwanda bagire icyizere kuko kirahari kandi cyinshi, ntibazatinye kuza gushyigikira abana bacu, ntibazatinye gushyigikira abana b’abanyarwanda. Bazaze batujye inyuma cyane ko irushanwa rizabera mu Rwanda". Umugwaneza
Umugwaneza Claudette umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu y'abakobwa batarengeje imyaka 16
Habiyambere
Patrick umutoza mukuru wa Ecole Bernadette (Kamonyi) avuga ko nk’ikipe y’ikigo
cy’amashuri bari mu myiteguro ihambaye muri gahunda yo gutinyura abana babo
bityo bazajya mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri bahagaze neza kurushaho.
“Ni mu rwego
rwo kurushaho kwitegura imikino ihuza ibigo by’amashuri mu minsi iri imbere no
kugira ngo tuzane ibyishimo mu kigo kugira ngo abana babone ibyo dukora,
urebye ni ukubatera imbaraga bityo bakarushaho gukunda ibyo bakora atari
uguhora mu myitozo gusa”. Habiyambere
Mbere yo
gukina n’ikipe y’igihugu, GS St Bernadette (Kamonyi) yari yakinnye na RP-IPRC
South WBBC na APR WBBC. Habiyambere avuga ko ari imikino iba ikomeye bakina
muri gahunda yo gutinyura ikipe yabo kugira ngo izitabire amarushanwa iri ku
rwego rwiza rwo guhangana.
“Ni imikino
ikomeye niko bimeze kugira ngo abana batinyuke kuko bahura na bagenzi babo
banganya imyaka. Bituma batinyuka guhangana n’abandi kandi bitari ibyo gusa ni
no kurushaho gutegura ikipe ifte imyitozo ihagije ahanini duhereye ku mikino
ikomeye”. Habiyambere
Kuba ikipe
ya GS St Bernadette ikina imikino iyihuza n’amakipe akomeye arimo n’ikipe y’igihugu,
Habiyambere avuga ko nta kibazo kizabaho kijyane no gutuma abana be biyumva mu
gihe baba bagiye guhura n’amakipe mato kuko ngo afata umwanya akaganira nabo
akabakuramo umwuka wo kumva ko bakomeye imbere y’andi makipe.
Padiri Majyambere
Jean d’Amour wa Diyoseze ya Kabgayi akaba umuyobozi wa GS Ste Bernadette ya
Kamonyi avuga ko imikino ya gicuti bakina nk’ikipe y’ikigo ibafasha.
“Icyo iyi
mikino itumarira, ituma abana bacu bigirira icyizere bakanakunda gukina. Iyo
uhuye na APR nk’ikipe ikomeye bituma wipima neza. Twarabatumiye kugira ngo
bipime kuko bagiye no kujya muri shampiyona y’amashuri. Bituma abakinnyi
bamenya urwego bagezeho. Ikipe y’igihugu nayo yadusabye ko twakina kugira ngo
bitegure imikino ya Zone V”. Padiri Majyambere
Ikipe ya GS St Bernadette Kamonyi n'umutoza wayo Habiyambere Patrick yatsinze u Rwanda amanota 64-32
Padiri
Majyambere Jean d’Amour avuga ko imikino mu mashuri ituma abana bagira
ikinyabupfura no hanze y’ikibuga kuko ngo kubera gukurikiza amategeko y’umukino
bigenda bikagera hanze y’ikibuga bikamufasha kumvira abamuyobora, abarezi n’ababyeyi.
TANGA IGITECYEREZO