Bwa mbere mu mateka igihabwa umukinyi watsinze ibitego byinshi, (Gorden Boot) ntabwo cyahawe umukinnyi umwe cyangwa babiri, ahubwo cyahawe Mohamed Salah, Sadio Mane ndetse na Pierre-Emeick Aubameyang barangije shampiyona bafite ibitego 22, aba bose bakaba bakomoka muri Afrika.
Uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri ukinira Liverpool, Salah yujuje ibitego 22 ubwo Liverpool yatsindaga Newscaster
ibitego 3-2, ariko ntiyabasha kugira amahirwe yo gutsinda igitego ku mukino
wa nyuma.
Sadio Mane yujuje ibitego
22, kuri iki cyumweru ubwo Liverpool yatsindaga Wolves 2-0, byose akaba ari
ibya Sadio Mane, aho Liverpool yari
yakiriye Wolves ku kibuga cyayo (Anfield). Naho Pierre-Emerick Aubameyang nawe
yatsinze ibitego bibiri, ku mukino wa nyuma Burnley yari yakiriyemo Arsenal, aho
umukino warangiye Liverpool itsinze 3-1, Aubameyang atsindamo ibitego bibiri.
Ntabwo uru rukweto rwa
zahabu ruhabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi rwagabanyijwemo gatatu, nk'uko
benshi babyibazaga, ahubwo buri mukinnyi wese yahawe urwe, nyuma y'uko bose
banganyije ibitego 22.
Aba bakinnyi batwaye iki
gihembo nyuma y'uko Rutahizamu wa Man City, Sergio Aguero bakimutwaye, bamurusha
igitego kimwe, nyuma y'uko we ashoje shampiyona afite 21.
Abandi bakinnyi bose bari
munsi y’ibitego 20 twavugamo nka Jamier Vard afite 18, Raheem Sterling na
Harry Kane 17, umukinnyi wa Chelsea, Eden Hazard ufite ibitego 16, Callum Wison
wa Brournemouth ufite 14, Alexander Lacazette na Paul Pogba bafite 13.
Paul Mugabe/
Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO