RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka ya Premier League, urukweto rwa Zahabu rwahawe abanyafurika 3, Salah, Mane na Aubameyang

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/05/2019 15:04
1


Bwa mbere mu mateka igihabwa umukinyi watsinze ibitego byinshi, (Gorden Boot) ntabwo cyahawe umukinnyi umwe cyangwa babiri, ahubwo cyahawe Mohamed Salah, Sadio Mane ndetse na Pierre-Emeick Aubameyang barangije shampiyona bafite ibitego 22, aba bose bakaba bakomoka muri Afrika.



Mohamed Salah watsinze ibitego 22, muri uno mwaka w'imikino muri Premier League  

Uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri ukinira Liverpool, Salah yujuje ibitego 22 ubwo Liverpool yatsindaga Newscaster ibitego 3-2, ariko ntiyabasha kugira amahirwe yo gutsinda igitego ku mukino wa nyuma.

Sadio Mane umukinnyi wa Liverpool watsinze ibitego 22

Sadio Mane yujuje ibitego 22, kuri iki cyumweru ubwo Liverpool yatsindaga Wolves 2-0, byose akaba ari ibya Sadio Mane, aho Liverpool yari yakiriye Wolves ku kibuga cyayo (Anfield). Naho Pierre-Emerick Aubameyang nawe yatsinze ibitego bibiri, ku mukino wa nyuma Burnley yari yakiriyemo Arsenal, aho umukino warangiye Liverpool itsinze 3-1, Aubameyang atsindamo ibitego bibiri.

Pieerre-Emeick Aubameyang watsize ibitego 22 muri Premier League  

Ntabwo uru rukweto rwa zahabu ruhabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi rwagabanyijwemo gatatu, nk'uko benshi babyibazaga, ahubwo buri mukinnyi wese yahawe urwe, nyuma y'uko bose banganyije ibitego 22.

Urukweto rwa Zahabu (Golden Boot) ruhabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League 

Aba bakinnyi batwaye iki gihembo nyuma y'uko Rutahizamu wa Man City, Sergio Aguero bakimutwaye, bamurusha igitego kimwe, nyuma y'uko we ashoje shampiyona afite 21.

Sergio Aguero umukinnyi wa Man City watsinze ibitego 21 muri Premier league  

Abandi bakinnyi bose bari munsi y’ibitego 20 twavugamo nka Jamier Vard afite 18, Raheem Sterling na Harry Kane 17, umukinnyi wa Chelsea, Eden Hazard ufite ibitego 16, Callum Wison wa Brournemouth ufite 14, Alexander Lacazette na Paul Pogba bafite 13.

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pazzorela4 years ago
    Holly Africa





Inyarwanda BACKGROUND