I Nyamata mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba habereye irushanwa ngarukamwaka rizwi nka 20 Km de Bugesera, kuri iyi nshuro rikaba ryari riri kuba ku nshuro ya kane kuva ryatangira muri 2015.
Ni irushanwa ritegurwa n’ikigo Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’akarere ka Bugesera ndetse n’abaterankunga batandukanye bafasha mu iterambere ry’iri rushanwa. Kuri iyi nshuro MTN Rwanda nayo iri mu baterankunga. Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019, 20 Km de Bugesera 2019 ni bwo yatangiye mu masaha y’igitondo mu byiciro bitandukanye byitabiriye.
Agashya kari muri 20 Km de Bugesera y’uyu mwaka ni uko harimo udushya dutandukanye ugereranyije n’indi myaka yabanje. Kuri iyi nshuro, 20 Km de Bugesera 2019 irimo icyiciro cy’abasiganwa ku magare bafite ubumuga (Wheel Chair), abana bakiri bato basiganwa ku magare asanzwe (Pneu Ballons).
Abafite ubumuga nabo bahawe umwanya barasiganwa
Eric Karasira, umunyabanga muri NPC Rwanda atangiza isiganwa ry'abafite ubumuga
Akandi gashya kabaye muri iri rushanwa ni uko koperative y’abari n’abategarugori 15 bakora umwuga wo kudoda mu kigo Gasore Serge Foundation (GSF) nabo bagiye mu muhanda basiganwa ku magare (Cycling) bakoresheje amagare asanzwe (Pneu Ballons).
Uretse utu dushya, hari ibindi byiciro biri muri 20 Km de Bugesera 2019 ahanini bisa n'aho birambyemo. Icyiciro cya mbere kiba kigizwe n’intera ya kilometero 20 (20 Km) ari naho hava izina “20 Km de Bugesera”. Iyi ntera ikorwa n’abakinnyi bakuru yaba mu myaka no mwuga wo gukina. Icyiciro cya kilometero umunani (8 Km) bikorwa n’abakiri bato yaba abahungu n’abakobwa ndetse n’ibilometero bitatu (3 Km) by’abakina bishimisha (Run for Fun). Muri iri rushanwa, habamo n'igice cyo gusiganwa ku magare intera ya kilometero 40 (40 km).
….INKURU IRAMBUYE NI MU KANYA
TANGA IGITECYEREZO