RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots BBC yongeye gutsinda REG BBC mu mikino w'ishiraniro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/05/2019 0:37
0


Ikipe ya Patriots BBC yongeye gutsinda REG BBC mu mukino wo kwishyura wa shampiyona 2018-2019. Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 74-65.



Wari umukino w'ishiraniro kuko aya makipe yombi ahora ahanganiye ibikombe byose biba bicaracara mu Rwanda.

REG BBC yari ifite umugambi wo gushaka uko yatsinda uyu mukino kuko umukino ubanza yatsinzwe amanota 82-78. Umukino wakinwe tariki 21 Ukuboza 2018.


Patriots BBC yonfeye kwereka REG BBC ko batanganya imyaka mu mukino 

Agace ka mbere k'umukino kasize Patriots BBC itanze ibimenyetso byo gutsinda umukino kuko yasoje ifite amanota 23 mu gihe REG BBC yari ifite 19.


REG BBC yatsinze undi mukino yahuyemo na Patriots BBC

Igice cya kabiri cy'umukino cyarangiye Patriots BBC ikiri imbere n'amanota 40 mu gihe REG BBC yari inyuma n'amanota 35.

Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yagaragaje ko yose ashaka amanota y'umunsi ari nabwo REG BBC yatangiye kujya imbere gato ariko Patriots BBC ikagaruka imbere, aka gace kaje kurangira Patriots BBC ifite amanota 55 kuri 54 ya REG BBC.

REG BBC yari igifite amahirwe yo kigaruka mu mukino yaje guhura n'ikibazo ubwo Beleck Bell wari wujuje amakosa atanu (5) bityo ahita ava mu mukino burundu.

Shyaka Olivier kapiteni w'ikipe y'igihugu akaba umukinnyi wa REG BBC yarushije abandi gutsinda kuko yasoje afite amanota 19 mu gihe  Ndizeye Dieudonne (Patriots BBC) yagize amanota 18.



Shyaka Olivier (10) yatsinze amanota 19 mu mukino

Ruzigande Ally (Patriots BBC) yatsinze amanota 16, Beleck Bell (REG BBC) atsinda 15, Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC agira amanota 13 mu gihe Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC yatsinze amanota 11.


Kami Kabange Milambwe (20) na bagenzi be bagize amahirwe macye mu mukino


Beleck Bell wa REG BBC yujuje amakosa atanu (5) asohoka mu mukino burundu

REG BBC irakomeza kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 30 mu mikino 16 ikaba yanasoje  imikino. Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 28 mu mikino 15 imaze gukina bityo ikaba isigaje umukino umwe.

Undi mukino wakinwe nyuma y'uyu wa REG BBC na Patriots BBC, RP-IPRC Huye BBC yanganyije na RP-IPRC Kigali BBC amanota 77-77 mu mukino wahuzaga amakipe yombi ari mu maboko y'ibigo by'amashuri. RP-IPRC Huye BBC yageze kuri aya manota mu masegonda 25" ya nyuma y'umukino kuko mbere y'icyo gihe yarushwaga amanota atatu (3).


Makiadi Michael (15) wa Patriots BBC imbere ya Shyaka Olivier (10) wa REG BBC





Hagumintwari Steve (23) wa Patriots BBC ashaka inzira 


Mukengerwa Benjamin (3) wa REG BBC arwana ku ishema ry'ikipe







Umukino buri mukinnyi aba yakaniye 



Ndayizeye Dieudonne (30) wa Patriots BBC azamukana umupira 


Mu myanya y'icyubahiro


Kubwimana Kazingufu Ally (24) kapiteni wa REG BBC yatsinze amanota 11




Beleck Bell (32) wa REG BBC ahana ikosa mbere y'uko yuzuza amakosa 




Clapton Kibonke na Daymakers basusurukije abitabiriye 



Abasifuzi b'umukino bari bafite akazi katoroshye 



Kami Kabange (20) umukinnyi ufasha REG BBC mu kuzamura amanota 


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (4) ashaka amanota 


Nshizirungu Patrick ashaka amanota ya REG BBC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND