RFL
Kigali

Ndabarasa Trésor uheruka kubagwa arateganya gutangira imyitozo y’ingufu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/05/2019 16:23
0


Ndabarasa Trésor myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Bugesera FC akaba anaheruka kubagwa imvune yagize mu ivi ry’ibumoso, arateganya gutangira imyitozo y’ingufu (Gym) mu byumweru bibiri biri imbere.



Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA abazwa uko amerewe, Ndabarasa yavuze ko nyuma y'uko kubagwa byagenze neza, kuri ubu nyuma y’ibyumweru bibiri (2) ashobora gutangira imyitozo ikomeza imikaya hitabajwe ibyuma byabugenewe (Gym). "Urebye meze neza nta kindi kibazo cyuririyeho. Ndacyeka ko nyuma y’ibyumweru nzatangira gym nkurikikje uko umuganga wanjye yambwiye". Ndabarasa


Ndabarasa Tresor myugariro wa FC Bugesera

Tariki 22 Gashyantare 2019 ni bwo Ndabarasa Trésor, myugariro w’ibumoso mu ikipe ya Bugesera FC yagize ikibazo cy’imvune mu ivi ry’ibumoso ubwo bakinaga na Etincelles FC. Ndabarasa ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso muri Bugesera FC, yavunitse ubwo batsindwaga na Etincelles FC ibitego 3-2 mu mukino wakiniwe kuri Sitade Umuganda tariki 22 Gashyantare 2019.

Ndabarasa ni umukinnyi wari wafashe umwanya ubanza mu kibuga cya Bugesera FC avuye muri Gasogi United. Nyuma yo kugira imvune, abaganga babanje kumusuzuma mbere yo kongera kumuha indi gahunda ya nyuma; ari nabwo ibizamini byemezaga ko imitsi ihuza ibice by’ivi yacitse bityo akaba agomba kubagwa kugira ngo akomeze akine umupira w’amaguru.


Ndabarasa Tresor (Uwa kabiri inyuma iburyo mu bahagaze) ni umukinnyi nimero ya mbere ibumoso muri Bugesera FC

Biteganyijwe ko kuva yabagwa tariki 22 Werurwe 2019, Ndabarasa azagaruka mu kibuga ku buryo yatsura umubano n’umupira nyuma y’amezi atandatu uhereye igihe yabagiwe. Mu gihe Bugesera FC idafite Ndabarasa Tresor mu bakinnyi bari gukina shampiyona 2018-2019, Muhire Hassan umutoza mukuru w’iyi kipe ari kwitabaza Niyibizi Pierro inyuma ku ruhande rw’ibumoso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND