RFL
Kigali

Umubiri wa Miss Muhikira Bellange witabye Imana arimo kubyara uragezwa mu Rwanda kuri uyu wa 5 nijoro (YAVUGURUWE)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2019 10:43
1


Umubiri wa Bellange Irene Muhikira wabaye Nyampinga wa Kaminuza y'Abadivantisiti b'Abalayiki (UNILAK), witabye Imana arimo kubyara mu rucyerera rwo ku wa kabiri tariki 30 Mata 2019, uragezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019.



INYARWANDA ifite amakuru yizewe ahamya ko umubiri wa Bellange ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 Saa Sita z'ijoro uvanywe muri Angola. Abajya kuwakira barahagurukira kwa Ghislain i Rebero berekeze i Kanombe ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Biteganyijwe ko nyakwigendera Miss Bellange azashyingurwa i Rusororo ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019 Saa Sita z'amanywa.

Miss Muhikira Irene Bellange yambitswe ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK tariki 25 Nzeli 2011. Yitabye Imana amaze igihe gito arushinganye na Burabyo Ghislain, mukuru w’umuhanzi Yvan Buravan. Tariki 28 Nyakanga 2018 ni bwo Bellange na Burabyo bahamije isezerano ryabo  imbere y'Imana mu muhango wabereye i Kigali muri Zion Temple Gatenga.  

Yashizemo umwuka mu rucyerera rwo ku ya 30 Mata 2019. Inkuru y’urupfu rwe yashenguye benshi, inkoramutima ze, umuryango we, inshuti, abo bahurizaga ku murimo wo gukorera Imana n’abandi benshi bamwifurije iruhuko ridashira. Umuhanzikazi Oda Paccy yanditse ku rukuta rwa instagram, avuga ko yagowe no kwakira inkuru y’uko Miss Muhikira yitabye Imana. Yagize ati “RIP Irene byangoye kubyakira gusa Imana ikomeze umuryango wawe kandi umu bebe azakura ni ukuri. Mana kuki wabyemeye.”  Yvan Buravan we yanditse avuga ati "Ugiye hakiri kare." 

Uwagaba yasenze asabira umuryango wa Miss Muhikira Irene witabye Imana

Umuvugabutumwa Uwagabo Caleb yanditse kuri Instagram isengesho ryuzuye akababaro asabira umuryango wa Miss Bellange witabye Imana arimo kubyara. Yagize ati “Mana Nyagasani ndabizi ko unyumva ndabizi neza ko hari agacu k'imbabazi no kugira neza. Ndakwibuka umunsi ucyura Mucyo (yari umugore we witabye Imana hashize igihe gito barushinze) waramujyanye ariko ntiwagenda wagumanye nanjye ku manywa numva ijwi ryawe nijoro ukampfumbata, nkweretse BURABYO Ghislain ubane nawe!"

Yakomeje ati “Wahagararanye nanjye mu mezi arindwi ashize bingana neza neza n'igihe namaranye na Mucyo Sabine, sinakubuze ubwo nari ngukeneye, Nyuma y'igenda rye havuzwe byinshi bibabaza umutima wanjye hakozwe byinshi binsubiza hasi ariko ntiwandetse ngo cya kiyoka cyari kinyasamiye kimire bunguri. Ntureke BURABYO nk'uko wabanye n'abavandimwe banjye, n'aba Sabine ababyeyi bacu bose abanjye n'aba Mucyo niko nkweretse @mimi, @mimoza, @yvan_buravan n'abandi, niko nsabiye kurindwa kwa petite Bellange azakurane umutima nk'uwe. N'ubwo byiswe ihahamuka ariko byatumye nema ngumana umutwe ukora ndetse n'umutima ufunguye ndatanga ndetse ndakira uko wangiriye neza ntuzirengagize Ghislain, uko niko nsabiye n'abandi babuze abo bashakanye nabo amarabiranya ku isi yose ngo ubakomeze imitima. Muruhukire mu mahoro bafasha beza! Amen.”

Umubiri wa Miss Bellange uragezwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabasinga4 years ago
    My old sister whom we were waiting to come back home with a very handsome boy ,may ur Saul rest in Peace. And don't worry about us coz we all know that God who has taken you a way from us took you in his Paradise, coz ur heart ,ur well doing it was with in you.and let me tell my bofre to be more stronger than he has ever been before,and to tell you that we are still a family and we love you so much.but again I can't believe that ur body will reach here home tomorrow ,and we take you to rusoloro and we leave you they alone,God why did you accept that to happen now? But why??





Inyarwanda BACKGROUND