Bellange Muhikira (Miss UNILAK) wari uherutse kurushinga na mukuru wa Buravani yitabye Imana arimo kubyara

Imyidagaduro - 30/04/2019 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Bellange Muhikira (Miss UNILAK) wari uherutse kurushinga na mukuru wa Buravani yitabye Imana arimo kubyara

Bellange Irene Muhikira wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UNILAK, wari uherutse kurushinga na mukuru wa Yvan Buravan, yitabye Imana ubwo yari arimo kubyara mu rucyerera rw'uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019 mu ma saa cyenda z'ijoro.

Amakuru Inyarwanda.com ikesha abo mu muryango wa Bellange Muhikira avuga ko Bellange Muhikira yitabye Imana ubwo yari arimo kubyarira mu bitaro biri muri Angola igihugu yabanagamo n’umugabo we baherutse kurushinga. Icyakora umwana nyakwigendera Bellange yibarutse we ni muzima nk’uko amakuru atugeraho abihamya. Bellange Muhikira yitabye Imana nyuma y’amezi macye arushinze na Burabyo Ghislain mukuru w’umuhanzi Yvan Buravani. Tariki 28/7/2018 ni bwo basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye i Kigali muri Zion Temple Gatenga nyuma yaho bakora ibirori bibereye ijisho.


Ubutumwa nyakwigendera Bellange yabwiye umugabo we ku munsi w'abakundana

Bellange Irene Muhikira wari uzwi ku kazina ka 'Bella' yatorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeli 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Ni we wari ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi Nyampinga umusimbura. Nyakwigendera Irene Bellange Muhikira yari umukristo mu itorero Assemblies of God mu Gatsata ndetse yanamaze igihe kinini ari umwe mu bakuriye itsinda Pillar Worship Team rishinzwe gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana.


Bellange Muhikira wabaye Nyampinga wa UNILAK yitabye Imana


Nyakwigendera Bellange Muhikira


Nyakwigendera Bellange ku munsi w'ubukwe bwe tariki 27 Nyakanga 2018


Bellange yitabye Imana nyuma y'amezi macye akoze ubukwe


Miss Bellange n'umugabo we ubwo basezeranaga imbere y'Imana


Yvan Buravan mu bukwe bwa mukuru we na Bellange

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...