RFL
Kigali

TOP 11: Abatoza b’umupira w’amaguru n’amwe mu magambo bakunze gukoresha baganira n’abanyamakuru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/05/2019 11:59
0


Umupira w’amaguru ni umukino uyoboye indi ku isi hose nk’uko abahanga mu ibarurisha mibare babigaragaje. Mu Rwanda, uyu mukino umaze kwigarurira imitima y’abatari bacye bitewe n’amakipe buri umwe usanga akunda cyangwa akunda uyu mukino muri rusange.



Uyu mukino utanga akazi uhereye ku batoza baba bagomba gufasha amakipe kwitwara neza iyo bishobotse. Abatoza babazwa umusaruro ndetse bakanashimwa igihe wabonetse.

Buri mukino umutoza aba agomba kuganira n’abanyamakuru agasubiza ibibazo byose abazwa kugira ngo abakunzi b’ikipe runaka baze gutangarizwa ibyavuye mu mukino ndetse banakurikire icyo umutoza wabo yavuze ku musaruro wavuye mu kibuga.

Mu biganiro bitandukanye abatoza bagirana n’abanyamakuru usanga akenshi bakunze kugira amwe mu magambo yihariye abaranga ku buryo adashobora kumara umunota iryo jambo atarivuga.

Muri iyi nkuru tugiye kureba bamwe mu batoza batoza mu Rwanda ndetse n’abahabaye muri ako kazi n’amwe mu magambo bakunze kwiharira mu biganiro bagirana n’abanyamakuru.

11.Alain Kirasa (SC Kiyovu)


Alain Kirasa ni umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sport, ikipe ikorera ikanakirira imikino yayo ku kibuga cya Mumena. Uyu mutoza ni umwe mu batoza bacye bari mu Rwanda ushobora kuganira n’abanyamakuru bagataha banyuzwe bitewe n’uburyo asobanura buri kintu cyabereye mu kibuga bigatuma buri umwe wese yanahakura isomo mu bijyanye no gutoza.

Dore amwe mu magambo Alain Kirasa akunze gukoresha aganira n’abanyamakuru: “Du Plan Tactique”, “Twabanje gukora Bloque”, “Twagize jeu nziza”.

10.Rwasamanzi Yves (FC Marines)


Rwasamanzi Yves ni undi mutoza uzwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda cyane mu bijyanye no gutoza kuko yatoje muri APR FC, Isonga FA na SC Kiyovu dore ko ari nawe mutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17.

Iyo uteze amatwi Rwasamanzi Yves aganira n’abanyamakuru, atangira ashima uko ikipe bari bahanganye yakinnye ndetse ntabwo ashobora kwanga kuvuga ko ari ikipe nziza kabone n’ubwo yaba yayitsinze ibitego 3-0.

Urugero niba amaze gukina na Miroplast FC akayatsinda ibitego 4-0, atangira agira ati “Miroplast ni ikipe nziza, bafite abakinnyi beza”.

Ashobora no kuvuga ati”APR ni ikipe nziza”…

09.Seninga Innocent (Amavubi, Assistant)


Seninga Innocent ni umutoza uzwi muri shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro kuko aya marushanwa yose yayatojemo ahanini akiri mu ikipe ya Police FC.

Mu biganiro agirana n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Seninga atangira ashimira abakinnyi b’ikipe ye. “Mbere na mbere ndashimira abasore banjye uburyo bwitwaye muri iyi match”.

08.Cassa Mbungo Andre (AFC Leopards, Kenya)


Cassa Mbungo Andre kuri ubu ni umunyarwanda utoza muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards mu cyiciro cya mbere. Uyu mutoza ni umwe mu batoza baciye mu Rwanda bagatoza amakipe atandukanye arimo; SC Kiyovu, Police FC, SEC Academy na AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu biganiro agirana n’abanyamakuru nyuma y’umukino, dore amwe mu magambo aranga Cassa Mbungo Andre.

“Dans Premier mi-temps Physiquement twari hejuru”, “Ni football niko imera”, “Temps de jeu”, “Sinkunda kuvuga kuri Arbitrage”.

07.Ivan Minnaert (Al-Ittihad Tripoli, Libya)


Ivan Minnaert Umubiligi uzwi mu Rwanda aho yatoje amakipe nka Rayon Sports na Mukura Victory Sport, ni umwe mu batoza bakunda kuganira n’abanyamakuru ku buryo bitajya bigorana bajya kumuhiga nyuma y’umukino ahubwo we abakangurira kujya ahabugenewe ngo baganire.

Minnaert, iyo yatsinzwe umukino cyangwa akawutsinda hari amagambo adashobora gusimbuka aganira n’abanyamakuru.

Urugero iyo ikipe ye imaze gutsindwa, atangira agira ati” We don’t want to loose anymore”.

Iyo ikipe ye imaze gutsinda, atangira agira “We played well. But, we need to move forward better than today”.

06.Albert Mphande (Police FC)


Albert Joel Mphande umunya-Zambi, akaba umutoza mukuru wa Police FC nawe hari amagambo adashobora gutaruka iyo aganira n’abanyamakuru nyuma cyangwa mbere y’umukino.

Iyo Albert Mphande asoje umukino atwaye amanota atatu, atangira agira ati “ All in all, I thank my boys for the work done. Fantastic one”.

Iyo Albert Mphande muganiriye mbere y’umukino avuga uburyo ikipe ye yiteguye, akenshi uzumva agira ati” The Boys are copying up well, responding well”, “The remaining, is the approach of the game”.

05.Robertinho (Rayon Sports)


Roberto Goncalves de Calmo (Robertinho), ni umunya-Brezil akaba umutoza mukuru wa Rayon Sports. Akenshi iyo aganira n’abanyamakuru akunze gutangira avuga igihe amaze muri Rayon Sports.

Iyo abaze agasanga urugero amazemo amezi atatu, atangira avuga ati “Three Months in Rayon”, “Five months in Rayon”.

04.Nshimiyimana Maurice Maso (Police FC)


Nshimiyimana Maurice bita Maso ni umutoza wungirije muri Police FC ndetse kuri ubu akaba ariwe wasigaranye iyi kipe nyuma y’ihagarikwa rya Albert Mphande.

Akenshi iyo asoje umukino atangira ashima Imana “ Mbere na mbere ndashima Imana kuko twatangiye umukino tukawusoza nta kibazo kivutse”.

03.Ruremesha Emmanuel (Musanze FC)


Ruremesha Emmanuel ni umutoza mukuru wa FC Musanze ukunze kuganira n’abanyamakuru mu buryo bworoshye kuko adakunze kugorana.

Uyu mutoza ucisha macye haba mu gutoza no kuganira n’abanyamakuru, akunze kugaruka ku magambo yo gushima no gusaba Imana.

Urugero nk’iyo atsinze umukino, Ruremesha atangira avuga ati” Turashimira Nyagasani waduhaye intsinzi”.

Iyo Ruremesha atsinzwe umukino ahita atecyereza ku mukino ukurikira “Ubutaha Nyagasani nadufasha tuzatsinda”.

02.Mashami Vincent (Amavubi, Rwanda)


Mashami Vincent ni umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi). Mashami, iyo aganira n’abanyamakuru akunze kugaruka ku bushobozi bw’abakinnyi avuga ukuntu ari abakinnyi beta.

“Dufite ikipe nziza”

01. Jimmy Mulisa (APR FC)


Jimmy Mulisa ni umutoza wungirije muri APR FC, uyu mugabo yakinnye umupira w'amaguru anagera ku migabane yose yo ku isi ukuyemo umugabane wa Amerika.

Iyo aganira n'abanyamakuru nka nyuma y'umukino atangira agira ati "Nk'ukuntu mwabibonye".
      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND