RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yafashe umwanya wa mbere itsinze RP-IPRC Kigali BBC, Espoir BBC yisasira APR BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/05/2019 11:54
0


Ikipe ya REG BBC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball nyuma yo gutsinda RP-IPRC Kigali BBC amanota 91-57. REG BBC ubu ifite amanota 27 mu mikino 14 imaze gukina.



Wari umukino REG BBC yakinaga kugira ngo yuzuze imikino 14 ifitwe na Patriots BBC yari imaze iminsi ku mwanya wa mbere. Gusa kuri ubu amakipe yombi aranganya imikino ariko bagatandukanywa n’inota rimwe kuko REG BBC itozwa na Patrick Ngwijuruvugo ifite amanota 27 naho Patriots BBC itozwa na Henry Mwinuke ifite amanota 26 ku mwanya wa kabiri.


REG BBC yasubiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda RP-IPRC Kigali BBC

REG BBC yatsinze umukino n’ubundi yatangiye agace ka mbere itanga ibimenyetso by’intsinzi kuko batangiye batsinda amanota 24-11 mbere yo gutsinda agace ka kabiri n’amanota 29-13.


Patrick Ngwijuruvugo umutoza mukuru wa REG BBC 

Agace ka gatatu, REG BBC yatsinze amanota 21-11 mbere yuko RP-IPRC Kigali BBC itsinda agace ka nyuma ifite amanota 22 mu gihe REG BBC yari ifite amanota 17. RP-IPRC Kigali BBC yazonzwe no kubura Nijimbere Guibert wagize ikibazo cy’imvune bityo ntarangize umukino.


Nyamwasa Bruno wa RP IPRC Kigali BBC afite umupira imbere ya Patrick Habiyaremye (6) wa REG BBC

Uyu mukino wasize Shyaka Olivier wa REG BBC arushije abandi kureba mu nkangara kuko yatsinze amanota 23 aza akurikiwe na Nyamwasa Bruno wa RP-IPRC Kigali BBC watsinze amanota 19.

Shyaka Olivier kandi yaje guhiga abandi mu bijyanye no kubuza umupira kwinjira mu nkangara (Rebounds) kuko yabikoze inshuro 14 aza imbere ya Irutingabo Fiston (RP-IPRC Kigali BBC) wabikoze inshuro 11. Shyaka Olivier yatanze imipira itatu (3) yavuyemo amanota mu minota 31’31” yamaze mu kibuga.

Kami Kabange (REG BBC) yatsinze amanota 16, Irutingabo Fiston (RP_IPRC Kigali BBC) atsinda amanota 11 cyo kimwe na Kubwimana Kazingufu Ally (REG BBC) mu gihe Mbayiha Emery (RP-IPRC Kigali BBC) yatsinze amanota atandatu (6).


Nyamwasa Bruno ateruye umupira 

Kuri ubu ikipe ya RP-IPRC Kigali BBC nayo yujuje imikino 14 igwiza amanota 21. Uyu musaruro uratuma iguma ku mwanya wa kane binayiha amahirwe yo kuzakina imikino ya kamarampaka (Play-offs).

Espoir BBC yazamuye umubare w’amanota atuma iguma ku mwanya wa gatatu kuko yagize 23 nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 69-64 n’ubundi mu mukino wabanjirije uwa REG BBC na RP-IPRC Kigali BBC ku mugoroba w’uyu wa Kabiri kuri sitade nto ya Remera.


Shema Maboko Didier umwe mu basifuzi mpuzamahanga basifuye uyu mukino


Ikishatse Herve wa REG BBC yari yagarutse mu kazi nyuma y'ibihano


Kamanzi Olivier (23) wa RP-IPRC Kigali BBC ashaka amanota 

APR BBC yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 21 mu mikino 14. UR BBC niyo kipe iri ku mwanya wa nyuma (9) n’amanota 12 mu mikino 12 ikaba n’ikipe imaze gukina imikino micye (12).



Fiston Irutingabo umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi shampiyona 

Dore uko imikino yagenze:

Kuwa Kabiri tariki 30 Mata 2019

-Espoir BBC 69-64 APR BBC

-REG BBC 91-57 RP-IPRC Kigali BBC



Uva ibumoso: Shema Didier Maboko, Didier Gaga (hagati) abasifuzi mpuzamahanga bafatanyaga na Birori Gilbert (Iburyo)  


Shyaka Rugambwa umukinnyi wa REG BBC 


Mbayiha Emery undi mukino wa RP-IPRC Kigali BBC ufasha ikipe cyane



Nshobozwabyosunumukiza Jean Jacques Wilson azamukana umupira ku nyungu za REG BBC


Inkindi Jonathan (5) wav RP-IPRC Kigali BBC ashaka amanota 


Ricky-Ricky umufana ukomeye wa REG BBC



Basketball ni umukino uryohera abawureba ariko abawukina batakaza imbaraga nyinshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND