Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo tariki ya 12 Gicurasi 2019 igere ubwo hazaba hakinwa amarushanwa azaba agize isiganwa ngaruka mwaka rya 20 Km de Bugesera rya 2019. Muhitira Felicien umaze kumenyerwa mu mikino ngorora mubiri yo gusiganwa ku maguru ahamya ko azitabira uyu mwaka.
Mu mwaka wa
2018 ubwo iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, Muhitira yari yitabiriye
kimwe n’abandi bakinnyi bafite amazina akomeye muri uyu mukino. Uyu musore
yemereye INYARWANDA ko n’uyu mwaka azongera akitabira agakina 20 Km de Bugesera
2019 izaba iba ku nshuro ya kane.
“20 Km de
Bugesera 2019 ni isiganwa ribera iwacu i Bugesera, niho mvuka. Gasore Serge
uritegura ni umusportif mugenzi wanjye utegura ibintu nk’ibi kandi twifuza ko
haboneka abantu nkawe bategura irushanwa y’abanyarwanda riba rikomeye kuri
ruriya rwego”. Muhitira
Muhitira Felicien Magare yiteguye kuzitabira 20 Km de Bugesera 2019
Muhitira
asoza kuri iyi ngingo yo kuzitabira 20 Km de Bugesera 2019 avuga ko nubwo azaba
ariyo atazaba ari mu rwego rwo gutwara umudali wa mbere ahubwo ko azaba ari
muri gahunda yo gushyigikira irushanwa muri rusange.
“Nzajyayo
ngiye gushyigikira bagenzi banjye ariko ntabwo nzajyayo ngiye kuritwara. Najya
mu bandi ngakina bisanzwe nikorera imyitozo ariko ntagiye kuryamira abana
bashaka kuzamuka ahubwo nzaba mbatera ingabo mu bitugu”. Magare
20 Km izaba
ku nshuro ya kane tariki 12 Gicurasi 2019 i Nyamata mu karere ka Bugesera. Muri
iri rushanwa haba harimo umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru mu
byiciro bitatu (3).
Abatuye i Nyamata barahishiwe tariki 12 Gicurasi 2019
Icyiciro cya mbere kiba kigizwe n’intera ya kilometero 20 (20 Km) ari naho hava izina “20 Km de Bugesera”. Iyi ntera ikorwa n’abakinnyi bakuru yaba mu myaka no mwuga wo gukina. Icyiciro cya kilometero umunani (8 Km) bikorwa n’abakiri bato yaba abahungu n’abakobwa ndetse n’ibilometero bitatu (3 Km) by’abakina bishimisha (Run for Fun).
Muri iri rushanwa, habamo n'igice cyo gusiganwa ku magare intera ya kilometero 40 (40 km). Mbere y'uko 20 Km de Bugesera 2019 iba, hari ibikorwa bitandukanye bizayibanziriza muri gahunda yo kwitegura neza umunsi nyirizina.
Kimwe mu
bikorwa bizabimburira 20 Km de Bugesera 2019, ni siporo ya bose (Car Free day)
izabera i Nyamata Ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019.
Nyuma nibwo
tariki 11 Gicurasi 2019 hazerekanwa “The Royal Tour”, filimi mbarankuru
(Documentary Film) yerekana uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatembereye
igihugu asura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.
Nyirarukundo Salome (Ibumoso0 na Marthe Yankurije (iburyo) ubwo bari basoje isiganw amu 2018
“Kurwanya Ruswa ,ibiyobyabwenge n’ Inda
zitateguwe” ni insanganyamatsiko ya 20 Km de Bugesera 2019, irushanwa ngaruka
mwaka ribera mu Karere ka Bugesera ryitiriwe “Race to Restore” kuko riba mu
minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no
kudaheranwa n’agahinda.
Gasore Serge niwe wazanye igitecyerezo cya 20 Km de Bugesera ikaba igiye kuba ku nshuro ya kane
20 Km de Bugesera ni igikorwa cya siporo gitegurwa n’ikigo Gasore Serge Foundation kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera bafatanyije n’akarere ka Bugesera ndetse bakaba bafatikanya imbaraga n’amashyirahamwe y’imikino ikinwa muri iri siganwa ndetse n’amasosiyete y’ubucuruzi atandukanye akorera mu Rwanda.
Nizeyimana Alexis yatwaye 20 Km mu 2017
TANGA IGITECYEREZO