Iyo bavuze Muhitira Félicien bishobora kutumvikana. Gusa birushaho kumvikana iyo aya mazina yongeweho Magare. Muhitira Félicien Magare ni umukinnyi umaze kubaka izina mu mukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletisme) kuko kuri ubu yamaze no kubona itike izamujyana muri shampiyona y’isi n’imikino Olempike.
Muhitira
yatangiye uyu mwuga mu 2013 kuko mbere yaho yakoraga akazi ko gutwara abagenzi
ku igare, akazi yakoreraga i Nyamata mu karere ka Bugesera mu ntara y’iburasirazuba.
Mu kiganiro
yagiranye na INYARWANDA, Muhitira yavuze ko yageze mu mukino wo gusiganwa ku
maguru yawinjiyemo mu 2013 avuye mu kazi ko gutwara abagenzi ku igare. Gusa ngo
yari umukinnyi ukomeye hagati mu kibuga ndetse ngo no mu izamu ntabwo biba
byoroshye ko yatsindwa igitego.
“Kuzamuka
kwanjye byabaye nk’ibitangaza nari umuntu utwara abagenzi ku igare nkabifatanya no kwiga, ngakina umupira w’amaguru
byose mbikorera i Bugesera. Navuye i Bugesera njya i Kibungo ku ishuri rya
ASPEK nkina umupira ndi umukinnyi w’akarere. Nakinaga hagati mu kibuga rimwe na
rimwe nkanajya mu izamu kuko ndarizi”. Muhitira
Muhitira Felicien bita Magare azakina shampiyona y'isi 2019
Muhitira yatangiye
gahunda yo gusiganwa ku maguru ubwo yari agiye gukina umupira w’amaguru
agasanga abandi barushanwa kwiruka nawe akajyamo akabona yabibasha.
“Nyuma rero
ibintu byo kwiruka byaje gutya tugiye ku kibuga cy’akarere gukina umupira w’amaguru
nsanga abantu bari kwiruka n’ubundi mu 2013. Nkuramo imyenda mba ndirutse
birakunda. Nyuma yaho sinabikomeje naje gutaha njya mu rugo i Nyamata
ndituriza”. Magare
Muhitira (4) ubwo yari i Beijing mu 2015
Amaze
gusubira i Nyamata mu biruhuko ni bwo yakomeje akazi ke ko gutwara abagenzi ku
igare. Gusa ngo yaje kuhahurira n’irushanwa ngororamubiri asaba Rwabuhihi Innocent
ko yamuha amahirwe akajyamo, yaje kumwemerera ahita ashyira hasi umugenzi
abitsa igare ahita asiganwa n’abandi ahakura umwanya wa 11 aza ku rutonde rw’abakinnyi
bashakwaga mu ikipe y’igihugu aba agiye mu mwuga atyo.
“Njyeze i Nyamata
rero nakomeje akazi kanjye ko gutwara abagenzi ku igare. Rimwe rero ngeze ku
biro by’akarere ntwaye umugenzi nsanga hari irushanwa riyobowe na Rwabuhihi
Innocent nawe yabaha ubuhamya. Naramusabye nti waretse nkiruka arambwira ati
ngwino wiruke. Umugenzi mukuraho mpita niruka mba uwa 11 bahita banamfata mu
ikipe y’igihugu kuko ninjye bakatiyeho umurongo, mpita nzamuka ntyo kugeza uyu
munsi”. Muhitira
Muhitira akunze kuba ari ku mugabane w'i Burayi akina amarushanwa atandukanye
Muhitira Félicien
Magare yatangiye gukina amarushanwa akomeye mu 2014 ubwo yanakinaga shampiyona
y’isi ndetse zose izabaye kuva icyo gihe akaba amaze kuzikina. Gusa ngo iya
2014 yabereye i Denmark yaramuzonze aba uwa 41. Shampiyona ya 2015 yabereye mu Bushinwa yabaye
uwa 38 mbere yo kujya i Beijing akaba uwa cumi (10).
Muhitira
Felicien, umukinnyi mpuzamahanga w’imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru
“Athletisme” avuga ko afite intego yo kuba yakegukana umudari muri shampiyona
y’Isi “World Athletics Championship 2019” izabera i Doha muri Qatar kuva tariki
27 Nzeli kugeza 6 Ukwakira 2019.
Uyu musore
avuga ko amarushanwa nka shampiyona y’isi amaze kuyamenyera ariko akaba
yishimira ko bwa mbere agiye kuzahatana mu mikino Olempike 2020 izabera mu
Buyapani mu mujyi wa Tokyo.
Muhitira azakina imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani
Muhitira Felicien yabonye ibihe “Minima” bimuhesha kuzakina iyi shampiyona y’Isi, abikesha kwitwara neza mu irushanwa rya marato “Roma International Marathon 2019” ryabereye i Roma mu Butaliyani tariki 7 Mata 2019 aho yegukanye umwanya wa 6 mu gusiganwa ahareshya n’ibilometero 42 na metero 195 akoresheje amasaha abiri n’iminota 10 n’amasegonda 58 (2h10’58”).
TANGA IGITECYEREZO