Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryemeye ko bamaze kwandika ibaruwa isaba ko bajya mu bihugu bihatanira amahirwe yo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFROBASKET) kizaba mu 2021.
Nk’uko
Mugwiza Desiré yabeyemereye The New Times mu kiganiro bagiranye, FERWABA n’u
Rwanda muri rusange babona bujuje ibisabwa byose kugira ngo bakire imikino y’igikombe
cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Basketball.
Muri iki
kiganiro, Mugwiza Desiré uyobora FERWABA yagize ati “Twohereje ubusabe bwacu mu
mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika kugira ngo tuzakire
imikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo bakuru kuko tubona ko twujuje
ibisabwa byose birimo amahoteli n’ibibuga
byabugenewe”. Mugwiza
Mugwiza Desire perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda
Muri iyi
gahunda yo guhatanira umwanya wo kwakira iyi mikino, u Rwanda ruri kumwe na
Mali ndetse na Sénégal kuko nabo bifuza kwakira iyi mikino.
Kimwe mu
ngingo zishobora guha u Rwanda umwanya wo kwakiea iyi mikino nuko mu mezi abiri
haraba huzuye sitade ya Kigali Arena izaba yakira abantu ibihumbi icumi
(10,000) bityo bikaba byaba umwanya mwiza ku gihugu nk’u Rwanda kuab bakwakira
iyi mikino yakira umugabo igasiba undi.
Ikipe y'u Rwanda ntabwo ikunze kubona umwanya mwiza mu mikino Nyafurika
Ikipe y’igihugu
y’u Rwanda izitabira imikino y’akarere ka gatanu (Zone V)izabera muri Uganda
guhera tariki 26 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019 hashakwa itike y’igikombe
cya Afurika cy’ibihugu harebwa abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo
(FIBAAfro Can) kizabera muri Mali mu mpera za 2019.
FIBA AfroCan
izajya izajya iba buri myaka ibiri mu gihe FIBA AfroBasket iba buri nyuma y’imyaka
ine.
TANGA IGITECYEREZO