Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019 ni bwo ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byagombaga kubaga Kwizera Janvier (Rihungu) umunyezamu wa Bugesera FC wagize ikibazo cy’imvune mu rutugu rw’ibumoso. Gusa iyi gahunda yigijwe inyuma iminsi 20.
Gahunda yo
kubaga Kwizera Janvier yasubitswe bitewe n'uko ibizamini bya nyuma abaganga
bakoze mu gitondo cy’uyu wa Kabiri basanze igufwa ryari ryacitse riri kugenda
risubirana bityo bakaba babwiye uyu musore ko yaba ategereje iminsi 20
bakazongera bakareba niba uko gusubirana bigenda bikomeza gutanga umusaruro
bityo ibagwa rikaba ryahagarikwa burundu cyangwa se bakaba bamubaga mu gihe
baba babona bitari kuba byiza.
Ubwo Kwizera Janvier yavanwaga mu kibuga cya Kicukiro amaze kugira ikibazo mu rutugu
Mu kiganiro
yagiranye na INYARWANDA, Kwizera Janvier yagize ati “Bampaye iminsi 20 kugira
ngo icyo gihe bazongere barebe uko bimeze kuko ibyuma by’ikoranabuhanga
byaberetse ko igufwa rito ryari ryacitse babona rigenda risubirana gahoro
gahoro”. Kwizera
Ku Cyumweru
tariki 30 Ukuboza 2018 ni bwo Kwizera Janvier yagize ikibazo cy’imvune mu
rutugu rw’ibumoso ubwo Bugesera FC yatsindaga Police FC ibitego 3-1 mukino
w'umunsi wa 12 wa shampiyona wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro.
Icyo gihe
Kwizera Janvier yasimbutse mu kivunge cy’abakinnyi ba Bugesera FC na Police FC
bari begereye izamu ashaka kubakura umupira hejuru, mu kumanuka yageze hasi
adafite uburyo bwo kwiramira ahita abanza urutugu hasi. Abaganga bari ku kibuga
bagerageje kumwitaho ariko birangira asohotse mu mukino utaragera kure.
Kwizera Janvier ubwo yazamukaga mu kirere Bugesera FC inganya na APR FC 1-1
Kuva icyo
gihe kugeza muri Werurwe 2019, abaganga bagiye bagerageza kumukorera ubuvuzi
butandukanye ariko bakabona nta musaruro bitanga. Nyuma gato ni bwo abayobozi
b’ikipe ya Bugesera FC bafashe umwanzuro wo kumucisha mu cyuma (MRI) kugira ngo
harebwe niba ikibazo afite ari cyo kuba yabagwa.
TANGA IGITECYEREZO