FPR
RFL
Kigali

Ibanga ryo kwinginga Imana mu buryo bwose bwo gusenga-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2019 13:23
6


Abefeso 6:18 Musengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso musabire abera bose.



Mu myizerere itandukanye y’abantu usanga benshi bagira uburyo basengamo Imana yabo, kikaba igikorwa cyubahwa kuko biba ari nk’umuyoboro uhuza abizera n’Imana, bikaba kandiurufunguzo rufungura irembo cyangwa umuryango abizera binjiriramo bakagera ku gukora kw’Imana yabo, habaho ibihe bisanzwe umuntu asengamo bikamera nk’umuhango uhoraho ariko habaho n’ibihe bidasanzwe umuntu afata agasenga, agatabaza Imana, akinginga bitewe n’uburemere bw’icyo ashaka ku mana mbese akamaramaza kugeza ubwo Imana nayo imwiyereka mu buryo budasanzwe.

Uyu munsi ndashaka ko twiga ku kwinginga Imana mu buryo bwose bwo gusenga, ubusanzwe umuntu agizwe n’ibice bitatu (Umubiri, umwuka n’ubugingo ), mu gusenga rero ibi bice byose bigomba gusenga bigakora ku Imana, kuko ni nabyo bice Satani akoresha cyane asenya umuntu, mu gusenga kwacu rero ibi bice byose bigomba guhamiriza Imana ko ari iyera. Ijambo ry’Imana ritubwira ko gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro iyo asenganye umwete ( Yakobo 5:16b) byumvikane ko ushobora gusenga udakiranuka ariko bikaba umuhango gusa ntibigire umumaro, ushobora kandi gusenga ukiranuka ariko bakabaho igihe usabwa gusengana umwete (ugahozaho, ubudasiba 1 Abatesaliniki 5:17).

Tukivuga ku kwinginga Imana mu buryo bwose bwo gusenga, reka mvuge uburyo bumwe bwo kwinginga Imana twiyirije ubusa, abigishwa ba Yesu bigeze kugerageza gusengera umuntu warimo dayimoni birananirana, maze Yesu arababwira ati uyu we akizwa no gusenga no kwiyiriza ubusa (Matayo 17:21), gusenga wiyirije ubusa ni imbaraga zishoboza umuntu kwirukana imikorere y’abadayimoni muri twe, dayimoni zishobora guteza umuntu indwara zidasobanutse, guteza umuntu ibyaha bimwizingiraho bikamugira imbata, ziteza abantu ubwoba budafite imvano n’ibindi ariko gusenga wiyirije ubusa ni intwaro ifite ubutware buva ku mana irimbura imigambi y’abadayimoni umuntu akabohoka.

Uretse kandi iyo mikorere y’abadayimoni mvuze haruguru, gusenga twiyirije ubusa bituma urushaho kwegera Imana ukamenya n’amabanga menshi abandi batamenya, Bibiliya mu gutegeka kwa Kabiri 9:9 itubwira ko Mose yazamutse umusozi akamarayo iminsi 40 n’amajoro 40 atarya umutsima atananywa amazi, Imana iramwiyereka imuha ibisate bibiri byandikishijweho urutoki rw’Imana, natwe mu gusenga nk’uku Imana iduha amasezerano menshi kandi ikadukomeza muri iyi nzira, si ibo gusa kandi mu kwinginga Imana dutabarirwamo, Bibiliya muri Zaburi 50:15 iratubwira ngo “Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no kuw’ibyago nzagukiza nawe uzanshimisha.

Iyo dusomye mu gitabo cya Esiteri 4:16, tubona ko Esiteri n’abayuda bafashe amasengesho y’Iminsi itatu batarya batanywa maze Imana ibarokora iteka ryo kurimburwa, ndetse umutware mukuru Hamani mwene hamedata wari wagambiriye kubamaraho no kumanika moridekayi ku giti aba ariwe ukimanikwaho, Ibiturwanya natwe ni byinshi, imigambi satani aba yateguye ntigira ingano kandi ni mibi cyane ariko uyu mwanya ndakwinginga ngo uhindure icyerekezo, nta jambo Satani agufiteho mugihe atari Imana yabyemeye, hera uyu mwanya fata ibihe byo gusenga utitirize, winginge Imana amateka arahinduka, ibyo wabonaga ko bidashoboka bizashoboka mu izina rya Yesu.

Ijambo ry’Imana twahereyeho (Abefeso 6:18)ryatubwiye ngo musengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso musabire abera bose, uburyo bwose bwo gusenga ni bwinshi, uretse kwiyiriza ubusa, kujya ahantu hiherereye nk’uko Mose yagiye ku musozi, ushobora gukoresha uburyo bwo guhamya Imana yawe imbere y’abatizera bikaba isengensho ubwabyo, ushobora gufata urugendo rw’amasengesho, ushobora kuba uri mu kazi katakwemerera kugira ahandi wiherera kandi ugasenga, ushobora gusengera mu mutima nk’uko Hana yasengeye mu mutima (1Samuel 1:13) kandi Imana ikakumva, ushobora gusengera mu ndirimbo n’ahandi, igikomeye kirimo ni uko umutima wawe uba mu bihe byo gusenga kandi utaryarya cyangwa ngo Urangare.

Gusenga kwacu ntigukwiye kwanduzwa n’ikintu cyose nk’ibyaha, kuko ibyaha ni imwe mu mbogamizi ikumira gukora kw’Imana muri twe, niba umutima warahindutse icumbi rya Satani icyibanze ni uko ubanza ukemerera Umwami Yesu akinjira mu mutima wawe, akirukana izo mbaraga wacumbikiye zagutsikamiraga, akayobora ubugingo bwawe ubundi usenge nta nkomyi.

Mu gusoza kandi mbibutse ko ijambo ry’Imana ritwibutsa kuzizirikana twe ubwacu gusa, ahubwo gusenga kwawe kuzirikane umuryango wawe, igihugu cyawe, inshuti zawe ndetse n’abanzi bawe, ubundi dutegereze imirimo y’Imana twizeye kandi twihanganye isaha y’Imana nigera tuzabona kugira neza kwayo.

Murakoze yari RUTAGUNGIRA Ernest






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayigire caroline5 years ago
    Urakoze cyane Ev.inyigisho zawe ziramfasha cyane.Bravo!
  • SIBOMANA Richard4 years ago
    Ndabashimiye Kuriyo Nyigisho Y'inkoramutima. Muduhaye Natwe Idukozeho. Mudusengere Duhindure Kameremere Mbi.
  • GAKURU3 years ago
    NANJYE MUMFASHE IRYO JAMBO RINGEREHO
  • GAKURU3 years ago
    NANJYE MUMFASHE IRYO JAMBO RINGEREHO
  • UWIMANA Jeannette6 months ago
    Mwarakoze kutubwira ukotwitwara mubihe byo gusenga igit:nuko abantu twamenya ukotwitwara mugusenga
  • Uwamahoro divine1 month ago
    Murakoze nukuri inyigisho zawe zafashije imana iguhe umugisha nkundimana cyane ndanayubaha knd ndayizera





Inyarwanda BACKGROUND