FPR
RFL
Kigali

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo yapfushije Nyirabukwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2024 13:46
0


Umushumba Mukuru wa City Light Foursquare Church Rwanda, Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo, ari mu gahinda ko kubura Nyirabukwe witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi.



Amakuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi, InyaRwanda yayahamirijwe na Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo uyobora Itorero Foursquare Gospel Church Rwanda. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mushumba yatangaje ko kubura Nyirabukwe ari inkuru ibabaje cyane, anagerageza kwihanganisha umugore we ku bwo kubura umubyeyi.

Solange Masengo uri mu gahinda ko kubura umubyeyi, ni umugore wa Bishop Prof. Dr. Fidele Masengo wa City Light Foursquare Church Rwanda, akaba n'umwe mu bapasiteri bakorera umurimo w'Imana muri ri torero riyoborwa n'umugabo we. Yimitswe tariki ya 2 Ukwakira 2022, avuga ko ari amahirwe yongerewe yo gukorera Imana.

Bishop Prof. Dr. Masengo ni Umushumba, Umwalimu muri Kaminuza akaba n'Umwanditsi w'Ibitabo urimo kwitegura kumurika ibitabo bibiri ari byo "The Grace of God" na "Beyond Boundaries", bizamurikwa kuwa 14 Nyakanga 2024 kuri Foursquare Gospel Church.


Nyirabukwe wa Bishop Prof. Dr. Masengo yitabye Imana azize uburwayi


Bishop Prof. Dr. Masengo Fidele hamwe n'umufasha we Pastor Solande Masengo bari mu bahinda ko kubura umubyeyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND