FPR
RFL
Kigali

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutitinya no kudatinya Abayobozi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/06/2024 16:22
0


Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya wo kuyobora igihugu, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kutitinya no kudatinya Abayobozi ndetse anavuga ko hari ubufasha baba bagenewe mu byo bakora.



Yabigarutsego kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, ubwo yari ari ku kibuga cya Kagano, mu Murenge wa Kagano, mu karere ka Nyamasheke, ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Karindwi nyuma yo kuva mu Karere ka Rusizi kuwa Gatanu w'iki cyumweru.

Umukuru w'Igihugu mu ijambo yagejeje ku baturage ibihumbi n'ibihumbi bo mu Karere ka Nyamasheke, yagarutse ku iterambere rimaze kugera mu karere ka Nyamasheke, avuga ko hari byinshi bagishaka kubaka bityo ko bakeneye ubufasha bwabo .

Ati: "Imihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cya tariki 15 z’ukwa karindwi, hanyuma mukongeraho ibikorwa byanyu ubwanyu.

Ibyangombwa rero by’iterambere ry’u Rwanda bikubiye muri ibyo ngibyo ndetse tukubaka inganda rya bya bindi abantu bose bavugaga bakora ari abahinga ibyayi, ari abahinga ibyo ari byo byose, yaba ikawa, yaba ibijumba, yaba ibigori, byaba ibitoki n’ibindi, ariko noneho tukagira inganda zikora ibintu byose" . 

Perezida Kagame yakomeje yerekana ko u Rwanda rufite iby'ibanze bikenerwa, gusa hakaba hakiri ikibazo cy'inganda zibitunganya, ariko hari intego zo kuzubaka. Ati: "Hari ibintu muzi u Rwanda rukenera cyane cyane bikunze kuba muri Afurika yose. 

Dufite ibyangombwa byose, dukoze inganda zibitunganya twakwihaza ndetse tugahahira n’amahanga, ariko dufite ibyangombwa byose gusa nta nganda dufite zo kubyongerera agaciro. Icyo dukora bijya hanze ku mafaranga macye noneho bakazabitugarurira byatunganyijwe ku mafaranga menshi biduhenze.

Abantu bafite bwa bwenge navuga rero, bafite politike nzima kandi ikora, icyo bakora kandi dukwiriye gukora nk’Abanyarwanda ni ukongera agaciro ku musaruro wacu wose, tukagira inganda zibikora. Ahubwo aho kujya kubivana hanze kandi byavuye hano tukab twahahira abo hanze tukabitunganyiriza hano. 

Ibyo byose biha akazi Abanyarwanda, bigaha mwebwe abato muri hano duhanze amaso y’ibyiza by'ejo uko bizaba biza. Ni cyo FPR ibifuriza, ni cyo FPR n'abo ifatanyije nabo bababwiye, batubwiye, ni cyo indi mitwe ya politiki buriya imitekerereze ni imwe uko dukwiye kuba twubaka igihugu dufatanije, ni ibyo ngibyo dushingiraho".

Perezida Kagame kandi yanasabye Abanyarwanda kureka kwitinya no kudatinya Abayobozi ndetse anababwira ko hari ubufasha baba bagenewe mu byo bakora bibateza imbere. Ati: "Icyo tubatehezo rero mwebwe rubyiruko rwacu ndetse n’abandi, ntimukitinye. Ntimukagire umususu igihe cyose n’igihe cy'ibikorwa bya buri munsi bisanzwe.

Mujye mwiyumvamo ko mufite ubushobozi niba ari bucye dushake uko tubwongera. N'uwahoze atubwira kare ko yahoze akoresha abantu 4, ubu akaba ashaka kugera kuri 800 mu myaka 5 no gukora toni 800. Nagira ngo abari hano dukorana bakorana n’abaturage, buriya baba bagomba kumwegera bakareba icyo akeneye, bakamwongerera ibitekerezo bakamwongerera ubufasha, ibintu bikihuta. 

Dushaka kwihuta mu majyambere kandi birashoboka. Buriya aragenda buhoro nk'uko yabivugaga kubera ko arakora wenyine ibyo ashoboye, aragerageza uko ashoboye ariko ntabwo aragira ubufasha bwatuma ibyo akora byiyongera ubwinshi cyangwa byihuta.  Ubu mugiye gutora FPR, umuyobozi wa FPR, politiki ya FPR irimo ubufasha bw’umuntu nk'uriya n’abandi.

Ntimukitinye rero mujye mutinya ikibi gusa, ikibi ni cyo gitinywa naho ibizima, ntimugashidikanye ko mushoboye kandi ibidashobotse muri uyu mwanya abantu babifatanya bigashoboka. 

Inzego rero ziri hano ubwo zabyumvise ariko namwe muri hano ubwo mwabyumvise mujye mutinyuka mugane inzego z’ubuyobozi muzibwire ngo ariko turakora ibi mwadufasha iki. Twatangiye dufite aho tugeze, hari ubufasha buhari butanamenyekana ubwo ubwo urumva budatangwa rero".

Perezida Kagame nyuma yo kuva mu karere ka Nyamasheke biteganyijwe ko ku Cyumweru azakomereza ibikorwa bye bwo kwiyamamaza mu Karere ka Karongi, mbere yo kwerekeza mu karere ka Ngoma kuwa Kabiri w'Icyumweru gitaha taliki ya 2 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kwitinya 

Perezida Kagame yabwiye Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke ko u Rwanda rufite iby'ibanze bikenerwa, gusa rubura inganda zibitunganya ariko hari intego yo kuzubaka 


Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bari babukereye bagiye kureba Perezida Kagame 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND