FPR
RFL
Kigali

Riderman, Bwiza na Dr Claude mu basusurukije ibihumbi by’abaturage basanganiye Paul Kagame i Nyamasheke

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2024 16:27
1


Abahanzi barimo Dr Claude, Emerance Bwiza [Bwiza] ndetse n’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] bari ku rutonde rw’abahanzi bafashishije ibihumbi by’abaturage bari bakoraniye i Nyamasheke mu bikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2024, Umuryango FPR Inkotanyi wakomeje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Wari umunsi wa Karindwi wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame. Ibihumbi by’abantu bari bazindukiye ku kibuga cya Kagano bategereje kumva ijambo rye ryuzuye impanuro, ndetse na gahunda zirambuye zubakiye ku gukomeza guteza imbere Abanyarwanda n’u Rwanda.

Yiyamamarije i Nyamasheke, nyuma yo kwiyamamariza mu turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

Ubwo yiyamamarizaga i Nyamasheke, Paul Kagame yashimye abaturage bakomeje kubungabunga umutekano nyuma y’ibitero by’umutwe wa FLN byo mu 2019.

Ati “Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje gufatanya nabo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi.”

“Bari bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk'uko n’ubu babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo murabizi, uko byagenze. Ni bake muri bo bazabara inkuru kandi n’uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri abanyarwanda nk’abandi banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.”

Paul Kagame yumvikanishije ko nyuma yo gucunga umutekano w’igihugu, hakurikiraho urugendo rwo kubaka ubukungu. Ati “Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n’iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n’ubu ariko icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda.

“Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabasha kubangamira umutekano w’abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Niho duhera twubaka ubukungu.”

Paul Kagame yanavuze ko buri munyarwanda akwiye kugira ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ibikorwaremezo bikamwegerezwa.

Ati “Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n’Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n’aho abantu mu nzego z’ubuzima ziri, hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.”

“N’iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose, na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n’ukuntu mwunganirana”

Mbere y’uko Perezida Kagame agera i Nyamashake, Itorero ry’Abasaamyi bo ku Nkombo n’abahanzi barimo Ndayisenga Innocent ‘Light Ni’, Nsabimana Leonard wamamaye nka ‘Ndandambara’;

Bruce Melodie, Bwiza, Riderman, Alyn Sano, Dr Claude na Ariel Wayz bataramiye ibihumbi by’abantu bisunze indirimbo zivuga imigabo n’imigambi by’umukandida wabo, Paul Kagame.

Baririmbye indirimbo zirimo nka ‘Ogera', 'Contre succès', 'Tumutore Niwe' n’izindi, bifasha ab’i Nyamasheke gucinya akadiho no kwishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugezwaho na FPR Inkotanyi

Umuhanzi Dr Claude aherutse gusubiramo indirimbo 'Contre succès' ayihuza no kwamamaza Perezida Kagame

Bwiza yataramiye bwa mbere i Nyamasheke mu rugendo rwo kugaragaza ibikorwa bya Paul Kagame


Umuhanzi Bruce Melodie yongeye gutaramira abakunzi be babarizwa i Nyamasheje


Umuraperi Riderman yisunze indirimbo ze zubakiye ku mudiho wa Hip Hop yatanze ibyishimo i Nyamasheke

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda badashobora kubigeraho

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere 


Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abatuye i Nyamasheke mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame


















KANDA HANO UREBE UKO IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA BYAGENZE I NYAMASHEKE

">


AMAFOTO: The New Times/RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyisengedamuso@gmail.com1 day ago
    Byari byiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND