Abahanzi barimo Dr Claude, Emerance Bwiza [Bwiza] ndetse n’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] bari ku rutonde rw’abahanzi bafashishije ibihumbi by’abaturage bari bakoraniye i Nyamasheke mu bikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2024, Umuryango FPR
Inkotanyi wakomeje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku
mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu matora ateganyijwe ku wa 15
Nyakanga 2024.
Wari umunsi wa Karindwi wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul
Kagame. Ibihumbi by’abantu bari bazindukiye ku kibuga cya Kagano bategereje
kumva ijambo rye ryuzuye impanuro, ndetse na gahunda zirambuye zubakiye ku
gukomeza guteza imbere Abanyarwanda n’u Rwanda.
Yiyamamarije i Nyamasheke, nyuma yo kwiyamamariza mu turere twa
Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.
Ubwo yiyamamarizaga i Nyamasheke, Paul Kagame yashimye abaturage bakomeje kubungabunga umutekano nyuma y’ibitero by’umutwe wa FLN byo mu 2019.
Ati “Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi
batumvikana na FPR, n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje
gufatanya nabo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi.”
“Bari bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk'uko n’ubu
babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo murabizi, uko byagenze. Ni bake muri bo
bazabara inkuru kandi n’uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri
abanyarwanda nk’abandi banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.”
Paul Kagame yumvikanishije ko nyuma yo gucunga umutekano w’igihugu, hakurikiraho urugendo rwo kubaka ubukungu. Ati “Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n’iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n’ubu ariko icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda.
“Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe
kitabasha kubangamira umutekano w’abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka
Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Niho
duhera twubaka ubukungu.”
Paul Kagame yanavuze ko buri
munyarwanda akwiye kugira ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ibikorwaremezo
bikamwegerezwa.
Ati “Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi
akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n’Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo
byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n’aho abantu mu nzego z’ubuzima ziri,
hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.”
“N’iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose,
na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose
twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15
Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n’ukuntu mwunganirana”
Mbere y’uko Perezida Kagame agera i Nyamashake, Itorero ry’Abasaamyi bo ku Nkombo n’abahanzi barimo Ndayisenga Innocent ‘Light Ni’, Nsabimana Leonard wamamaye nka ‘Ndandambara’;
Bruce Melodie, Bwiza, Riderman, Alyn Sano,
Dr Claude na Ariel Wayz bataramiye ibihumbi by’abantu bisunze indirimbo zivuga imigabo
n’imigambi by’umukandida wabo, Paul Kagame.
Baririmbye indirimbo zirimo nka ‘Ogera', 'Contre succès',
'Tumutore Niwe' n’izindi, bifasha ab’i Nyamasheke gucinya akadiho no kwishimira
ibyiza u Rwanda rumaze kugezwaho na FPR Inkotanyi
Umuhanzi Dr Claude aherutse gusubiramo indirimbo 'Contre
succès' ayihuza no kwamamaza Perezida Kagame
Bwiza yataramiye bwa mbere i Nyamasheke mu rugendo rwo
kugaragaza ibikorwa bya Paul Kagame
Umuhanzi Bruce Melodie yongeye gutaramira abakunzi be
babarizwa i Nyamasheje
Umuraperi Riderman yisunze indirimbo ze zubakiye ku mudiho wa
Hip Hop yatanze ibyishimo i Nyamasheke
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko abatekereza
guhungabanya umutekano w’u Rwanda badashobora kubigeraho
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abatuye i Nyamasheke mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame
KANDA HANO UREBE UKO IBIKORWA BYO KWIYAMAMAZA BYAGENZE I NYAMASHEKE
AMAFOTO: The New Times/RBA
TANGA IGITECYEREZO