FPR
RFL
Kigali

Simba SC izakina na APR FC kuri 'Simba Day'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/06/2024 14:56
0


Ikipe ya APR FC yamaze kwemezwa ko ariyo izakina na Simba Sports Club yo muri Tanzania ku munsi wayigenewe uzwi nka Simba Day.



Uyu mukino uzakinwa taliki ya 3 Kanama 2024 ukinirwe kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar Es Salaam akaba ari na bwo nyine iyi kipe ya Simba izaba irimo irizihiza umunsi wayo ukorerwamo n'ibindi bikorwa bitandukanye birimo nko kwerekana abakinnyi bashya, abafatanyabikorwa ndetse n'ibindi.

Ikipe ya APR FC izajya gukina uyu mukino ishyize imbaraga mu kwitegura imikino nyafurika igura abakinnyi bakomeye, dore ko yamaze gusinyisha Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey ikaba yaramaze no kumvikana n’Umunya-Sénégal, Alliou Souané n’Umunya-Ghana Seidu Dauda.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryaberaga muri Zanzibar nubwo icyo gihe Simba SC itari ifite abakinnyi bayo bakomeye bitewe n'uko abenshi bari mu makipe y'ibihugu byabo.

Ntabwo ari uyu mukino gusa APR FC izakina n'ikipe yo muri Tanzania kuko amakuru avuga ko igomba no kuzakina na Yanga SC mu mukino wa gicuti uzakinirwa muri Stade Amahoro taliki ya 31 Nyakanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND