FPR
RFL
Kigali

Twarasenze, hazaba ibihe byiza: Uruhisho rwa Brian & Dinah ku bazitabira igitaramo cyabo cya mbere

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/06/2024 13:01
0


Brian & Dinah biteguye gukora igitaramo cyabo cya mbere bise 'Impact Worship Live Concert' giteganyijwe kuri iki Cyumweru kuri Christ Kingdom Embassy Kimironko.



Bizimungu Brian [Brian Blessed] na Uwera Dinah bazakora igitaramo tariki 30 Kamena 2024 kuva saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Mbiri z'ijoro, kuri Christ Kingdom Embassy Kimironko [KG93ST], kandi kwinjira ni ubuntu. Imiryango izaba ikinguye kuva saa Kumi. Bazaba bari kumwe na Christophe Ndayishimiye na Christian Irimbere.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Brian waririmbye "Dutarame" yavuze ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo. Ati "Abo twatumiye bose barahari kandi tukaba twiteguye neza, dutegereje umunsi nyirizina. Twarasenze, twakoze 'practice', turiteguye, tuzagira ibihe byiza".

Ni cyo gitaramo cya mbere azaba akoranye n'umugore we kuva bakora ubumwe umwaka ushize. Avuga ko hari amakuru ashyushye abazitabira iki gitaramo bazahamenya nk'uko yabikomojeho ati "Ubwo hari amakuru bazahamenyera abazaza".

Yikije ku ruhisho bafitiye abazitabira bose, avuga ko hazaba ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana, "bizatuma uwaje wese agirana ubusabane n'Imana kuko ni byo twasengeye. Tuzungukiramo byinshi ku bijyanye no kumenya icyo kuramya bivuze, n'ijambo ry'Imana."

Uretse abaramyi twagarutseho batumiwe na Brian & Dinah, hazaba hari n'abapasiteri banyuranye ari bo Pastor Rogers Rukundo, Pastor Anna Katagwa, Rev. Emmanuel Muhirwa na Pastor Tom Gakumba uyobora Christ Kingdom Embassy ari na yo izaberamo iki gitaramo cyiswe "Impact Worship Live Concert".

Brian yavuze ko ‘Impact’ bisobanura ingaruka. Ati "Impact Worship rero ni ingaruka nziza ziva mu kuramya Imana, kugirira ibihe byiza no kugirana ubusabane n'Imana, kubohoka no gukira mu marangamutima mu gihe cyo kuramya Imana. Ibi ni byo twifuza kuzagira muri Impact Worship Live Concert.”

Tariki 24 Kamena 2023 ni bwo Brian Blessed yateye intambwe ikomeye yambika impeta umuramyi mugenzi we Dinah Uwera nk’ikimenyetso gihamya urwo yamukunze. Mu birori byitabiriwe n’inshuti nke zabo za hafi bikabera i Karongi mu Kiyaga cya Kivu, Dinah nawe ntiyazuyaje kwemerera Brian kuzamubera umufasha w’ibihe byose.

Ku ya 07 Ukwakira 2023, ni bwo Brian yasabye anakwa umukunzi we Dinah mu birori byabereye kuri Ahava River Kicukiro. Kuri uwo munsi ni bwo bahamije imbere y’Imana n’abantu ko bazatandukanywa n’urupfu, basezeranira muri Healing Center Church i Remera.

Nyuma y’ibi birori byari bibereye ijisho ndetse no kubanza kwita ku muryango mushya bari bashinze, Brian na Dinah bagarukanye igitaramo kigaruka ku ngaruka zo kuramya Imana bise ‘Impact Worship Live Concert.’ Iki gitaramo kizaba ku ya 30 Kamena 2024.

Brian na Dinah ni abahanga cyane. Ubuhanga bwa Brian Blessed bwamugejeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n’uwo afatiraho icyitegererezo, Kirk Franklin. Dinah Uwera nawe ntasanzwe kuko yatoranijwe mu baramyi bahuriye kuri ‘stage’ n’umuramyi ukomeye cyane ku isi, Don Moen ubwo aheruka mu Rwanda.

Brian Blessed yakunzwe cyane mu ndirimbo “Dutarame” yahuriyemo na Jules Sentore ndetse na Alpha Rwirangira, naho umufasha we Dinah Uwera yamenyekanye mu ndirimbo “Nshuti” yashyize hanze mu 2017 na “Says The Lord” n’izindi. Igitaramo bagiye gukora, bazagifatiramo amashusho y'indirimbo zabo nshya bamaze iminsi bahugiyeho.


Brian na Dinah bategerejwe mu gitaramo bise 'Impact Worship Live Concert'


Hitezwe indirimbo z'agatangaza za Brian na Dinah batangiye kuririmbana na 'Couple'


Kuwa 07 Ukwakir 2023 ni bwo Brian na Dinah bambikanye impeta


Christian na Christophe bazaririmba mu gitaramo cya Brian na Dinah


Christophe na Christian bategerejwe mu gitaramo cya Brian na Dinah


Brian na Dinah batumiye abakozi b'Imana batandukanye mu gitaramo cyabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND