FPR
RFL
Kigali

Freddy Don yakoze indirimbo y'ishimwe anavuga ko mu myaka 5 azaba ari ku rwego mpuzamahanga-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/06/2024 16:28
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ndiho Freddy uzwi nka Freddy Don, uhimbaza Imana mu njyana ya Afrobeat, yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Ndagushima" ibumbatiye amashimwe y'ibyo Imana yamukoreye.



Indirimbo "Ndagushima" ni yo ya mbere Freddy Don ashyize hanze kuva ageze muri Canada - yagezeyo tariki 26 Kanama 2023, ahita anahategura igitaramo nyuma y'amezi 3 gusa. Ni we wayiyandikiye, hakaba harimo ubutumwa bw'ibyo "Imana yankoreye n'amashimwe". Avuga ko amaze gukora indirimbo 7 ariko, "Ndagushima" ni yo ya mbere ashize hanze.

Ati "Ni indirimbo itandukanye n'izindi ndirimbo nakozeho mbere, style iritonze si nk'izo nakoraga mbere za Afrobeat, gusa Afrobeat ni yo njyana, nanjye vuba ndabaha n'izindi zikoze muri Afrobeat aho ndi gukorana album na Producer Kiiz". Yavuze ko gahunda nshya afite mu muziki ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza cyane.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Freddy Don yavuze ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga mu muziki usingiza Imana. Ati "Nzaba ndi ku rwego rurenze urwo ndiho ubu mu miririmbire, mu mashusho meza ndetse nzaba ndi ku rwego mpuzamahanga kuko natangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye".

Yatanze urugero, avuga ko afite ubutumire yahawe bw'Iserukiramuco mpuzamahanga rizaba muri uyu mwaka. Ati "Tariki 7/7/2024 nzitabira igitaramo cyitwa 'Swahil Festival', kiri Gospel na Secure Mix, aho nzahurira ku rubyiniro na Rayvan, Jose Chameleone, Mbosso, gusa nishimiye ko ngiye guhagararira umuziki wa Gospel muri icyo gitaramo".

Tariki 7 Mata 2024 ni bwo Freddy Don yakoreye igitaramo muri Vancouver muri Canada. Uyu musore yari ari kumwe n'abaramyi banyuranye barimo Mc Mugisha, Christopher, Yves Rwagasore, Sonrise Worship Team na Seattle Worship Team Ministry.

Freddy Don yatangiye umuziki ku giti cye mu 2013 ahera ku ndirimbo yise "Hoziana" yakoranye na Diane wamamaye muri True Promises. Mu 2016 ni bwo yashyize hanze album ye ya mbere. Yahataniye ibihembo bitandukanye harimo Groove Award inshuro eshatu na Maranatha Awards yo Kenya.

Ari mu baramyi baharaniye iterambere rya Gospel kuva kera. Mu myaka hafi 12 amaze mu muziki mu njyana ya Afrobeat, yakoze indirimbo zitandukanye nka “Oh my heart” na “I am a soldier” (Ndi ingabo ya Yesu) yatumbagije izina rye akaba yarayikoranye na Gisa cy'Inganzo.

Freddy Don afite indirimbo zirenga 10, zirimo izo yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye muri Afrika y'Iburasirazuba nka Guardian Angel wo muri Kenya bakoranye iyitwa "Iri kumwe natwe", Redemption nawe wo muri Kenya bakoranye "Let me dance for you", n’abandi.

Inzozi ze mu muziki, uyu muramyi wabarizwaga mu itorero Rwanda Victory Mission akiri mu Rwanda ariko akaba asigaye atuye muri Canada, avuga ko arangamiye kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi, no kwegukana ibihembo mpuzamahanga.

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAGUSHIMA" YA FREDDY DON



Freddy Don yibona ku rwego mpuzamahanga mu myaka 5 iri imbere


Amaze gukora indirimbo 7 kuva ageze muri Canada

Freddy Don yiyaturiyeho ko mu myaka 5 iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga


Freddy Don ategerejwe mu Iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa Swahili Festival 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND