FPR
RFL
Kigali

Umuramyi Nitegeka Eric yatangiye kuririmbana n'umugore we banateguza izindi ndirimbo-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/06/2024 11:57
2


Umuhanzi Nitegeka Eric Bob yahuje imbaraga n'umugore we Eliane baririmbana indirimbo yo mu Gitabo yitwa "Ni Yesu umpaza" ndetse banateguza izindi nyinshi zitandukanye mu bihe bya vuba.



Uyu muramyi w'umunyempano usigaye ukorera i Burayil, avuga ko "nkorera mu mahanga ariko mu buzima busanzwe ntuye ku Ruyenzi, ni naho nsengera muri Restoration church". Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ari Seriye", "Urabahiga" n'izindi zitandukanye.

Kuba yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, hari abashobora gukeka yari yaravuye mu muziki, ariko yabamaze impungenge. Ati "Umuziki sinawuretse, ahubwo nari ndimo gutegura indirimbo nyinshi nzasohora mu bihe bitandukanye ntongeye guhagarara".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Niyitegeka Eric Bob yavuze ko indirimbo yaririmbanye n'umugore we Eliane, ari indirimbo isanzwe ikoreshwa, bakaba barayongereye uburyohe. Ati: "Ni Indirimbo ya 123 mu gushimisha, nayiririmbanye n’umudamu wanjye, dushima Imana ko ikomeje kutwagura nk'umuryanga aho turirimba ko ari Yesu uduhaza wenyine "

Uyu muramyi yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo bise "Ni Yesu Umpaza", nta gahunda bafite yo kwicisha irungu abakunzi babo kuko babafitiye byinshi mu bubiko bwabo. Aragira ati "Mfite izindi ndirimbo 3 zarangiye nzakurikizaho bidatinze ndetse n'ibindi bikorwa bikiri muri studio."


Eric Bob yamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Urabahiga"


Asigaye akorera ku mugabane w'Uburayi


Niyitegeka Eric Bob avuga ko afite izindi ndirimbo nshya yiteguye gushyira hanze

REBA INDIRIMBO NSHYA YA NIYITEGEKA & ELIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwiza yael2 days ago
    Turabakunda nukuri Kandi turabifuriza iterambere
  • Courage mwana wiwacu 2 days ago
    Komerezaho yesu arikumwe nawe





Inyarwanda BACKGROUND