RFL
Kigali

ANOCA Zone V 2019: Umunsi wa kabiri wasize Team Rwanda itwaye umudali wa Zahabu, Basketball ya 3*3 nabo bari mu nzira igana ku bikombe - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/04/2019 22:56
0


Kuri uyu wa Kane ubwo hakinwaga umunsi wa Kabiri w’imikino y’abato b’ibihugu bibarizwa mu makomite Olempike y’ibihugu by’akarere ka Gatanu (ANOCA Zone V Youth Games), u Rwanda rwatwaye umudali wa Zahabu mu mukino wo gusiganwa ku magare batsinze u Burundi na Uganda.



Ibi bihugu byakinaga icyiciro cyo gusiganwa n’ibihe ku makipe (Team Time Trial), u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bahungu nyuma yo gukoresha iminota 25 n’amasegonda 55 (25’55’’) mu ntera ya kilometero 16,2.



Team Rwanda (Abagabo) batwaye umudali wa Zahabu mu igare 

Ikipe y’u Rwanda y’abakinnyi bane yari irimo; Uhiriwe Byiza Renus, Habimana Jean Eric, Muhoza Eric na Nsabimana Jean Baptiste.

U Burundi bwaje ku mwanya wa kabiri (2), bukoresheje iminota 30 n’amasegonda 31 (30’31’’) mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa gatatu (3) ikoresheje 33’07”.



Ikipe y'igihugu y'u Burundi yaje ku mwanya wa kabiri


U Rwanda (1), Burundi (2) na Uganda (3) mu bahungu



Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy' u Rwanda (Rwanda Nziza)


Abahungu n'abakobwa b'u Rwanda bakoze akazi keza 

Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rwasoje ku mwanya wa kabiri bakoresheje iminota  32’ n’amasegonda 39” (32’39”).

Team Rwanda yari igizwe na Ingabire Diane, Ishimwe Diane, Nzayisenga Valentine na Irakoze Neza Viollette. Umutoza ni Nathan Byukusenge unatoza abahungu.

Erythrea yatwaye umudali wa Zahabu ikoresheje iminota 31’ n’amasegonda 55” (31’55”), u Burundi bwafashe umwanya wa gatatu ubahesha umudali wa Bronze bakoresheje 39’03” mu gihe Uganda ari iya nyuma kuko bakoresheje 52’57”.

Mu mukino w’intoki wa Basketball y’abakina ari abakinnyi batatu buri kipe (3*3 Basketball), ikipe y’u Rwanda (Abahungu) yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino yose y’umunsi wa kabiri.






Abakobwa ba Misiri bakina n'u Rwanda 

U Rwanda ruzakina na Uganda (10h00’) mu mukino wa ½ cy’irangiza mu gihe abakobwa bazakina na South Sudan (09h45’).

Kuri uyu wa Kane, ikipe y’u Rwanda (Abahungu) yatangiye itsinda South Sudan amanota 14-8, Somalia bayitsinze 21-5 batsinda Uganda amanota 14-8 mbere yo gutsinda Kenya amanota 22-10.

Mu cyiciro cy’abakobwa, u Rwanda rwageze muri ½ batsinze imikino yose y’umunsi wa kabiri w’irushanwa kuko batangiye batsinda Uganda amanota 14-8, batsinda  Misiri 16-5.






Ikipe y'u Rwanda ikina na Kenya mu bahungu 

Mu mukino njyarugamba wa Taekwondo, u Rwanda rwatwaye imidali itatu (3) yaje yiyongera ku midali itatu (3) batwaye kuri uyu wa Gatatu bityo ikaba itandatu.

Umurerwa Nadege yatwaye umudali wa Zahabu mu bakinnyi batarengeje ibilo 63 (63 Kg), Iradukunda Mucyo Ivan atwara umudali wa Silver nk’uwabaye uwa kabiri mu bafite ibiro bitarenze 48 (48 Kg) mu gihe Niyomukiza Edison yatwaye umudali wa Bronze nk’uwarangije ku mwanya wa gatatu mu bafite ibilo 73.


Muri Taekwondo niho hanarimo u Bufaransa nk'umutumirwa 

Mu mukino ngororamubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletics) nabo batanze imidali kuri uyu wa kane mu cyiciro  cy’abasiganwa mu ntera ndende (Long Distance).

Mu cyiciro cy’abagore basiganwa mu ntera ya metero 1500, umudali wa Zahabu watwawe na Melkam Alemayhu Kassa (Ethiopia) akoresheje iminota ine, amasegonda 27 n’ibice 61 (4’27’’61”’).

Uyu mukobwa yaje akurikiwe na Mwende Jenifer (Kenya) wakoresheje 4’29’’41”’ mu gihe Cheptyoyek Joy (Uganda) yabaye uwa gatatu akoresheje 4’40’’00”’.

Mu bakobwa basigangwa mu ntera ya metero 3000, Yeko Enit (Kenya) yatwaye umudali wa Zahabu akoresheje 10’02”78”’, Meswat Asmare Dagnaw (Ethiopia) yakoresheje 10’12’’87”’ aza ku mwanya wa kabiri mu gihe Chepkwmboi Shalon (Uganda) yabaye uwa gatatu akoresheje 10’19’’28”’.

Mu bahungu basiganwa muri metero 3000, Mengistu Bakele Tedecha (Ethiopia) yatwaye umudali wa Zahabu akoresheje 8’54’’13”’ akurikirwa na Mutai Ezekiel (Uganda) wakoresheje 8’54’’57”’ mu gihe Bukuru Leonce (Burundi) yakoresheje 8’55’’59”’ akaza ku mwanya wa gatatu.


Amb.Munyanagisha Valens (Ibumoso) perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda na Mustapha Berraf (Iburyo) perezida wa ANOCA ubwo bari bagiye gutanga imidali









Niyonkuru Marthe usiganwa muri metero 400 nawe yahawe umudali wa Bronze ubwo hatangwaga imidali kuri uyu wa kane kuko kuwa Gatatu yabaye uwa gatatu mu ntera ya metero 400

Mu bahungu basiganwa metero 5000, Kibet Samuel (Uganda) yabaye uwa mbere atwara umudali wa Zahabu akoresheje 14’18”71” aza akurikwe na Jackson Kaiesa (Kenya) amuza inyuma akoresheje 14’50’’14”’ ahabwa umudali wa Silver mu gihe Boki Diriba Kajera (Ethiopia) yatwaye umudali wa Bronze abaye uwa gatatu akoresheje 15’05’’64”’.

Mu mukino w’intoki wa Volleyball ikiniwa ku mucanga , amakipe ane y’u Rwanda yose yageze muri ½ cy’irangiza. U Rwanda rufite amakipe abiri mu bakobwa mu gihe andi abiri atri mu bahungu.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, ikipe z’abakobwa zihagarariye u Rwanda zizahura hagati yazo kuko imwe yabaye iya mbere indi iba iya kabiri mu matsinda zari zirimo (A,B). Ikipe y’u Rwanda y’abahungu izahura na Misiri indi ihure na Kenya.




Abakobwa b'u Rwanda mu mihanda ya Sovu basiganwa bashaka umudali    

   


Abahungu b'u Rwanda bahagaurutse i Sovu


Habimana Jean Eric usanzwe muri SKOL Fly Cycling Team ari mu ikipe y'igihugu 




Abahungu b'u Rwanda mbere yo guhaguruka 


Nathan Byukusenge umutoza w'ingimbi n'abangavu b'u Rwanda 


Team Uganda mbere yo guhaguruka 



Team Burundi mbere yo gutangira isiganwa 



Team Erythrea (Abakobwa ) batwaye umudali wa Zahabu


Imidali iba iteruwe mu buryo bwiza 


Amabendera y'ibihugu ajya hejuru bitewe n'uko igihugu cyitwaye 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND