RFL
Kigali

Nizeyimana Djuma yujuje ibitego 12 anafasha Kiyovu SC gutsinda Bugesera FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/04/2019 20:57
2


Nizeyimana Djuma ukina ashaka ibitego muri Kiyovu Sport gutsinda Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena.



Nizeyimana Djuma yujuje ibi bitego ku munota wa 41’ w’umukino ubwo yinjizaga penaliti nyuma yaho Nkusi Prince bita Boula myugariro wa Bugesera FC yari akoze umupira n’akaboko mu rubuga rw’amahina.

Ibindi bitego bya Kiyovu Sport byatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro wafunguye amazamu ku munota wa 15 mbere y'uko Heron Scarla atsinda icya kabiri ku munota wa 20’. Nizeyimana Djuma ni we watsinze icya gatatu ku munota wa 41’ w’umukino. Igitego kimwe rukumbi cya Bugesera FC cyatsinzwe na Samson Iroka Ikecukwu ku munota wa 32’w’umukino.


Nizeyimana Djuma amaze kuzuza ibitego 12 muri shampiyona 2018-2019

Nyuma yo kubona aya manota, Kiyovu Sport yazamuye amanota iguma ku mwanya wa kane kuko yagize amanota 38 mu mikino 22 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Mukura VS yaguye miswi na AS Muhanga banganya 0-0 i Muhanga. Mukura VS iraguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 45 mu gihe AS Muhanga ari iya 8 n'amanota29.


Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira amanota atatu y'umunsi 




Kiyovu Sport biba bigoye ko ikipe yayitsindira ku kibuga cya Mumena 


Ndoli Jean Claude umunyezamu wa SC Kiyou yari yambaye umwenda uriho amazina atari aye 

Nizeyimana Djuma yahise anganya ibitego (12) na Ulimwengu Jules wa Rayon Sports nawe ufite ibitego 12 muri shampiyona 2018-2019.

Abakinnyi babanje mu kibuga:


SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK,1), Serumogo Ally 2, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4, Uwineza Rwabuhihi Aime Placide 6, Karera Hassan 5 , Habamahoro Vincent (C,13), Kalisa Rachid 8, Nizeyimana Djuma 9, Nizeyimana Jea Claude 10, Ngarambe Jimmy Ibrahim12 na Heron Scarla 17.


Bugesera FC XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK,1), Ndahinduka Michel (C,5), Munyabuhoro Jean d’Amour 16, Nkusi Prince 12, Nimubona Emery 11, Rwigema Yves 20, Niyitegeka Idrissa 22, Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steve 8 na Samson Irokan Ikecukwu 10.


Mutarambirwa Djabil agira inama abakinnyi ba SC Kiyovu 


Nizeyimana Jean Claude hagati mu bakinnyi ba Bugesera FC bario Rwigema Yves (20) na Nkusi Prince (Iburyo)


Rwigema Yves imbere ya Nizeyimana Djuma 


Nimubona Emery ukina inya ibumoso muri Bugesera FC agenzura umupira 



Nizeyimana Djuma (9) ashaka uburyo yatsindamo igitego 




Abafana ba SC Kiyovu ku kibuga cya Mumena baterwa inkunga n'aba APR FC


Mugenzi Bienvenue agenzura umupira akurikiwe na Nizeyimana Djuma 


Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya byaje kuba ngombwa ko akina ahambiriye umutwe 


Manirakiza Gervais umutoza uri gutoza Bugesera FC akaba yari yungirije Seninga Innocent wasezeye


Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego cyabo babonye mu mukino 


Rachid Kalisa agenzura umupira hagati mu kibuga 

PHOTOS: IRADUKUNDA Dieudonne  (Inyarwanda.com)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nani4 years ago
    Nihahandi hayo izaguma ari magorwa ihakirizwa yatsinda itatsinda ntacyo biyimariye ni mayibobo zo mu biryogo
  • zigoto4 years ago
    Ntekereza ko Nani ari un zigotto.......Mayibobo cg se ubite ukushaka gusa gukinisha ururimi byo numva biri inyuma ya Mayibobo





Inyarwanda BACKGROUND