Nizeyimana Djuma ukina ashaka ibitego muri Kiyovu Sport gutsinda Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Mumena.
Nizeyimana
Djuma yujuje ibi bitego ku munota wa 41’ w’umukino ubwo yinjizaga penaliti
nyuma yaho Nkusi Prince bita Boula myugariro wa Bugesera FC yari akoze umupira
n’akaboko mu rubuga rw’amahina.
Ibindi
bitego bya Kiyovu Sport byatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro
wafunguye amazamu ku munota wa 15 mbere y'uko Heron Scarla atsinda icya kabiri
ku munota wa 20’. Nizeyimana Djuma ni we watsinze icya gatatu ku munota wa 41’ w’umukino.
Igitego kimwe rukumbi cya Bugesera FC cyatsinzwe na Samson Iroka Ikecukwu ku
munota wa 32’w’umukino.
Nizeyimana Djuma amaze kuzuza ibitego 12 muri shampiyona 2018-2019
Nyuma yo
kubona aya manota, Kiyovu Sport yazamuye amanota iguma ku mwanya wa kane
kuko yagize amanota 38 mu mikino 22 mu gihe Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota
24.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Mukura VS yaguye miswi na AS Muhanga banganya 0-0 i Muhanga. Mukura VS iraguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 45 mu gihe AS Muhanga ari iya 8 n'amanota29.
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira amanota atatu y'umunsi
Kiyovu Sport biba bigoye ko ikipe yayitsindira ku kibuga cya Mumena
Ndoli Jean Claude umunyezamu wa SC Kiyou yari yambaye umwenda uriho amazina atari aye
Nizeyimana
Djuma yahise anganya ibitego (12) na Ulimwengu Jules wa Rayon Sports
nawe ufite ibitego 12 muri shampiyona 2018-2019.
Abakinnyi
babanje mu kibuga:
SC Kiyovu
XI: Ndoli Jean Claude (GK,1), Serumogo Ally 2, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya 4,
Uwineza Rwabuhihi Aime Placide 6, Karera Hassan 5 , Habamahoro Vincent (C,13),
Kalisa Rachid 8, Nizeyimana Djuma 9, Nizeyimana Jea Claude 10, Ngarambe Jimmy
Ibrahim12 na Heron Scarla 17.
Bugesera FC
XI: Nsabimana Jean de Dieu (GK,1), Ndahinduka Michel (C,5), Munyabuhoro Jean d’Amour
16, Nkusi Prince 12, Nimubona Emery 11, Rwigema Yves 20, Niyitegeka Idrissa 22,
Ntwari Jacques 23, Nzigamasabo Steve 8 na Samson Irokan Ikecukwu 10.
Mutarambirwa Djabil agira inama abakinnyi ba SC Kiyovu
Nizeyimana Jean Claude hagati mu bakinnyi ba Bugesera FC bario Rwigema Yves (20) na Nkusi Prince (Iburyo)
Rwigema Yves imbere ya Nizeyimana Djuma
Nimubona Emery ukina inya ibumoso muri Bugesera FC agenzura umupira
Nizeyimana Djuma (9) ashaka uburyo yatsindamo igitego
Abafana ba SC Kiyovu ku kibuga cya Mumena baterwa inkunga n'aba APR FC
Mugenzi Bienvenue agenzura umupira akurikiwe na Nizeyimana Djuma
Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya byaje kuba ngombwa ko akina ahambiriye umutwe
Manirakiza Gervais umutoza uri gutoza Bugesera FC akaba yari yungirije Seninga Innocent wasezeye
Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego cyabo babonye mu mukino
Rachid Kalisa agenzura umupira hagati mu kibuga
PHOTOS: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO