Ku gica munsi cy’uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019 mu karere ka Huye ni bwo habaye umuhango mpuzamahanga wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa ry’imikino y’abato babarizwa mu makomite olempike yo mu karere ka Gatanu nk’uko komite mpuzamahanga olempike ibigena.
Aya
marushanwa azibanda imikino itanu (5) ariyo; Athletics, Basketball 3*3, Cycling,
Taekwondo na Beach-Volleyball. Abakinnyi bose hamwe bazitabira iyi mikino
biteganyijwe ko bazarenga 300. Imikino yose izabera mu Karere ka Huye mu ntara
y’amajyepfo.
Igihugu cya Misiri cyerekana abakinnyi kizitabaza
Igihugu cya Tanzania cyerekana abakinnyi kizitabaza
Ibihugu 11
bibarizwa muri ANOCA Zone V birimo; Burundi, Erythrea, Misiri, Ethiopia, Kenya,
Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania, Sudan na Uganda. Ibi byiyongeraho u
Bufaransa buzahatana muri Taekwondo.
Ibihugu
byose uko ari 12 ndetse n’amakipe yavuye mu nkambi z’impuzi ziri mu Rwanda,
biyerekanye mbere y'uko abayobozi mu nzego zitandukanye za siporo bagira
impanuro batanga ku bitabiriye uyu muhango waberaga muri sitade mpuzamahanga ya
Huye.
Mustapha
Berraf perezida w’impuzamashyirahamwe olempike muri Afurika (ANOCA) wari
witabiriye uyu muhango nk’umushyitsi mukuru, yavuze ko ari amateka akomeye ku
Rwanda kuba rugiye kwakira irushanwa ryatekerejwe ku nshuro ya mbere kandi ko
yizeye ko rizagenda neza.
Mustapha
akomeza avuga abana bazaba bari muri iri rushanwa bazahavana amasomo akomeye yo
kwiga uburyo siporo ihuza abantu ndetse by’umwihariro bakazamenya amateka
yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata
1994 kuri ubu u Rwanda rukaba rwenda kwinjira mu Cyumweru cyo kwibuka
abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
“Nishimiye
ko u Rwanda ari igihugu kizakira iyi mikino kuko nk’abanyamuryango
tuzabyungukiramo kuko abazitabira iyi mikino cyane abana bazaba bakina,
bazahakura amasomo atandukanye mu buryo siporo yaba umusingi wo gusakaza
amahoro ku isi. Nizera kandi ko abana bose baje mu Rwanda bavuye mu bihugu
bizahatana bazahakura amasomo y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo muri Mata 1994 kuri
ubu bakaba bafite aho bageze mu nzego zose zirimo na siporo”. Berraf
Mustapha Beraf perezida wa ANOCA atanga ubutumwa bw'umunsi
William
Blick perezida w’impuzamashyirahamwe ya komite olempike zo mu karere ka Gatanu
(ANOCA Zone V Youth Games) yavuze ko nawe ubwe yishimiye ko u Rwanda ruzakira
iyi mikino y’abato ku nshuro yayo ya mbere kandi ko yizera ko u Rwanda ruzaba
urugero rwiza ku bindi bihugu icumi (10) bisigaye bizaba byifuza kwakira iyi
mikino izajya iba buri myaka ibiri.
“U Rwanda
ruzakira neza kuko turwizeyeho ubwo bushobozi kandi abana bacu bari muri aya
marushanwa bazahakura amasomo y’amateka y’u Rwanda kuko hazabaho umwanya wo
gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nka ANOCA
Zone V rero twizera ko kuba iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya mbere bizafasha
ibindi bihugu kwiga uko nabo bazakina mu myaka ibiri iri imbere”. William
William Blick perezida wa ANOCA Zone V Youth Games
Ambasaderi
Munyabagisha Valens umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda nk’urwego rukuru
rucunga imikino yose y’imbere mu gihugu nawe yahaye ikaze ibihugu byose bizaba
biri muri iri rushanwa ry’amateka ndetse yizeza abayobozi b’abandi baherekeje
amakipe y’ibihugu byabo ko irushanwa rizagenda neza muri rusange kandi ko u
Rwanda rushimira abanyamuryango ba ANOCA na ANOCA Zone V bose bahaye u Rwanda
icyizere cyo kwakira irushanwa nk’iri ku nshuro ya mbere.
Amb.Munyabagisha
yavuze ko kandi amasomo azatangwa muri iyi mikino azaba yibanda cyane kuri gahunda
yo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini bikabanza
kwigishwa urubyiruko biciye mu mikino.
“Iyi mikino
ya ANOCA Zone V Youth Games, ni imikino y’urubyiruko nk’uko amategeko y’irushanwa
ateye. Iri rushanwa rizadufasha kurwanya, kwigisha abana bakiri bato kwanga no
kurwanya ingenabitekerezo ya Jenoside ahubwo twimakaza umuco w’amahoro,
ubworoherane n’ubusabane ni bwo tuzaba twubahiriza indangagaciro n’imbaraga za
siporo”. Amb.Munyabagisha
Amb.Munyabagisha Valens perezida wa komite Olempike y'u Rwanda
John
Ntigengwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) wari
uhagarariye minisitiri muri uyu muhango nawe ntabwo yagiye kure y’ibyo bagenzi be
bagiye bagarukaho uretse ko yijeje Komite Olempike y’u Rwanda na ANOCA ko
Minisiteri yishimira ko u Rwanda rwahawe kwakira iri rushanwa abona u Rwanda
ruzungukiramo byinshi mu kwigisha urubyiruko kwimakaza umuco w’amahoro.
Ntigengwa John umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC
Nyuma y’uyu
muhango wo gutangiza ku mugaragaro imikino y’urubyiruko ya ANOCA Zone V,
imikino nyirizina iratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2019 ku
bibuga bitandukanye biri mu mujyi wa Huye.
Abakina umukino ngorora mubiri wo gusiganwa ku maguru (Athletics) bazakoresha sitade Huye. Abazakina Basketball y’abakinnyi batatu buri gihugu bazakoresha ibibuga bya GSO Butare, umukino wo gusiganwa ku magare bazakoresha imihanda y’umujyi wa Huye, Taekwondo bazakoresha inyubako za Gatagara High School mu gihe abakina Volleyball yo ku mucanga bazakoresha ibibuga bishya bya GSO Butare.
Igihugu cya Somalia nacyo kiri muri ANOCA Zone V
Igihugu cya Kenya kiba kizewe mu gusiganwa ku maguru
Igihugu cy'u Bufaransa cyazanye ikipe ya Taekwondo kuko ni n'abatumirwa
Erythrea ku mukino w'amagare barindwa umubi
South Sudan nayo iri mu Rwanda
Sudan bigaragaza imbere y'ibindi bihugu bya ANOCA Zone V
Ethiopia basohoka imbere y'abandi
Igihugu cya Uganda gisohoka
Indirimbo zubahiriza ibihugu
David Bayingana umunyamakuru kuri TV na Radio 10 ni we wari umusangiza w'amagambo (MC)
Itorereo ry'inzu ndanga murage ya Huye ryanyuzagamo rigasusurutsa abantu
Moise Mutokambali umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball y'abakina ari batatu
Bamwe mu bakinnyi bazahatana mu mukino wo gusiganwa ku magare
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare mu byiciciro byose
Nathan Byukusenge umutoza w'igare
Habimana Jean Eric umukinnyi wa Fly Cycling Club
Amabendera y'ibihugu bitandukanye biri mu mikino ya ANOCA Zone V Youth Games 2019
Band y'i Huye yasusurukije abitabiriye uyu muhango
Umuhango watambutse kuri Azam TV
Abanyacyuhariro bakurikiye umuhango
U Rwanda ni cyo gihugu kizakira bwa mbere imikino ya ANOCA Zpne V Youth Games
TANGA IGITECYEREZO