Kuva kuwa Gatatu tariki 27 kugeza kuwa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019 mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamata mu karere ka Bugesera haberaga imurikabikorwa by'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka Bugesera. Ubwo ryasozwaga kuri uyu wa Gatanu, abitabiriye bose bahawe ishimwe ryo kugera ku ntego.
Muri iki
gikorwa cyo gutanga ishimwe ku bigo cyangwa abafanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere
ka Bugesera, Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere yashimiye ibigo bitatu byakoze
neza kurusha ibindi, bihabwa irindi shimwe ryihariye (Certificate of
Appreciation) nk’abantu bagize uruhare rugaragara mu kwesa imihigo y’akarere ka
Bugesera.
Ubwo ikigo Gasore Serge Foundation cyahabwaga ishimwe ryo ku rwego rwisumbuye, Uwamahoro Innocente ni we washyikirijwe iri shimwe
Mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera bahawe iri shimwe, Gasore Serge
Foundation, ikigo kibarizwa i Ntarama mu Karere ka Bugesera nacyo cyajemo
bitewe n’uruhare kigira mu iterambere ry’akarere mu ngeri zose zaba ubuzima,
ubukungu, siporo, umuco n’ibindi.
Mutabazi Richard umuyobozi w'akarere ka Bugesera ubwo yari ageze aho Gasore Serge Foundation bamurikiraga ubukorikori bukorerwa muri iki kigo
Gasore Serge Foundation yahawe “certificate of appreciation” kubera gahunda yo kurwanya
imirire mibi, iyi certificate yahawe abafatanyabikorwa batatu muri 62 bakorera
mu karere ka Bugesera. GSF, WATER Aide,
na MACAGARIA ni bo bahawe iri shimwe.
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka Bugesera bose bahawe ishimwe rusange mu ruhare bagira mu kwesa imihigo y'akarere
PHOTOS: GSF
TANGA IGITECYEREZO