Pariki ya Madidi, iherereye mu karere k’Ibiyaga byinshi byo muri Amazonie mu Majyaruguru ya Bolivia, ni hamwe mu hantu h'ingenzi mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ku Isi. Yashinzwe mu 1995, ikaba ifite ubuso bungana na kilometero kare 18,958.
Iyi pariki ni imwe mu mishinga minini, aho igaragaza ubwiza bw'ubutaka burimo imisozi, amashyamba y'icyatsi cyibisi n’amazi. Ibice byayo biva mu misozi ya Andes kugeza ku rugero rwa metero 6,000 hafi y'inyanja.
Rosa Maria Ruiz, umuyobozi w’umuryango Eco-Bolivia, ni we wateje imbere pariki ya Madidi, aharanira kubungana urusobe rw'ibinyabuzima mu gace kose.
Yagize uruhare rukomeye mu kubungabunga aka gace, ndetse afatanyije na National Geographic na Ted Parker, umushakashatsi mu mibereho y’inyoni, yabashije kwerekana ko ari ngombwa kubungabunga aka gace.
Ibi byatumye habaho gutekereza ku kubaka urugomero rw'amashanyarazi mu gace, ariko kubera imbaraga z’ababuranira ibidukikije, uwo mushinga ntiwashyizwe mu bikorwa.
Ruiz kandi yashinze umuryango Madidi Travel ugamije gukurura ba mukerarugendo ku rwego rw’ubukerarugendo bwita ku bidukikije, hagamijwe guteza imbere uburyo bw’ubukungu buhamye mu baturage batuye hafi ya pariki.
Abakerarugendo bavuye mu mujyi wa Rurrenabaque bafata urugendo rw’amasaha 6 mu bwato berekeza muri pariki. Abaturage b’aka gace bakora ubwato, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo muri pariki, bagafasha abakerarugendo kugenda neza muri pariki.
Kubera ubukana bw'iri shyamba ry'inzitane, hamwe n’inyamaswa zishobora kubangamira ubuzima, abakerarugendo barashishikarizwa kwigengesera no kugendera hamwe n’abayobozi b’imiryango yabigize umwuga cyangwa bakitabira urugendo rwateguwe. Igihe cyiza cyo gusura iyi pariki ni hagati ya Ukwakira na Mata.
Pariki ikungahaye ku bwoko butandukanye bw’ibimera hakaba harangwamo amoko arenga 20,000. Mu nyoni, harangwamo amoko 1,254, bihwanye na 14% by’amoko yose y’inyoni ku isi.
Hari kandi amoko atandukanye y’inyamanswa, zirimo imbogo 272, amafi 496, amoko y’inguge 204, ibinyabuzima bito byinshi ndetse n’amoko y'inyamaswa 120,000.
Inyamaswa zidasanzwe ziboneka muri pariki ya Madidi harimo puma, ingwe, n’izindi. Hari kandi inkende ya Titi, nk’ikimenyetso cy’ubwoko budasanzwe bw’inkende bwabonetse muri iyi pariki.
Nubwo Madidi National Park ari pariki ifite agaciro gakomeye mu kurinda ubwiza bw'ibidukikije, imbogamizi ziracyari nyinshi. Kuva mu 1998, hari igitekerezo cyo kubaka urugomero rw'amashanyarazi ku mugezi wa Beni, ariko ibikorwa byo kubaka ntabwo byageze ku ntego.
Abarenera ibidukikije bakomeje kurwanya uwo mushinga, kuko bigaragara ko bishobora kwangiza cyane pariki.
Ikindi kibazo gikomeye ni imishinga y’ubwubatsi bw’imihanda, harimo imihanda y’Apolo-Ixiamas izaca muri pariki, ikaba ishobora guha urwaho abanjyiza ibidukikije nko gutema amashyamba no gucukura ubutaka ngo haboneke ahantu ho gutura no gukorera ubuhinzi. Ibi byose byagira ingaruka zikomeye ku kuri pariki, kandi bigatuma ibidukikije byangirika cyane.
Inzoka za Bathrops asper na Coral Snakes zifite ubumara budasanzwe bwangiza ubwonko vuba kandi byihuse ukaba wahita upfaIri shyamba rifite ubwoko bw'imitubu bwihariye iyo bakoze ku ruhu rwawe bishobora kukuviramo ibyago bikomeye
Ibiti bw'ibimera bya Hippomane Mancilla na Poison Ivy cyangwa Stinging Tree nabyo bigira ubumara byihariye hari n'ibishobora kurya abantu ubundi bikimuka
TANGA IGITECYEREZO