RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Napoleon yasezeye ku butegetsi ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/04/2025 9:10
0


Tariki ya 4 Mata ni umunsi wa 94 mu minsi y’uyu mwaka usigaje iminsi igera kuri 271 kugira ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki

1814: Napoleon yasezeye ku butegetsi ku nshuro ya mbere.

1866: Umwami w’u Burusiya Alexandre II yasimbutse urupfu, bari bamutegeye mu mujyi wa Kiev.

1930: Ishyaka ry’aba-Communiste ryarashinzwe i Panama.

1939: Faisal II yabaye umwami wa Iraq.

1979: Perezida Zulfikar Ali Bhutto w’i Pakistan yatangiye imirimo ye.

2002: Uwari uzwi nk’umwicanyi kabuhariwe Matthew Wales yiciye ababyeyi i Melbourne muri Australie.

2025: Alain Mukularinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana azize indwara y'umutima.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

188: Caracalla, Umwami w’abami w’i Roma.

1980: Trevor Moore, umunyarwenya w’Umunyamerika.

1987: Sami Khedira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki

1743: Daniel Neal, umunyarwenya w’umwongereza.

1912: Charles Brantley Aycock, Guverineri wa 50 wo muri Leta ya Carolina.

1972: Adam Clayton Powell Jr., umunyamategeko w’umunyamerika.

2025: Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND