Kigali
-->

BASKETBALL: Sangwe Armel na Kazeneza Emile bagize uruhare runini mu gufasha Espoir BBC gutsinda Patriots BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/03/2019 6:03
0

Ku mugoroba w’uyuwa Gatanu ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa cumi wa shampiyona ya Basketball 2018-2019, ikipe ya Espoir BBC yatsinze Patriots BBC amanota 61-59 bituma Espoir BBC ikomeza gushinga imizi mu makipe ane ya mbere azagira amahirwe yo guhatanira igikombe biciye mu mikino ya kamara mpaka (Playoffs).



Muri uyu mukino, abakinnyi ba Espoir BBC barimo Sangwe Armel na Kazeneza Emile Galois kapiteni w’iyi kipe, bagize uruhare runini mu gutuma ikipe ya Patriots BBC yiganjemo abakinnyi bafite ubunararibonye ibura amanota abiri y’umunsi.


Sangwe Armel acenga ashaka inzira mu bakinnyi ba Patriots BBC

Sangwe Armel ni we warushije abandi kureba mu nkangara kuko yatsinze amanota 19 mu mukino mu gihe Kazeneza Emmile Galois amuza hafi n’amanota 17 naho Ruzigande Ally wa Patriots BBC akaba uwa gatatu n’manota 16 anganya na Hagumintwari Steve bakinana kuko nawe yatsinze amanota 16. Sagamba Sedar (Patriots BBC) yatsinze amanota 12.


Sangwe Armel ni we ufite amanota menshi mu mukino (19)

Muri rusange ni umukino ikipe ya Espoir BBC itahabwaga amahirwe yo kuba yawutsinda kuko no mu mukino nyirizina byatangiye bihengamiye kuri Patriots BBC yatangiye agace ka mbere itsinda amanota 17-11.

Agace ka kabiri Espoir BBC yagarutse mu mukino itsinda amanota 15-13. Mu gace ka gatatu nibwo Espoir BBC yaje yariye karungu ihita itsinda amanota 23 mu gihe Patriots BBC yatsinzemo amanota 13. Iki kinyuranyo cy’amanota icumi (10) yo mu gace ka gatatu yaje kugora Patriots BBC kuba yayakuramo nubwo mu gace ka nyuma (4) yatsinze amanota 16-12.


Kasongo Junior abura inzira yanyuzamo umupira 

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Espoir BBC yahise igwiza amanota 17 inganya na REG BBC iri ku mwanya wa kabiri mu gihe Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 u mikino icumi (10).

Umukino wabanjirije uyu, ikipe ya IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert yatsinze UGB amanota 91-79 bityo IPRC Kigali ihita igira amanota 15 ayicaza ku mwanya wa kane (4) mu gihe UGB iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 13.


Ruzigande Ally yirambura ngo akore ku mupira 



Kamilindi Olivier wa Espoir BBC wanakinnye muri Patriots BBC azamukana umupira aca krui Hagumintwari Steve   


Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir BBC



Arstide kapiteni wa Patriots BBC afata umupira 


Abasifuzi b'umukino bafata akaruhuko gato 


Nkundwa Thierry azamuka mu kirere ashaka uko yatanga umupira 


Espoir BBC yinjije neza abafana bayo mu mpera z'icyumweru

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INYARWANDA.COM)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND