Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Amavubi yahisemo abakinnnyi 23 agomba kuzitabaza akina na Cote d’Ivoire mu mukino w’itsinda rya munani (H), umukino uteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019 kuri Stade Félix Houphouët-Boigny iri i Abidjan.
Nsabimana
Eric Zidane ukina hagati muri AS Kigali ni umwe mu bakinnyi batari baherutse mu
ikipe y’igihugu wabashije kugirirwa icyizere cyo kujya mu bakinnyi 23 Mashami
Vincent yabonyemo ubushobozi kuko aheruka kwisanga neza mu ikipe mu 2011 akina
mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17.
Nsabimana Eric ari mu bakinnyi 23 bazakina na Cote d'Ivoire
Nizeyimana
Djuma ukina ashaka ibitego muri Kiyovu Sport nawe yatoranyijwe mu bakinnyi 23
bagomba kuzajya guhangana na Cote d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu tariki 23
Werurwe 2019.
Si ubwa
mbere Nizeyimana Djuma yari ahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko inshuro zose
yabaga yahamagawe yisangaga hanze y’urutonde rw’abakinnyi ba nyuma bityo abantu
bagahora bibaza impamvu ariko kuri iyi nshuro yagiriwe icyizere gisesuye mu
mukino uzabera hanze y’u Rwanda.
Mu bakinnyi
bari bamaze iminsi bakora imyitozo kuri sitade ya Kigali na Sitade Amahoro
batabashije gufatwa muri 23 bazakina na Cote d’Ivoire barimo; Nshimiyimana
Amran wa APR FC, Iragire Saidi wa Mukura VS na Habimana Hussein wa Rayon
Sports.
Habimana Hussein wa Rayon Sports ntabwo yabashije kujya mu bakinnyi 23
Abakinnyi 23 Mashami Vincent
azitabaza muri Cote d’Ivoire:
Abanyezamu:
Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery
(Tusker FC, Kenya)
Abakina
inyuma: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize,
Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina
Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports
FC) and Iradukunda Eric (Rayon sports FC).
Abakina
hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club,
Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) and
Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium).
Abataha
izamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia,
Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC),
Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) and Iradukunda
Bertrand (Mukura VS&L)
Nshimiyimana Amran (5) ntabwo yabonye uburyo bwo kujya muri Cote d'Ivoire
Iragire Saidi wa Mukura Victory Sport nawe agomba kuba yongera gukora cyane agategereza andi mahirwe
TANGA IGITECYEREZO