RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Kuki abakozi ba Bugesera FC bagenda bayihunga buhoro buhoro?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2019 11:40
0


Bugesera FC ni ikipe iba mu maboko y’akarere ka Bugesera, imwe mu makipe abantu bibeshyaga ko izaba ikomeye muri uyu mwaka w’imikino 2018-2019 ariko biza kuba imbusane uko shampiyona yagiye yinikiza.



Kugeza magingo aya Bugesera FC iri mu makipe adafite umutoza mukuru kuko Seninga Innocent yamaze gusezera ku bayobozi b’iyi kipe bapfa ko batubahirije ibyari bikubiye mu masezerano bagiranye muri Kanama 2018.

Seninga Innocent (ubanza iburyo) yandikiye Bugesera FC abasezera

Mbere y'uko Seninga Innocent asezera muri Bugesera FC, yabanjirijwe na Byiringiro Joel wari umuganga w’ikipe nawe wasezeye nyuma yo kubona ko ubuzima butameze neza i Nyamata ndetse akaba anavuga ko Bugesera FC imurimo imishahara y’amezi abiri (2) n’ibindi bibazo adashaka kugaragaza.


Byiringiro Joel wari umuganga wa Bugesera FC nawe yareguye

Mu mikino yo kwishyura, ikipe ya Bugesera FC cyo kimwe n’izindi kipe, yagiye ku isoko ry’abakinnyi ishaka abakinnyi bayifasha kuzamura amanota mu mikino yo kwishyura ndetse no kuba bazagera mu gikombe cy’Amahoro bafite ingufu zisumbuye. Gusa bamwe mu bakinnyi bari bazanye mu ikipe batangiye gusa naho bibayobera ndetse n’ubuyobozi bukaberurira ko nta bundi buryo bushoboka buhari.

Nkusi Prince bita Boula ni umwe mu bakinnyi bakina inyuma mu mutima w’ubwugarizi bari bazanye banamwizeza ko bazamuha amafaranga amwinjiza mu ikipe (Recruitment Fees), kuri ubu nyuma yo kubakinira imikino yo kwishyura iheruka asa naho atazongera gukina kuko ngo amafaranga yo kumugura yayabuze ndetse akaba anasaba umushahara akabwirwa ko nta mafaranga.


Nkusi Prince umwe mu bakinnyi batameranye neza na Bugesera FC

Ikibazo cy’abakinnyi bashya muri Bugesera FC batabona amafaranga bemerewe cyageze kuri Kayiranga Divin bakuye muri AS Kigali kuko nawe atarabona amafaranga yo kumugura ndetse n’umushahara akaba atarawuca iryera.


Kayiranga Divin (Ibumoso) nawe ntabwo yorohewe

Aba bakinnyi bombi amakuru ahari ni uko babwiwe n’abayobozi ba Bugesera FC ko uwaba yumva azakina ari uko amafaranga yabonetse yaba atashye akazagaruka ari uko amafaranga yahageze.

Ese koko Seninga Innocent yaba yarasezeye kuko akennye ?

Seninga Innocent wari umutoza wa Bugesera FC kuva muri Kanama 2018 yakunze kuvuga ko icyamujyanye muri iyi kipe ari ugupima ngo arebe niba urwego ariho rujyanye neza n’amakipe ari mu cyiciro cy’amakipe abarizwamo Bugesera FC.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batandukanye bagiye bibaza ku ibaruwa Seninga yandikiye Bugesera FC bavuga ko atakabaye atererana Bugesera FC mu gihe yaba itari kubona amafaranga mu buryo bwihuse ahubwo ko yakabaye abafasha kwihanganisha abakinnyi nk’umuntu wize kumenya uko ikipe igenzurwa iyo yajemo ibibazo (Dressing Room Management).

Ntabwo umuntu yavuga ko Seninga Innocent yaba yarasezeye kuri FC Bugesera bitewe n’ubuzima bubi ku giti cye kuko ntabwo umutoza mu ikipe y’igihugu yabura uburyo abaho n’iyo yaba adatoza indi kipe (Club).

Kimwe mu bintu byaba bishoboka ni uko Seninga Innocent yaba ashaka kuba aruhutse imwe mu mitego ikipe ya Bugesera FC ishobora kuzahura nayo ikaba yayisimbuka cyangwa ikayigumamo mu mikino icyenda (9) ya shampiyona iri imbere.

Iyo urebye uburyo Bugesera FC iri kubaho muri uyu mwaka w’imikino ubona nta cyizere bitanga ko bizaba byiza kurushaho mu minsi shampiyona isigaje.

Iyo urebye umwanya wa 11 Bugesera FC iriho ukanareba imikino yagiye itsinda, usanga bishobora kuzakomera mu mikino isigaye ikaba yananirwa kwikura imbere y’amakipe nayo azaba ashaka amanota yo kuguma mu myanya myiza no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kimwe mu bintu bishobora kuba byaratumye Seninga yegura harimo ko mu gihe ikipe ya Bugesera FC yaba igeze mu gihe cy’imikino ya nyuma ya shampiyona ikagorwa no kubona umusaruro ndetse bikaba binashoboka ko byazasanga ikipe idafite uburyo bwiza ibayemo, byazamusiga ahantu habi ndetse akaba yanirukanwa muri ibyo bihe bibi bityo izina afite rikahangirikira n’amafaranga bamurimo akaba yayaheba muri iyo nzira.

Imwe mu mikino ikomeye Bugesera FC izahura nayo ni uko igomba gusura Kiyovu Sport ku kibuga cya Mumena tariki 24 Werurwe 2019. Bugesera FC ifitanye umukino na AS Kigali tariki 21 Mata 2019 mbere y'uko bazaba bacakirana na APR FC tariki 27 Mata 2019. Bugesera FC ifite AS Muhanga tariki ya 1 Gicurasi 2019 izabone kujya gusura Espoir FC tariki ya 4 Gicurasi 2019 i Rusizi.

Tariki 11 Gicurasi 2019, Bugesera FC izacakirana na Police FC babone kujya gusura Amagaju FC tariki 19 Gicurasi 2019. Bugesera FC izava i Nyamagabe ihite yitegura Musanze FC bazahura tariki 25 Gicurasi 2019. Bugesera FC izasoza shampiyona ikina na Kirehe FC tariki ya 1 Kamena 2019.


Bugesera Fc imwe mu makipe afite akazi katoroshye mu mikino isigaye ya shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND