RFL
Kigali

Ku munsi mukuru w’imikino y’ibihugu bikoresha icyongereza abana bibukijwe uko bakoresha imikino mu gushaka amahoro y’isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/03/2019 20:26
1


Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Werurwe 2019 ni bwo ikigo cy’ishuri rya Camp Kigali ryakiriye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza umunsi mukuru w’ibihugu bivuga icyongereza ahanini biciye muri siporo (Commonwealth Games Association Day).



Ni umuhango wabaga ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, umunsi wabaye harebwa cyane abana bakiri bato mu rwego rwo gutangira kubigisha indangagaciro za siporo kuko mu marushanwa y’ibihugu bivuga icyongereza biba bikenewe ko abana bajya guhura n’ibinidi bihugu bafite amakuru ajyanye n’intego z’umukino.

Nk’uko Rwemarika Felicite Visi perezida muri komite Olempike yabitangarije abanyamakuru, avuga ko ikiba kigenderewe muri uyu muhango ari ugukangurira abana gutangira kugira umuco w’ubwuroherane, kumvikana, kwanga amacakubiri akunze kuvugwa muri siporo n’ibindi.

“Ni umunsi mukuru w’ibihugu bihurira mu marushanwa y’abavuga n’abakoresha icyongereza. Twatangiranye n’abana bato kuko ni bo bayobozi b’ejo hazaza. Iyi mikino icyo iba igamije cyane ni ukwibutsa abana ko imikino ihuza abantu, gukorera hamwe, nta macakubiri abamo hakabamo no koroherana bizira kwicana no kuvugana nabi”. Rwemarika


Rwemarika Felicite Visi perezida muri Komite Olempike y'u Rwanda irebera imikino yose

Akenshi usanga u Rwanda rwitabira amarushanwa y’imikino y’ibihugu bivuga bikanakoresha ururimi rw’icyongereza ariko wasubiza amaso inyuma ukabona ko umusaruro w’imidali n’ibihembo bivamo utagaragara. Rwemarika avuga ko bizaza kuko ngo burya ni uguhozaho ndetse anabona ko hari byinshi bunguka mu bundi bumenyi bitari imidali.

“Kugira ngo abana bitabire bazane umusaruro mwiza birasaba guhozaho kandi biba bisaba ngo abana bategurwe neza. Ariko ikindi cy’ingenzi cy’imikino Olempike ni ukwitabira kugira ngo harebwe niba abana barashishikajwe”. Rwemarika

Yakomeje agira ati “Burya gukina ntabwo birangirira mu gutsinda gusa ahubwo habamo n’ubuzima buzira umuze biciye mu kugorora ingingo noneho gutsinda bikaza. Ni yo mpamvu n’uwatsinzwe badahita bamwirukana ahubwo mbona natwe igihe kizagera tugatsinda, icyo dusabwa ni ugutegura abana mbere y'uko bitabira amarushanwa”.

Ms Jo Lomas ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yitabiriye uyu muhango avuga ko bishimishije ko abana bumva neza akamaro ka siporo cyo kimwe n’abarenga miliyari ebyiri na miliyoni 400 bava mu bihugu 53 ku isi baba batecyereza kuri iyi gahunda. Muri uyu muhango kandi hakinwe umukino wa Table Tennis, umukino wamaze kwemerwa mu mikino Olempike n’imikino ya CommonWealth.

John Birungi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF), umukino wagaragaye muri uyu muhango avuga ko ari igikorwa bishimiye kuko ngo muri iri shyirahamwe nabo bahuza neza na gahunda y’imikino ya Commonwealth kuko ngo bose bareba cyane ku bana bakiri bato.

“Ni ubwa mbere mu Rwanda tugerageje kugira ibyo dukorana na Commonwealth nka Table Tennis ariko icy’ingenzi ni uko hari aho duhuriza kuba bagiye mu mashuri. Dufite gahunda yo guteza imbere Table Tennis mu Rwanda dushingiye ku mashuli. Camp Kigali ni rimwe mu mashuri tugirana amasezerano yo guteza imbere umukino wa Table Tennis”. Birungi


John Birungi Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF)

Nyuma y’ibi byose abana biga muri GS Camp Kigali bagaragaje impano bafite mu kubyina imbyino za Kinyarwanda, guhiganwa mu bijanye no kuvuga (Debate). Abatsinze bahawe ibihembo birimo ibikoresho by’ishuli no kubaha icyangombwa kigaragaza ko bahize abandi (Certificate).


Abana biga muri GS Camp Kigali bahawe impanuro zubaka siporo

Abana babyina kinyarwanda


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kabanda5 years ago
    nibyiza





Inyarwanda BACKGROUND