RFL
Kigali

IMODOKA: Davite Giancarlo na MIitralos mu bazitabira Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/03/2019 16:42
0


Umwaka wa shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda uratangira mu mpera z’iki cyumweru hakinwa Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019 izaba kuwa Gatandatu, ikitabirwa n’abapilote bagera kuri 12.



Davite Giancarlo umenyerewe ndetse akaba amaze kubaka izina mu Rwanda biciye mu gutwara imodoka azaba ari mu bakinnyi bazitabira iri rushanwa ry’umunsi umwe rizabera mu Karere ka Rulindo. Undi mukinnyi witezwe muri iri rushanwa ndetse uri mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana ni MIitralos Elfter uzaba afatanya na Paolo Paganin, bakazaba batwaye imodoka yo mu bwoko bwa Subaru Imperza N10.

Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu madoka mu Rwanda, Rwanda Automobile Club (RAC), Sprint Rally y’uyu mwaka ni yo izafungura umwaka wa shampiyona, aho izaba kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019.


Irushanwa rizatangira saa tatu z'igitondo (09h00') kuri uyu wa Gatandatu

Entreprise Urwibuto/ Nyirangarama ya Sina Gerard ni we muterankunga w’iri siganwa rizitabirwa n’imodoka 12 ku ntera ingana na Kilometero 192 (192 Km) mu mihanda ya Shyorongi- Nyange na Tare bazanyuramo inshuro ebyiri (2), bagafata Nyange-Shyorongi inshuro ebyiri ndetse no kuzenguruka Tare inshuro eshatu.

Mu mwaka ushize, abanyarwanda Jean Claude, Gakwaya na Mugabo Jean Claude ni bo begukanye isiganwa rya Sprint Rally 2018 ryabereye mu muhanda wa Nzove-Ruli-Muhondo.


Irushanwa rizaba ritanga amanota ya shampiyona

Uyu mwaka, bazaba bahanganye n’ibindi bihangange bimenyerewe muri uyu mukino mu Rwanda nka Giancarlo Davite wegukanye Rwanda Mountain Gorilla 2018 n’abandi barimo Mlitralos Elfter, Roshanali Mohamed na Giesen Jean Jean.

Imodoka 14 zizitabira Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019:

Giancarlo Davite/ Yan Demeester - Mitsumbishi Evo X

Roshanali Mouhamed/ Ali Hassan - Subaru Imperza N10

MIitralos Elfter/ Paolo Paganin subaru Imperza N 10

Din Imitiaz / Christophe Toyota Avensis

Giesen Jean Jean / Yan dewalque Toyota Celica gt4

Yoto Fabrice / Peter Kabagire Subaru Impreza Gc8

Gakwaya claude / Mugabo claude Subaru impreza N 12

Furaha sekamana / oscar Subaru impreza gc8

Tassos /Gatsinzi Jonathan Toyota corolla

Lionel Kayitankore / Mujiji kevin Toyota celica

Hassan /Toyota Corolla

Jules/Buggy

Semana Genesse/ Manu Peugeot 205


Imodoka 14 ni zo zitezwe muri iri rushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND