Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019 umukobwa witwa Uwase Peace yatutse ndetse yandagaza Rukundo Arnold wamamaye nka Shaffy muri filime nyarwanda. Uyu mukobwa yamututse ndetse amwita umutekamutwe n’umujura nk'uko yanabihamirije Inyarwanda.com.
Abinyujije kuri ‘Status’ ya Whatsapp Uwase Peace wiyita Angel yashyize hanze ifoto ya Shaffy arangije ashyiraho amagambo amutuka ndetse amwita umutekamitwe. Yagiye yandika agaragaza ko yarakariye bikomeye Shaffy icyakora mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko byatewe n'uko uyu musore yashyize hanze amashusho agaragaramo akina muri Filime ariko umutwe w’amashusho yashyize hanze ukaba uhabanye bikomeye n’ukuri.
Iyi filime byatangajwe ko iri gushakirwa abakinnyi ngo ni yo mbarutso ya byose
Aya mashusho twashatse tukayabura (bashobora kuba bayasibye), Angel yadutangarije ko ari amashusho yafashwe ubwo yakoraga igerageza ryo gukina muri filime 'ABUBU' Shaffy yari yatangaje ko ari gutegura. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Angel yatangaje ko yigeze kubona itangazo rihamagarira abantu bashaka gukina filime mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye kwiyandikisha cyane ko Shaffy yari yatangaje ko hari filime agiye gutangira gutunganya izaba irimo abakinnyi 250.
Uyu mukobwa amaze kwiyandikisha kimwe n'abandi ngo yakoze igeragezwa (Casting) araritsinda ashyirwa muri groupe ya Whatsapp y’abantu batsinze bazagaragara muri iyi filime. Abari batsinze bose ahamya ko bageraga muri 200 barenga. Nyuma Shaffy yabajijwe na Angel igihe nyakuri filime izasohokera amubwira ko izakinwa mu kwezi kwa Kanama 2019, bimwe mu byatangiye guca intege uyu mukobwa.
Uyu mukobwa yagaragaje ko ababajwe n'urubyiruko rw'i Huye rwaba ruri guha Shaffy amafaranga
Nyuma y’iminsi mike, uyu musore abinyujije muri Groupe ya Whatsapp ihuriyemo abatsinze ‘Casting’, yababwiye ko hari amahugurwa bateganyirijwe kugira ngo bazakine filime neza bityo ko buri wese wifuza kwitabira aya mahugurwa yakwishyura 10.000frw. Mu butumwa burebure Inyarwanda.com twabashije kubona uyu musore yashyizeho nimero za telephone aya mafaranga yari koherezwaho cyangwa bakayanyuza kuri banki kuri konti yabahaye.
Icyo gihe ngo Angel yahise yereka Shaffy ko ibyo ari ibimenyetso by'ubutekamutwe ashaka kuzana ku bo yatoranyije ngo bazakina muri iyo filime amubaza ukuntu abantu batsinze ‘Casting’ bishyuzwa amafaranga y’amahugurwa yo gukina filime. Angel yabwiye Inyarwanda.com ko kuva iki gihe uku kudahuza na Shaffy byatangiye guteza umwuka mubi hagati yabo.
Ubu ngo ni bwo butumwa bugufi Shaffy yageneye abatsinze Casting abasaba kwishyura 10.000frw y'amahugurwa
Nk'uko uyu mukobwa yabibwiye Inyarwanda.com, Shaffy ngo yahise amukura muri Groupe, undi nawe akomeza kumva ko azize ko amenye ubutekamutwe Shaffy yari ari gutegura. Angel yasabye Shaffy kumukura ku rutonde rw'abazakina muri iyi filime ndetse akanarekeraho kugira amafoto ye akomeza gukoresha ku mbuga nkoranyambaga yamamaza iyi filime.
Ibi ngo siko byagenze, icyakora icyazuye umujinya wose wavuyemo ibitutsi n'andi magambo akomeye uyu mukobwa yabwiye Shaffy, ni amashusho ngo yafashwe muri Casting arimo Angel bashyize kuri Youtube bakandikaho amagambo mabi (N'ubwo tutabashije kuyabona kuko bikekwa ko yahise asibwa); ibyo Angel yafashe nko gukomeza kumugendaho cyane ko yamaze gusezera muri filime ya Shaffy nyuma y'uko amuketseho ubutekamutwe.
Shaffy yatutswe bikomeye n'uyu mukobwa...
Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko yaketse ubujura kuri Shaffy bitewe n'uko yari atangiye kubasaba amafaranga, ikindi ngo yasubije amaso inyuma asanga uyu ari umugambi uyu musore yari yateguye agira ati "Ngaho nawe mbwira filime ikinwa n'abantu 250? Hehe se ahubwo yashakaga benshi agiye guca amafaranga agakuramo aye akigendera ni ubujura ni ubutekamutwe ni uko yabonye ko namuvumbuye ahitamo kumvanamo.”
Mu butumwa bwinshi yatambukije ku mbuga
nkoranyambaga, Angel yagaragaje ko ababajwe n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Huye
rushobora kugwa muri uyu mutego rugaha amafaranga Shaffy cyane ko yakomeje
amwita umutekamutwe ndetse agera n'aho asaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki
kibazo.
Uyu mukobwa yasabye Shaffy kurekera aho gusohora 'Covers' zamamaza iyi filime aziriho
Inyarwanda.com ntabwo twarekeye aho ahubwo twifuje kuvugana na Shaffy ngo twumve icyo avuga kuri uyu mukobwa. Uyu musore watangaje ko azi uyu mukobwa ariko bidakabije, yavuze ko yari atarabona ubu butumwa uyu mukobwa yanditse amutuka. Tumubajije ku bya filime 'ABUBU' yagiye gushakira abakinnyi i Huye, yatangaje ko atabizi. Abajijwe icyo akeka ko cyihishe inyuma y’ibi uyu mukobwa yanditse, yatangaje ko nta kintu abiziho. Mu buryo bugaragara nko kwimana amakuru, Shaffy ikibazo cyose yabazwaga, yagaragaje ko nta kintu akiziho.
TANGA IGITECYEREZO