Kigali

Amb. Mukantabana yasobanuye iby’umwiherero wotorewemo abayobozi bashya ba Diaspora nyarwanda muri USA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2019 11:20
0


Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana, yatangaje ko Diaspora Nyarwanda ya Amerika bahuriye mu mwiherero wasuzumye ibyo bagezeho, ibitaragezweho, bafata ingamba. Muri uyu mwiherero banoteye abayobozi bashya ba Diaspora nyarwanda muri Amerika biganjemo urubyiruko.



Aganira n’Umunyamakuru Ramjaane Josua Niyoyita wa One Nation Radio, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019, Ambasaderi Mukantabana, yagarutse ku mwiherero wa diaspora nyarwanda muri Amerika ndetse n’iby’abayobozi bashya batorewe muri uyu mwiherero.

Yavuze ko abahuriye mu mwiherero ari abanyarwanda babarizwa muri Leta zitandukanye zigize Amerika bagera kuri 50; bigiyemo hamwe uko bafasha mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda ndetse na bo ubwabo. Yashimangiye ko u Rwanda rwashyize imbere diaspora nyarwanda, bibona nk’intara ya Gatandatu yunga mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati “…..Twigiye hamwe ukuntu twafasha igihugu cyacu; uko twakifasha tugafasha n’igihugu cyacu cyane cyane kuko natwe twumva y’uko turi kumwe n’igihugu muri ibyo byose. Kandi n’igihugu cyagiye cyidushyira imbere, aba-‘diaspora’ babo ni nkaho ari nk’indi ntara y’u Rwanda iri hanze.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo abantu bavuga ko ari ‘diaspora’ atari byo kuko diaspora ‘cyera babaga ari abantu batatanye’. Yongeraho ko bo ari intara ya Gatandatu kuko bakorana n’u Rwanda, bishyize hamwe, bakigira hamwe ibikorwa byabo, ndetse ngo n’umwiherero uba buri mwaka.

Abagize Diaspora nyarwanda muri Amerika bahuriye mu mwiherero.

Avuga ko muri uyu mwaka w’2019 byari akarusho mu mwiherero kuko wahuriranye n’imyaka ibiri, batoreraho ubuyobozi bushya bwa diaspora nyarwanda muri Amerika.

Amb.Mukanabana, avuga ko umuntu mushya witabiriye umwiherero bwa mbere, yunguka byinshi birimo nko kwigira hamwe ibikorwa byabo mu guteza imbere u Rwanda; kuri bo ni amaraso mashya mu kubaka igihugu.

Yagize ati “….Mwigira hamwe ibikorwa mwazakorera hamwe nk’abantu nyine barimo bakorera igihugu bakorana n’igihugu…Ubu ng’ubu bwo twanagize n’Imana kuko hajemo n’abandi bantu ubundi batari muri izo ‘structures’ za diaspora kuburyo twatoyemo abantu bato benshi.

“Nk’uko mwagiye mu bibona hagiye hazamo abantu bato benshi, amaraso mashya. Nk’ugiye gutwara ibyerekeye ‘mobilastion’ ni umuntu mushya, umuntu ugiye kugira ibya ‘youth’ ni umuntu mushya, hari abantu benshi cyane barimo ubona ko nyine bazanyemo n’andi maraso mashya yandi,”

Avuga ko abasimbuwe ku buyobozi bwa diaspora nyarwanda muri Amerika, batagenda ngo bicare ahubwo bakomeza gukorana n’abashya, hagamijwe gusenyera umugozi umwe.

Yongeraho ko umwiherero utari ugamije kunenga ahubwo ngo wari n’umwanya mwiza wo kureba amakosa yakozwe mu bihe bitambutse bagafata umwanzuro wo kurushaho gukora neza. Ashimangira ko  u Rwanda ari igihugu cyihuta, gifite Umuyobozi ukora cyane (Perezida Paul Kagame) ari nayo mpamvu na bo bashaka gukora ku muvuduko wo hejuru.

Hatowe abayobozi bashya ba Diaspora Nyarwanda muri Amerika.

REBA HANO IKIGANIRO AMB.MUKANTABANA YAGIRANYE NA ONE NATION RADIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND