RFL
Kigali

Ally Niyonzima yatsinze igitego cya mbere afasha APR FC kunyagira Gasogi SC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/02/2019 19:53
0


Ally Niyonzima umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC baguze muri AS Kigali yatsinze igitego cye cya mbere muri iyi kipe y’umweru n’umukara ubwo yafunguraga amazamu ku munota wa 39’ mu mukino APR FC yanyagiyemo Gasogi SC ibitego 3-0.



Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Ally Niyonzima (39’), Ngabonziza Albert (50’) na Buteera Andrew (90+2’).



Ally Niyonzima afashwe na Rugamba Jean Baptiste wahoze muri SC Kiyovu

Wari umukino wa gishuti wa kabiri ikipe ya APR FC yakinaga nyuma yo kuba yaratsinzwe na Marines FC ibitego 3-2. APR FC yahise igaruka mu murongo ibona ibitego bitatu byabonetse mu bice bibiri by’umukino.



Ally Niyonzima yakinnye iminota 45' y'igice cya mbere aranakomeza arakina mbere yo gusimburwa

Muri uyu mukino, Zlatkco Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC yakoreshaga uburyo bwe asanzwe akinamo kuko akoresha abugarira bane, abo hagati batatu n’abakina bajya imbere batatu (4:3:3).

Muri ubu buryo, Zlatco yatangije Kimenyi Yves mu izamu, Ngabonziza Albert ari ibumoso, Rusheshangoga Michel aca iburyo, Rugwiro Herve na Buregeya Prince Caldo bakina mu mutima w’ubwugarizi.


Rusheshangoga Michel ari kugaruka mu bihe bye gahoro gahoro

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Nshimiyimana Amran bari bagati imbere yabo hakina Ally Niyonzima mu gihe Iranzi Jean Claude yacaga ibumoso, Issa Bigirimana agaca ibumoso bityo Nshuti Innocent agakina nka rutahizamu.


Nshuti Innocent yatangiye ari rutahizamu

Iyi kipe yakinnye neza ariko ukabona hagati mu kibuga barashaka kuganzwa na Gasogi SC cyo kimwe n’uko wabonaga Ally Niyonzima atarafatisha neza gukina inyuma ya rutahizamu bikanaba ikibazo kuko Nshuti Innocent atagumanaga imipira yose bamuhaga kuko yakorwagaho n’abugarira agahita agwa n'ubwo byaje gutanga umupira uteretse wabyaye igitego ariko yagiye agwa kenshi bitari ngombwa.


Nshimiyimana Amran agurukana umupira hagati mu kibuga

Mu gice cya kabiri, Zlatko yashyizemo abandi bakinnyi barimo Byiringiro Lague, Sugira Ernest, Songayingabo Shaffy, Nshuti Dominique Savio, Buteera Andrew na Hakizimana Muhadjili.

Bahise basimbura; Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (yahise aha igitambaro Ngabonziza Albert), Nshuti Innocent, Buregeya Prince Caldo, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude na Nshimiyimana Amran.

Nyuma gato yuko APR FC yari imaze kubona umukino mwiza ushingiye kuri Hakizimana Muhadjili, Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague, bahise bongera ingufu hagati mu kibuga bityo Nizeyimana Mirafa na Ntwari Evode baza hagati mu kibuga bakina inyuma ya Buteera Andrew.

Sekamana yari yaje mu kibuga asimbuye Rusheshangoga Michel, Niragira Ramadhan asimbura Ngabonziza Albert naho Kimenyi Yves aha umwanya Ntwari Fiacre.


Ngabonziza Albert yishimira igiteo asuhuza abafana

Ikipe yakinnye igice cya kabiri nayo yakoreshaga uburyo n’ubundi bwa 4:3:3; Ntwari Fiacre mu izamu, Sekamana Maxime yari inyuma iburyo, ibumoso hari Niragira Ramadhan. Rugwiro Herve yari kumwe na Songayingabo Shaffy mu mutima w’ubwugarizi.


Kwinjira byari ubuntu ni nayo mpamvu abafana bari benshi


Asouman uzwi nka Murundi (Ibumoso) wahoze ari umufana wa AS Kigali ubu yeruye avuga ko ari umukunzi wa APR FC

Nizeyimana Mirafa na Ntwari Evode bari mu murongo wo hagati imbere yabo hari Buteera Andrew. Byiringiro Lague na Nshuti Dominique Savio bacaga mu mpande bagana mbere bityo Hakizimana Muhadjili waje kuba kapiteni agataha izamu.

Sugira Ernest wari winjiye mu kibuga mu gice cya kabiri yaje kongera kuvamo amazemo iminota 25’ gusa nta mvune yagize ahubwo kuba yari yahushije penaliti byatumye atongera kwitwara neza bityo asimburwa na Ntwari Evode.


Abasifuzi b'umukino


Rugamba Jean Baptiste umukinnyi wo hagati wahoze muri SC Kiyovu yagoye APR FC hagati mu kibuga


Lomami Marcel umutoza mukuru wa Gasogi SC aganira n'abakinnyi

Ikipe ya APR FC iri muri gahunda yo kunoza imyitozo kugira ngo bitegure umukino wa mbere w’imikino yo kwishyura bazasuramo Amagaju FC tariki 18 Gashyantare 2019 i Nyamagabe.


Zlatko Krmpotic aganiriza abakinnyi ba APR FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND