RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yabuze itike ya ¼ nyuma yo gutsindwa na Al Ahly

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/02/2019 9:52
0


Ikipe ya REG BBC yari mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere mu turere twa Afurika nk’uko FIBA Afrique ibiteganya, yasezerewe muri iri rushanwa nyuma yo gutsindwa na Al Ahly BBC amanota 78-76.



Muri uyu mukino, REG BBC yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere umwanya wa kabiri watuma nibura izamuka mu cyiciro gikurikira nyuma yo gutandukana na Al Ahly iyitsinze ikinyuranyo cy’amanota abiri (2).

Ni umukino ikipe ya Al Ahly BBC yakoze cyane mu minota ya nyuma kuko ubwo hari hasigaye iminota ibiri n’amasegonda 40 (2’40”) batsinzemo amanota 7-0. Ubwo haburaga iminota ibiri (2’), Ramy Gunady umukinnyi ukomeye wa Al Ahly BBC yatsinze amanota atatu imbumbe (3 Points).

Agace ka mbere karangiye Al Ahly iri imbere n’amanota 22 kuri 14 ya REG BBC mbere y'uko agace ka kabiri karangira Al Ahly ikiri imbere n’amanota 25-22.

Agace ka gatatu, REG BBC yabaye nk’aho itanga icyizere kuko yatwaye agace n’amanota 23 kuri 20 ya Al Ahly. Agace ka nyuma kabaye ikibazo kuri REG BBC kuko Al Ahly yatsinze amanota 19 mu gihe REG BBC yari ifite amanota 12.

Reggie Holmes wa Al Ahly BBC yatsinze amanota 25, Todd O’Brien atsinda amanota icumi (10) mu gihe Gunady Ramy yatsinze amanota 14.


Reggie Helmes umukinnyi ukomeye wa Al Ahly BBC

Gasana Kenneth wa REG BBC ni we wahize abandi mu gutsinda kuko yashyikije amanota 29 mu mukino anabuza imipira itandatu kuba yajya mu nkangara (6 Rebounds).

Kami Kabange Milambwe (REG BBC) yatsinze amanota 18 gusa akaba yaje gukora amakosa atari ngombwa mu minota ya nyuma y’umukino yatumye bikora kuri REG BBC nk’ikipe muri rusange bityo bava mu irushanwa batsinze umukino umwe muri itatu bakinnye.

Ramy Gunady (55) afashwe na Kami Kabange (20)

REG BBC yatahanye na Ferroviario da Beira (Mozambique) ikipe itarabashije gutsinda umukino n’umwe muri iri rushanwa kuko yatangiye itsindwa na REG BBC.

Muri iri tsinda rya gatatu (C-), hazamutse ikipe ya Al Ahly BBC (Egypt) iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Primeiro D'Agosto (Angola) iri ku mwanya wa mbere. Amakipe abiri yagiye akomeza muri buri tsinda agomba gukomeza muri ¼ aho imikino izatangira gukinwa muri Gicurasi 2019.


Gasana Kenneth(9) umukinnyi wasigaye mu mitwe y'abantu kuko yatsinze amanota 29 mu mukino

Dore uko umukino wagenze:

Q1: REG BBC 14-22 Al Ahly

Q2: REG BBC 22-25 Al Ahly

Q3: REG BBC 23-20 Al Ahly

Q4: REG BBC 12-19 Al Ahly

PHOTOS: FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND