Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019 ni bwo hasojwe shampiyona y’umukino wo guterura ibiremeye ku bakinnyi bafite ubumuga bw’ingingo (Para-Powerlifting National Championship), iyi shampiyona yasize igaragagaje ko hakiri imbogamizi zituma umukino udatera imbere byihuse.
Habimana
Louis umuyobozi mu ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda ushinzwe
umukino wo guterura ibiremereye, yemera ko hakiri imbogamizi zijyanye no kuba
umubare w’abatoza ukiri muto ndetse no kuba amakipe akorera imyitozo ku
bikoresho bitajyanye n’ibyo bazasanga mu marushanwa.
“Ubu mu
Rwanda hamaze gutozwa abatoza batatu ariko ugasanga haracyari imbogamizi. Nk’ubu
umwe aracyari umukinnyi kandi ikindi bose baba i Rubavu. Mu zindi ntara cyangwa
uturere usanga nta batoza bahari. Twatangiye tariki ya 1 Ukuboza 2018,
dutangirira ku basifuzi bashobora no kuvamo abatoza ariko na none ugasanga
imbogamizi dufite bose bari muri Rubavu gusa ugasanga mu tundi turere ntabo
wabona”. Habimana
Habimana Louis umuyobozi ushinzwe umukino wa Para-Powerlifting muri NPC yemera ko imbogamizi zihari kandi zizashira
Uretse kuba
abatoza bakiri bacye ndetse n’abasifuzi bakaba bataraba benshi, Habimana Louis
avuga ko bagiye gutegura amahugurwa azafasha mu guhugura abatoza n’abasifuzi
kugira ngo uko umubare w’abakinnyi uzamuka ujye uhura neza n’abatekinisiye
basobanukiwe n’umukino.
Ku bijyanye
n’ikibazo cy’ibikoresho bituma abakinnyi bahura n’imbogamizi zo kuba babura amanota
bitewe n’aho bitoreje, Hakizimana Theogene umutoza ubizobereye akaba ari
umutoza w’ikipe y’i Rubavu, yavuze ko kuri uyu munsi yabonye hari abakinnyi bazamutse n’abasubiye inyuma mu manota kuko ngo nk’abakinnyi yari yateguye
guterura ibilo 110 baje kwisanga bidashoboka bagaterura ibilo 90 bitewe n’intebe
mbi basanze iri bukinirweho.
“Hari
abazamutse n’ubwo harimo imbogamizi
ariko abayobozi bacu batwijeje ko bigomba gukosoka. Ibiro twagiye
duterura mu myitozo ntabwo twabigezeho kuko hari abo nari nateguriye guterura
ibilo 110 ariko birangira bateruye 90 kubera intebe itari imeze neza. Turi
gutangira buriya bizagenda biza”. Hakizimana
Hakizimana Theogene umutoza w'ikipe ya Rubavu
Hakizimana
avuga ko ku bijyanye n’umubare w’abakinnyi abona bagenda bazamuka neza kuko ngo
batangiranye abakinnyi icyenda (9) ariko kuri ubu bakaba ari abakinnyi 16.
Asubiza
ikibazo cy’ibikoresho ahanini biba bitandukanye n’ibyo abakinnyi bitorejeho
bityo bakaba bagira imbogamizi mu gushaka umusaruro, Habimana Louis avuga ko ahanini
biterwa n’imyitozo bakora iba itagenzuwe neza bityo bikagorana kuba batwara
imidali. Gusa ngo hagiye kujyaho uburyo haboneka uburyo bwiza bwo gukora imyitozo
igendeye ku bikoresho bijyanye n’igihe ahanini biciye mu turere abakinnyi
babamo.
“Buriya ni
ugukurikirana imyitozo kuko buriya bigaragara ko habayeho kudakora imyitozo
neza mu buryo bwabo bakora kuko ntabwo tubakurikirana neza umunsi ku munsi kuko
baturuka mu bice bitandukanye. Ikindi ni imbogamizi z’aho bakorera, usanga bava
mu bilometero bitandukanye, bakaza bananiwe cyangwa se bakabura aho bakorera.
Ibyo byose biba ingaruka mu mikurire y’umukino”. Habimana
Para-Powerlifting umukino uje vuba ariko wagezemo abakobwa bawukina mu buryo buhoraho
Habimana
yanzuye avuga ko icyo NPC Rwanda igiye gukora ari ugukangurira abayobozi b’uturere
kugira ngo barebe uko bateza imbere umukino wa Para-Powerlifting kuko ngo burya
umukino w’umuntu ku giti cye haba hari amahirwe yo kugira ngo umudali
mpuzamahanga ube waboneka.
Muri iyi
shampiyona yaberaga muri Gymnase ya NPC i Remera, hakinnye ibyiciro bibiri
birimo abahungu n’abakobwa. Umukinnyi wabashije guterura ibilo byinshi mu bahungu
ni Rutayisire Jean Marie Vianney, yateruye 130 akabarizwa mu bafite ibilo
hagati ya 72-80 mu bakobwa uwateruye byinshi ni Uwitije Claudine wateruye ibilo
60 akaba abarizwa mu bakinnyi bafite hagati y’ibilo 49-62.
Ibilo 130 nibyo byinshi byateruwe mu irushanwa
Shampiyona
ya mbere yabaye mu Ukuboza 2018, iyo kuri iyi nshuro ikaba ari iya kabiri.
Biteganyijwe ko indi shampiyona izakinwa muri Kamena 2019.
Dore uko
abakinnyi bagiye bitwara:
Abahungu:
(41-48):
1.Akimananimpaye
Donath: 80 Kg
2.Nshimiyimana
Jean Claude: 40 Kg
(49-54):
1.Munezero
Stanslas: 55 Kg
2.Habyarimana
Theoneste: 50 Kg
(55-59):
1.Masengesho
Leonard: 90 Kg
2.Habyarimana
Emmanuel: 85 Kg
3.Nteziryayo
Jean Baptiste: 60 Kg
(60-67):
1.Nshimiyimana
Vincent: 30 Kg
(72-80):
1.Rutayisire
Jean Marie Vianney:130 Kg
2.Karemera
Sylvestre: 115 Kg
Abakobwa:
(49-62):
1.Uwitije
Claudine: 60 Kg
2.Mukeshimana
Marceline: 20 Kg
Special One:
Ruhingo Jeannette: 45 Kg
TANGA IGITECYEREZO