RFL
Kigali

NPC: Shampiyona yo guterura ibiremereye yasize igaragaje ibibazo bizitira iterambere ry’umukino-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/02/2019 19:15
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019 ni bwo hasojwe shampiyona y’umukino wo guterura ibiremeye ku bakinnyi bafite ubumuga bw’ingingo (Para-Powerlifting National Championship), iyi shampiyona yasize igaragagaje ko hakiri imbogamizi zituma umukino udatera imbere byihuse.



Habimana Louis umuyobozi mu ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda ushinzwe umukino wo guterura ibiremereye, yemera ko hakiri imbogamizi zijyanye no kuba umubare w’abatoza ukiri muto ndetse no kuba amakipe akorera imyitozo ku bikoresho bitajyanye n’ibyo bazasanga mu marushanwa.

“Ubu mu Rwanda hamaze gutozwa abatoza batatu ariko ugasanga haracyari imbogamizi. Nk’ubu umwe aracyari umukinnyi kandi ikindi bose baba i Rubavu. Mu zindi ntara cyangwa uturere usanga nta batoza bahari. Twatangiye tariki ya 1 Ukuboza 2018, dutangirira ku basifuzi bashobora no kuvamo abatoza ariko na none ugasanga imbogamizi dufite bose bari muri Rubavu gusa ugasanga mu tundi turere ntabo wabona”. Habimana


Habimana Louis umuyobozi ushinzwe umukino wa Para-Powerlifting muri NPC yemera ko imbogamizi zihari kandi zizashira

Uretse kuba abatoza bakiri bacye ndetse n’abasifuzi bakaba bataraba benshi, Habimana Louis avuga ko bagiye gutegura amahugurwa azafasha mu guhugura abatoza n’abasifuzi kugira ngo uko umubare w’abakinnyi uzamuka ujye uhura neza n’abatekinisiye basobanukiwe n’umukino.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ibikoresho bituma abakinnyi bahura n’imbogamizi zo kuba babura amanota bitewe n’aho bitoreje, Hakizimana Theogene umutoza ubizobereye akaba ari umutoza w’ikipe y’i Rubavu, yavuze ko kuri uyu munsi yabonye hari abakinnyi bazamutse n’abasubiye inyuma mu manota kuko ngo nk’abakinnyi yari yateguye guterura ibilo 110 baje kwisanga bidashoboka bagaterura ibilo 90 bitewe n’intebe mbi basanze iri bukinirweho.

“Hari abazamutse n’ubwo harimo imbogamizi  ariko abayobozi bacu batwijeje ko bigomba gukosoka. Ibiro twagiye duterura mu myitozo ntabwo twabigezeho kuko hari abo nari nateguriye guterura ibilo 110 ariko birangira bateruye 90 kubera intebe itari imeze neza. Turi gutangira buriya bizagenda biza”. Hakizimana


Hakizimana Theogene umutoza w'ikipe ya Rubavu 

Hakizimana avuga ko ku bijyanye n’umubare w’abakinnyi abona bagenda bazamuka neza kuko ngo batangiranye abakinnyi icyenda (9) ariko kuri ubu bakaba ari abakinnyi 16.

Asubiza ikibazo cy’ibikoresho ahanini biba bitandukanye n’ibyo abakinnyi bitorejeho bityo bakaba bagira imbogamizi mu gushaka umusaruro, Habimana Louis avuga ko ahanini biterwa n’imyitozo bakora iba itagenzuwe neza bityo bikagorana kuba batwara imidali. Gusa ngo hagiye kujyaho uburyo haboneka uburyo bwiza bwo gukora imyitozo igendeye ku bikoresho bijyanye n’igihe ahanini biciye mu turere abakinnyi babamo.

“Buriya ni ugukurikirana imyitozo kuko buriya bigaragara ko habayeho kudakora imyitozo neza mu buryo bwabo bakora kuko ntabwo tubakurikirana neza umunsi ku munsi kuko baturuka mu bice bitandukanye. Ikindi ni imbogamizi z’aho bakorera, usanga bava mu bilometero bitandukanye, bakaza bananiwe cyangwa se bakabura aho bakorera. Ibyo byose biba ingaruka mu mikurire y’umukino”. Habimana


Para-Powerlifting umukino uje vuba ariko wagezemo abakobwa bawukina mu buryo buhoraho

Habimana yanzuye avuga ko icyo NPC Rwanda igiye gukora ari ugukangurira abayobozi b’uturere kugira ngo barebe uko bateza imbere umukino wa Para-Powerlifting kuko ngo burya umukino w’umuntu ku giti cye haba hari amahirwe yo kugira ngo umudali mpuzamahanga ube waboneka.

Muri iyi shampiyona yaberaga muri Gymnase ya NPC i Remera, hakinnye ibyiciro bibiri birimo abahungu n’abakobwa. Umukinnyi wabashije guterura ibilo byinshi mu bahungu ni Rutayisire Jean Marie Vianney, yateruye 130 akabarizwa mu bafite ibilo hagati ya 72-80 mu bakobwa uwateruye byinshi ni Uwitije Claudine wateruye ibilo 60 akaba abarizwa mu bakinnyi bafite hagati y’ibilo 49-62.


Ibilo 130 nibyo byinshi byateruwe mu irushanwa 

Shampiyona ya mbere yabaye mu Ukuboza 2018, iyo kuri iyi nshuro ikaba ari iya kabiri. Biteganyijwe ko indi shampiyona izakinwa muri Kamena 2019.

Dore uko abakinnyi bagiye bitwara:

Abahungu:

(41-48):

1.Akimananimpaye Donath: 80 Kg

2.Nshimiyimana Jean Claude: 40 Kg

(49-54):

1.Munezero Stanslas: 55 Kg

2.Habyarimana Theoneste: 50 Kg

(55-59):

1.Masengesho Leonard: 90 Kg

2.Habyarimana Emmanuel: 85 Kg

3.Nteziryayo Jean Baptiste: 60 Kg

(60-67):

1.Nshimiyimana Vincent: 30 Kg

(72-80):

1.Rutayisire Jean Marie Vianney:130 Kg

2.Karemera Sylvestre: 115 Kg

Abakobwa:

(49-62):

1.Uwitije Claudine: 60 Kg

2.Mukeshimana Marceline: 20 Kg

Special One: Ruhingo Jeannette: 45 Kg


Indi shampiyona iteganyijwe muri Kamena 2019 

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)       





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND