Kigali

Ambasaderi Munyabagisha yasobanuye impamvu umupira w’amaguru utari mu mikino y’abato izabera mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/02/2019 10:16
0


Kuva tariki ya 2-6 Mata 2019 mu Karere ka Huye hazabera imikino mpuzamahanga ihuza abana bari mu kigero cy’imyaka 16-18, abana bazaba baturutse mu bihugu 11 bibarizwa mu mpuzamashyirahamwe Olempike ziri mu karere ka Gatanu (ANOCA Zone V).



Aya marushanwa azareba imikino itanu (5) irimo; Athletics, Basketball 3*3, Cycling, Taekwondo na Beach-Volleyball. Abakinnyi bose hamwe bazitabira iyi mikino biteganyijwe ko bazarenga 300. Imikino yose izabera mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo. Akenshi usanga mu mikino nk’iyi mpuzamahanga biba gacye ko haburamo umupira w’amaguru nk’umwe mu mikino ikunzwe n’umubare munini w’abatuye isi.

Gusa mu mikino ya ANOCA Zone V izabera mu Rwanda ntabwo uyu mukino uzaba urimo bitewe n'uko imyiteguro ihari yasanze hagomba kurebwa imikino ititabaza umubare munini w’abakinnyi bigendanye n’uburyo ubushobozi n’imyiteguro y’uyu mwaka nk’uko Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike yabisobanuriye abanyamakuru.

“Twasabwe gutekereza uburyo twategura iriya mikino ariko dusanga tutiteguye bihagije kandi n’ibindi bihugu byo mu karere nta kundi kwitegura byari bifite, tugerageza gushakisha imikino imwe n’imwe idasaba umubare w’abantu benshi. Ni yo mpamvu usanga nka Basketball harimo iy’abakina ari batatu buri kipe, Beach Volleyball…. Ni imikino inyuranye isaba abantu bacye”. Amb.Munyabagisha


Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike aganira n'abanyamakuru

Agaruka ku mupira w’amaguru, Ambasaderi Munyabagisha yavuze ko umupira w’amaguru kuri iyi nshuro utazaba mu mikino izakinwa kuko ngo ari umukino uba ukeneye abantu benshi. Gusa ngo mu myaka iri imbere uzaba urimo.

“Nk’umupira w’amaguru dufashe ibihugu 11 muzi n’uburyo abantu bari mu mupira w’amaguru baba bangana, twasanze tutiteguye neza, ariko ni ukugira ngo twereke n’ibindi bihugu ko bishoboka ko abantu batangira kubikora kuko twumvikanye ko imikino izajya iba buri myaka ibiri izenguruka ibihugu, wenda ubutaha nidukuramo amasomo tuzateguramo imikino yose”. Amb.Munyabagisha


Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda

Ibihugu 11 bibarizwa muri ANOCA Zone V birimo; Burundi, Erythrea, Misiri, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania, Sudan na Uganda. Gusa n'ubwo aya marushanwa azaba afite umugambi umwe n’uw’imikino yo kwibuka, ntabwo bizakuraho amarushanwa ajya aba muri Kamena buri mwaka muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 muri uyu mwaka wa 2019 bizaba ari ku nshuro ya 25 abanyawanda bibuka.

Abana bemerewe kwitabira iyi mikino ni abagejeje imyaka 16 ariko na none bakaba batarengeje imyaka 18 kuko itegeko rivuga ko ari abana bavutse tariki ya 1 Mutarama 2001 n’abavutse tariki ya 1 Mutarama 2003.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND