Kigali

Abakinnyi 300 nibo bitezwe mu mikino y’abato b’akarere ka Gatanu izabera mu Rwanda muri Mata 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/02/2019 15:29
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare 2019 nibwo Minisitiri w’umuco na siporo, Nyirasafari Esperence, komite olempike n’impuzamashyirahamwe ya komite olempike zo mu karere ka Gatanu bafunguye ku mugaragaro imikino y’abato b’aka karere, imikino izabera mu Rwanda kuva tariki ya 2-6 Mata 2019 i Huye.



Muri iyi gahunda yari yitabiriwe na Nyirasafari Esperence Minisitiri w’umuco na Siporo wari n’umushyitsi mukuru, Ambasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ndetse na William Blick perezida w’impuzamashyirahamwe ya komite Olempike zo mu karere ka Gatanu (ANOCA Zone V).

Aya marushanwa azareba imikino itanu (5) irimo; Athletics, Basketball 3*3, Cycling, Taekwondo na Beach-Volleyball. Abakinnyi bose hamwe bazitabira iyi mikino biteganyijwe ko bazarenga 300. Imikino yose izabera mu Karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.


Uva ibumoso: William Blick,Rwemarika Felicite, Minisitiri Nyirasafari Esperence na Amb.Munyabagisha Valens  

Ibihugu 11 bibarizwa muri ANOCA Zone V birimo; Burundi, Erythrea, Misiri, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania, Sudan na Uganda.

Minisitiri w’umuco na Siporo , Nyirasafari Esperence yasobanuriye abanyamakuru ko igitekerezo cy’aya marushanwa cyahujwe neza n’igihe abanyarwanda baba babuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 kugira ngo bizorohe guha abana amasomo abafasha kumva neza ibyabaye no kubaha inama z’uburyo babirwanya mu bihugu bitandukanye bazaba bahagarariye.

“Igitecyerezo cyo kuzana uru rubyiruko cyahujwe n’igihe twibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi. Imikino izaba mbere gato y’itariki 7 Mata 2019, si ugukina gusa ahubwo harimo n’amasomo dushaka guha urubyiruko rwa Zone 5 dushingiye ku byo u Rwanda rwanyuzemo. Ibihe bikomeye igihugu cyagize ariko n'aho tugeze uyu munsi twubaka umuco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Ibyo rero turagira ngo tuzabibasangize”. Minisitiri Nyirasafari


Nyirasafari Esperence Minisitiri w'umuco na Siporo mu Rwanda.

Nyirasafari avuga ko urubyiruko ruzasobanurirwa amateka mabi u Rwanda rwaciyemo bigatuma rutakaza imbaraga mu gihe cya Jenoside, nyuma bakazerekwa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Nyirasafari kandi yijeje William Blick ko Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka kugira ngo aya marushanwa azagende neza mu mahoro, umutekano n’ubupfura bishingiye cyane mu gufata neza amakipe azaba ari mu irushanwa.

“Bwana William turabizeza ko Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka kugira ngo amarushanwa agende neza mu mahoro, umutekano n’ubupfura. Ahanini tuzaba tugira ngo tunoze neza insanganya matsiko y’irushanwa ivuga ubumwe, amahoro no kubana neza”. Min.Nyirasafari


Nyirasafari Esperence (Ibumsoos) na Amb.Munyabagisha Valens (Iburyo) umuyobozi wa  komite Olempike 

William Blick perezida w’impuzamashyirahamwe ya komite olempike zo mu karere ka Gatanu yavuze ko nawe ubwe yishimiye ko u Rwanda ruzakira iyi mikino y’abato ku nshuro yayo ya mbere kandi ko yizera ko u Rwanda ruzaba urugero rwiza ku bindi bihugu icumi (10) bisigaye bizaba byifuza kwakira iyi mikino izajya iba buri myaka ibiri.


William Blick perezida w'impuzamashyirahamwe y'imikino Olempike mu karere ka Gatanu 

Abana bemerewe kwitabira iyi mikino ni abagejeje imyaka 16 ariko na none bakaba batarengeje imyaka 18 kuko itegeko rivuga ko ari abana bavutse tariki ya 1 Mutarama 2001 n’abavutse tariki ya 1 Mutarama 2003.


Ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru

PHOTOS: MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND