Abanyarwanda n’abaturarwanda bose baramenyeshwa ko nta ndwara ya Ebola iri mu Rwanda ndetse nta n’iri gusatira u Rwanda.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga no
mu binyamakuru bitandukanye bavuga ko iyi ndwara yaba iri gusatira u Rwanda. Ni
muri urwo rwego rero Ministeri y’ubuzima ivuga ko nta tangazo yahawe n’ishami
ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko u Rwanda rukwiye
kwirinda kurushaho.
Ministeri y’ubuzima
rero iboneyeho guhumuriza abanyarwanda bose ko kugeza ubu ntawe uragaragarwaho
n’iyo ndwara mu gihugu kandi ko hafashwe ingamba zo kurushaho kwirinda icyo
cyorezo.
Ikindi gishimishije
ni uko kuri ubu, ku bufatanye na OMS hateguwe amahugurwa y’abaganga,
abaformo,abajyanama b’ubuzima, abashinzwe guhugura abandi kuva mu karere kugera
ku mudugudu mu turere twose tw’igihugu, abapolisi, abanyamakuru n’abakorerabushake
ba croix rouge ku bijyanye n’uburyo bwo kwirinda Ebola.
Ikindi ni uko
ubu mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu hamaze kubakwa ikigo cyihariye
cyo kuvura Ebola, haguzwe kandi ibikoresho n’imiti byakwifashishwa mu gihe
Ebola yaba yagaragaye. Ibyo byose ni
ibigaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya no kwirinda Ebola.
TANGA IGITECYEREZO