RURA
Kigali

Impamvu ibitotsi ari ingenzi ku bagore kurusha abagabo

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:3/04/2025 17:26
0


Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abagore bakeneye gusinzira igihe kirekire kurusha abagabo.



Ibi bishingiye ku kuba ubwonko bwabo bukora cyane bitewe n’inshingano nyinshi bafite, gukora imirimo myinshi icyarimwe (multitasking), ndetse n’impinduka z’imisemburo zibageraho mu buzima bwabo.

Ubwonko bw’abagore bukora mu buryo butandukanye n’ubw’abagabo. Dr. Jim Horne, umuhanga mu bijyanye n’ibitotsi wo muri Loughborough University’s Sleep Research Center, yagaragaje ko abagore bakoresha ingufu nyinshi z’ubwonko bwabo ugereranyije n’abagabo, bikabasaba umwanya munini wo kuruhuka. Yavuze ko abagore bakeneye nibura iminota 20 y’inyongera yo gusinzira buri joro kubera iyi mpamvu.

Uretse kuba abagore bakora imirimo myinshi icyarimwe, bagira impinduka zikomeye z’imisemburo zijyana n’igihe cy’imihango, gutwita, ndetse no gucura. Ubushakashatsi bwa Duke University bwagaragaje ko abagore badasinzira neza baba bafite ibyago byinshi byo kugira umujinya, agahinda gakabije, ndetse n’indwara z’umutima nkuko corporate.dukehealth ibitangaza.

Kugira ngo abagore barusheho kugira ibitotsi byiza, ni ngombwa ko bubahiriza gahunda nziza yo gusinzira, birinda ibintu byose bishobora kubangamira ibitotsi byabo. Bimwe mu byo bashobora gukora harimo kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni na mudasobwa mbere yo kuryama, kwirinda kunywa ikawa cyangwa ibindi binyobwa birimo caffeine nijoro, ndetse no kuryama no kubyuka ku masaha ahoraho kugira ngo umubiri ugire akamenyero.

Gusinzira bihagije ni ingenzi cyane ku bagore kuko bifasha ubwonko kwiyuburura no kugabanya umunaniro. Ibitotsi bihagije kandi bifasha abagore kwirinda indwara zitandukanye, bityo bikaba ngombwa ko baha agaciro umwanya w’ibitotsi nk’uko bigenda no ku yindi myitwarire igira ingaruka ku buzima bwiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND