RFL
Kigali

Sarpong, Niyonzima na Manzi Thierry barahatanira igihembo cy’Ukuboza 2018 kizatangwa na March’Generation ifatanyije na SKOL

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/01/2019 13:04
0


Kuwa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019 saa kumi n’iminota 30 (16h30’) ku kibuga cya Nzove nibwo hazatangwa igihembo ngaruka kwezi ku mukinnyi uba witwaye neza muri Rayon Sports. Igihembo kizatahanwa n’umukinnyi uzava hagati ya Manzi Thierry, Michael Sarpong na Niyonzima Olivier Sefu.



Niyonzima Olivier Sefu ku mupira bigendanye nuko asigaye akunze gukina aca mu mpande z'ikibuga. Ni igihembo cyaherukaga gutangwa tariki 18 Ukwakira 2018 ubwo hahembwaga abakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2017-2018 bityo kuri ubu uruganda rwa SKOL n’ihuriro ry’abafana riba mu cyo bise “March’Generation Fan Club” bafite gahunda yo gukomeza gahunda yo guhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ukuboza 2018 mu gihe umukinnyi uzaba witwaye neza muri uku kwezi kwa Mutarama 2019 azahembwa mu ntangiriro za Gashyantare 2019.


March'Generation Fan Club izafatanya na SKOL guhemba umukinnyi mwiza w'Ukuboza 2018 muri Rayon Sports

Mu ntangiriro z’iki gikorwa cyo guhemba umukinnyi uhagaze neza buri kwezi mu ikipe ya Rayon Sports, ni igitekerezo bwite cya March’Generation Club cyaje gukura kikaza gushimwa n’uruganda rwa SKOL nk’umutera nkunga mukuru (Major Sponsor) wa Rayon Sports. Nyuma ni bwo SKOL yaje kwishimira iki gikorwa biba ngombwa bungikanya imbaraga na March’Generation Fan Club kugira ngo birusheho kugira imbaraga nk’uko Uwimana Jeanine umunyamabanga mukuru wa March’Generation yabiganirije INYARWANDA.

“SKOL yashimye iki gikorwa idusaba ko aho kugira ngo tubikore nabo babikore ukwabo bitaba byiza mu gihe ikipe dukorera ari imwe. Bityo rero byabaye ngonbwa ko twafatanya igikorwa kikarushaho kugira imbaraga kikabasha gukomera kurushaho”. Uwimana


Ubutumire bw'igikorwa cya March'Generation Fan Club na SKOL

Abakinnyi bagomba kuvamo umwe uzahembwa barimo myugariro Manzi Thierry usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports ndetse akanaba umwe mu bakomeza kuyobora ubwugarizi bw’iyi kipe yaba mu mikino yoroshye n’iyikomeye.


Manzi Thierry kapiteni wa Rayon Sports nawe arahatanira igihembo cy'Ukuboza 2018

Niyonzima Olivier Sefu nawe ari ku rutonde rw’abakinnyi batatu (3) ba Rayon Sports bazavamo uwuzatwara igihembo cy’ukwezi k’Ukuboza 2018. Niyonzima yagiye afasha cyane Rayon Sports mu Ukuboza 2018 kuko mu gihe Bimenyimana Bonfils yari mu bihano, uyu mugabo yagiye aziba icyuho mu kibuga hagati aca ku ruhande kugira ngo Michael Sarpong abe yabona imipira iva mu mbavu z’ikibuga.


Niyonzima Olivier Sefu ashoreye umupira aca ku ruhande rw'ibumoso

Undi mukinnyi uri ku rutonde ndetse unafite amahirwe yo kwegukana iki gihembo ni Michael Sarpong bita Baloteli akaba rutahizamu ukomeye wa Rayon Sports kuko muri rusange amaze kugira ibitego birindwi (7) muri shampiyona. Uyu musore yarangije Ukuboza 2018 afite ibitego bitanu (5).


Michael Sarpong (Ibumoso) yaritanze cyane mu Ukuboza 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND